Martin Mutirende wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, yahuje amaboko n’abakobwa batatu bo muri uyu murenge batangiza ikigo bise ‘Future and vision Ltd’ gikora icyayi cy’amajyane yifashishije umucyayicyayi, amababi y’indimu n’umwenya.
Ikigo cy’uru rubyiruko cyatangiye mu 2019, ariko ntabwo cyatangiriye ku gukora amajyanye, ahubwo cyatangiye gikora ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi bw’imboga n’imbuto. Bitewe n’uko ubutaka bakoreramo harimo uburi mu misozi ihanamye, bigiriye inama yo gutera imicyayicyayi ku mirima mu rwego rwo kurwanya isuri yabatwariraga ubutaka n’ifumbire.
Iyi micyayicyayi imaze gukura batangiye gukora ubushakashatsi kugira ngo barebe niba nta kuntu bayongerera agaciro, baza gusanga bashobora kuyivanga n’amababi y’indimu n’umwenya bikabyara icyayi gifite impumuro nziza n’intungamubiri z’ingirakamaro ku kiremwamuntu.
Umuyobozi wa Future and Vision Ltd, Mutirende Martin, mu kiganiro yagiranye na Kura yavuze ko bakoze ubushakashatsi bamenya ingano y’umucyayicyayi, amababi y’indimu n’umwenya bagomba guhuza kugira ngo bakore amajyanye.
Nyuma yo kubimenya batangiye kujya bafata amababi y’umucyayicyayi, ay’indimu n’ay’umwenya bakayumisha, bakayavungagura bakoreshe intoki, bagapakira mu dukarito.
Ati “Iki cyayi gifite akamaro kenshi ku buzima kuko n’ibikigize bisanzwe byifashishwa mu kuvura indwara. Umucyayicyayi ubamo amavuta afasha umubiri gukora neza, amababi y’indimu n’ay’umwenya asanzwe yifashishwa mu kurwara indwara zirimo n’inkorora iki cyayi rero ni cyiza ku buzima kuko uretse kumara inyota n’inzara ni n’umuti.”
Uko igishoro gito cyabaye imbogamizi
Mutirende avuga ko amajyanye yabo yari amaze gutangira gukundwa ndetse ko n’ubu hari abajya babahamagara babasaba ko baboherereza andi, gusa kuri ubu ntibari gukora kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda, NIRDA cyabasabye kubanza bakagura imashini zo gukoresha ayo majyane, kuko ngo amajyane atunganyijwe n’intoki ubuziranenge bwayo butakwizerwa.
Mu kugerageza gushaka imashini yo kubafasha gukora aya majyane, baguze iya miliyoni 3Frw yo kwihutisha akazi ko kumisha no gukata amababi ngo ahinduke amajyane, gusa ntibyabahiriye kuko iyo mashini itari ikoze neza bigatuma amajyane ikoze atakaza ya mpumuro w’ibi bimera.
Amakuru meza ahari niko mu gihe uru rubyiruko rwabona igishoro gihagije rwabona imashini ikora aya majyane akaguma impumuro yayo. NIRDA yabwiye uru rubyiruko ko izo mashini mu Bushinwa zihari gusa ngo ntizajya munsi ya miliyoni 40Frw.
Mutirende avuga ko we na bagenzi be bari gukora amanywa n’ijoro ngo barebe ko babona miliyoni 40Frw zo kugura izi mashini zirimo izumisha, izikata n’iziyungurura amajyane gusa ngo ntibyoroshye kuko miliyoni 40Frw ari amafaranga menshi kuri bo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi Ndagijimana Louis Munyemanzi avuga ko uru rubyiruko rukora amajyane nk’akarere baruzi ndetse ko bagerageje ku ruhuza na BDF ariko ngo nta musaruro byatanze kuko kugira ngo BDF igutere inkunga hari uruhare rwawe igusaba kandi uru rubyiruko rukaba rudafite iryo janisha BDF igusaba kugira ngo igutere inkunga.
Visi Meya Munyemanzi avuga ko umushinga w’uru rubyiruko uri mu yo, akarere kahaye CDAT naho ngo barategereje barebe ko hari icyo bizabyara.
Ati “Hari undi mushinga turimo gukoranaho na Minicom dushobora kuzamuhuza nabo bakaba babafasha mu buryo bwo kububakira ubushobozi, bakaba bamuha igishoro cy’ibanze cyatuma abona uko agura imashini BDF yaheraho imutera inkunga.”
Mutirende avuga ko nibamara kubona igishoro bazashinga uruganda rukora aya majyane akajya agurishwa mu Rwanda no mu mahanga ndetse ngo bafite icyizere ko aya majyane azakundwa cyane kuko Abanyarwanda basanzwe bifashisha ibi bimera nk’imiti.
Aya majyane bise ‘SISI’ akorwa mu mucyayicyayi, amababi y’indimu n’umwenya
Amababi y’indimu yifashishwa mu gukora aya majyane yari asanzwe apfa ubusa
Utu dukarito nitwo bapfunyikagamo amajyane yabo, bataragirwa inama yo kuba bahagaritse ngo babanze bagure imashini
One Response
Umuntu yabona numero yabo agashoramo imari?