Search
Close this search box.

Umuhate wo kurwanya igwingira yawubyajemo akazi

Twagirayezu Aman nyuma yo gukora ubushakashatsi agasanga hari icyuho mu mu gutunganya isambaza ku buryo zabikwa igihe kirekire, yahise atangira umushinga wo kuzumisha mu buryo bugezweho no kuzikoramo ifu kugira ngo intungamubiri zibamo zigere kuri benshi ku giciro gito bityo zitange umusanzu mu kurinda abana igwingira. 

Igwingira ry’abana ni kimwe mu bigihangayikishije mu Rwanda no muri bimwe na bimwe mu bihugu byo ku Isi. Niyo mpamvu u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya igwingira uyu mwaka wa 2024, ugasiga nibura rigeze munsi ya 19% rivuye kuri 33% mu 2020, iyi ntego ikaba ikomeza ikagera mu 2050 aho u Rwanda rwifuza ko uyu mwaka uzagera igwingira rigeze kuri 3%.

Twagirayezu Aman nyuma yo kumva icyerekezo cy’igihugu mu kurwanya igwingira, yasanze hakenewe uruhare rwa buri wese kugira ngo intego iyi ntego izagerweho.

Uyu musore wize ubuhinzi mu kiganiro yagiranye na Kura yavuze ko igitabo yanditse arangiza kaminuza kivuga ko bworozi bw’amafi n’isambaza.

Mu bushakashatsi yakoze ari kwandika icyo gitabo yasanze ubworozi bw’amafi n’isambaza buhari, gusa atahura ko hari icyuho mu gufata neza umusaruro ukomoka ku burobyi kuko yasanze isambaza n’amafi nta buryo buhari bwo kubitunganya ngo bibe byabikwa igihe kirekire.

Kuba nta buryo buhari bwo kubika isambaza igihe kirekire bituma zibona umugabo zigasiba undi, kandi zirimo protein yakwifashishwa mu kurwanya igwingira.

Ibi byatumye ahita atangira kugura isambaza akazumisha, izindi akazisya akazikoramo ifu ndetse arateganya no gukora imvange y’ifu y’isambaza n’andi mafu kugira ngo akore ikindi gicuruzwa gifite intungamubiri zibumbiye hamwe.

Ati “Natangiye mfite ubushobozi bwo gukora ibilo 200 ariko ubu mfite ubushobozi bwo kuba nakora na toni y’ifu y’isambaza.”

Kuri ubu Twagirayezu akorana na zimwe mu ngo mbonezamikurire aho aziha ifu y’isambaza yo kongera mu mafunguro bategurira abana kugira ngo habonekemo ibyubaka umubiri. Mu minsi iri imbere arateganya kwagura amarembo ku buryo ibi bicuruzwa bizarenga akarere ka Nyamasheke akoreramo bikagera mu turere twose tw’igihugu. Ni urugendo avuga ko akeneyemo ibitekerezo n’ubufasha bw’abari muri gahunda za Leta zo kurwanya igwingira.

Ati “Hari ifu z’ibinyampeke dufite mu gihugu ndi kwihugura uko nayongeramo izindi ntungamubiri, mfite ikipe mfatanyije nayo, irimo n’abakozi dukorana ku buryo mu myaka itanu iri imbere nzaba mfite ibicuruzwa bitanu zitanga ibisubizo ku mirire mibi.”

Kimwe na bagenzi be, Twagirayezu avuga ko mu Rwanda kubona icyemezo cy’ubuziranenge ku muntu ugitangira inzira uruganda bigoye.

We na bagenzi bakora ibijyanye no kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bavuga ko ibyo inzu basabwa gukoreramo kugira ngo babone icyemezo z’ubuziranenge zigomba kuba zirimo amakaro, bo bakumva kina zirimo sima bihagije.  

Twagirayezu afite ikigo kitwa Triumvirate Food Ltd kimaze guha akazi abakozi bane bahoraho. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter