Imibonano mpuzabitsina akenshi yerekana ubumwe hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore ndetse ikaba igihe cyo kwishima iyo bombi babyemeranyijeho. Niyo mpamvu usanga mu mico myinshi yemererwa abashakanye kuko ari ikimenyetso cy’urukundo n’ubumwe. Biba byiza iyo urwo rukundo rukomejwe n’ibyishimo. Ariko kuri bamwe si uko bigenda kuko hari abahura n’ikibazo cyo kuribwa mu nda nyuma y’imibonano mpuzabitsina.
Kuribwa mu nda nyuma y’imibonanano mpuzabitsina bishobora kuba ibintu bidafite icyo bitwaye cyangwa bikaba uburwayi bw’imyanya ndangagitsina. Akenshi iyo bikabije bisaba kwihutira kujya kwa muganga kuko utinze ushobora gukurizamo uburwayi butandukanye.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko hagati ya 8 na 22 ku ijana by’abagore bagira ikibazo cyo kuribwa mu gihe cyangwa nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Kuribwa bishobora guterwa n’ikibazo kivuye ku mubiri, mu mutwe cyangwa byombi.
Izi ni zimwe mu mpamvu zitera ubwo buribwe, uko bumera ndetse nuko wabyitwaramo mu gihe bikubayeho.
1. Ibitekerezo byawe ku mibonano mpuzabitsina.
Hari abo usanga bavuga ko baribwa mu gifu nyuma yaho. Niba mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina wumvaga ubwoba, umubabaro cyangwa utameze neza bishobora kukuviramo kuribwa munda nyuma yayo. Icyo bisaba ni ugukora imibonano mpuzabitsina igihe wabitekerejeho neza kandi witeguye.
2. igitsina gabo cyageze kure
Nk’uko bamwe babitangaza hari igihe mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina igitsina cy’umugabo kigera kure kikaba cyakora no ku nkondo y’umura cyangwa kigahungabanya ibindi bigatuma uribwa. Abenshi nyuma bagira n’ibindi bimenyetso nk’isesemi, impiswi cyangwa impatwe bikamara nk’iminsi ibiri.
Ibi ngo biterwa na pozisiyo iyo mibonano yakorewemo, kuko hari izituma igitsina cyinjira kurenza ibisanzwe. Inama twakugira aha ni uko mwakwiga uburyo butababaza nyuma yaho kuko buhari bwinshi.
Indwara ya endometriosis
Iyo umuntu ari mu mihango hari uduce twa nyababyeyi tuvamo bikaba amaraso asohoka muri icyo gihe. Endometriosis rero ni igihe uduce twa nyababyeyi tuvuyeho tukajya mu bindi bice by’umubiri ngo mu dusabo tw’intanga. Iyo ufite iyi ndwara rero uraribwa cyane haba mu gihe cy’imihango na nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Iyi ndwara ishobora gutera ubugumba n’ibindi bibazo. Icyo wakora niba ibi bihe byombi bikurya cyane wakwegera ivuriro rikwegereye ukavurwa hakiri.
Indwara zifata mu nda yo hasi
Izo ndwara ziterwa n’udukoko twitwa chlamydia zishobora guhera mu gitsina cy’umugore zikazamuka zikagera mu mura n’udushami twawo tugana mu dusabo bikabyimba. Gusa ntizikunda kugira ibimenyetso byinshi bigaragara ariko zitera ubugumba. Niba uribwa mu nda nyuma y’imibonano mpuzabitsina ntibyikize nyuma y’amasaha 2 rero gana kwa muganga.
Ibibyimba
Hari ibibyimba byo mu mura bikunze kuboneka mu bagore benshi cyane abatinze kubyara nk’ababikira ariko n’abandi barabirwara. Ibi bibyimba rero ubusanzwe ntacyo bitwara ariko bishobora gutuma uribwa cyangwa ukava amaraso nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Niba ibi byabayeho rero uba ugomba gusura muganga akakubwira uko byavurwa.
Infections
Infections cyangwa ugenekereje udukoko two mu myanya ndangagitsina twaba uduterwa na bagiteri (Bacteria), ibihumyo (Fungi) cyangwa virusi nka HPV, ni kimwe mu bitera abenshi kuribwa mu mu mibonano na nyuma yayo. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro ndetse no kuzana uruzi mu gitsina rwaba umweru cyangwa urusa n’amashyira. Icyo ukora iyo ubonye ibi byose ntiwivurisha imiti ahubwo wihutira kwa muganga bakabanza kumenya ubwoko bwa mikorobe bakabona kuguha imiti.
Ikibazo mu nzira y’inkari
Indwara yose yo mu nzira y’inkari itera kubabara nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Aha twavuga nk’iz’uruhago n’impyiko ndetse n’inzira yose. Kubera ahakorerwa imibonano haturanye n’inzira y’inkari rero, byongera uburibwe. Gana muganga agufashe kuko hari n’igihe aba ari indwara itari kumenyekana vuba kandi yangiza byinshi.
Kuribwa gake mu nda bibaho kandi ni ibisanzwe bitewe n’impamvu twavuze haruguru nka pozisiyo. Ariko iyo bikurya cyane cyangwa bikamara igihe kinini bikikurya ujye wihutira kwivuza wasanga ari indwara ikomeye ukaba ugize amahirwe yo kuyibona hakiri kare.
Indi nama ni uko mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ubanza kunyara kugirango uruhago rube rurimo ubusa ndetse binakurinde udukoko kwinjiramo, bizagufasha no kwirinda kuza kuribwa.
Kurikirana tantine tugufashe gukomeza kwita ku buzima bw’imyororokere tukugira inama zigufasha.
One Response
Yeg nibyo arikose Ibyobyose izo position utazikoze ukababara bitetwa Niki murakoze