Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Kubera ‘memes’ ntibukira tudasetse!

Ku muntu wese ukoresha ikoranabuhanga, ‘meme,’ ni ijambo amaze kumenyera. Ushobora kuba uri umwe mu bazisangiza abandi cyangwa ukaba uzakira buri munsi zivuye ku bandi bantu.

Ku bantu batanu bari hamwe, iyo bumvise iri jambo, batatu muri bo ntibabura guseka kuko memes nyinshi zihererekanywa ziba zigamije gutuma abantu baseka bakanezerwa.

Ubu umuntu ntibikimusaba imbaraga kwishakamo amagambo atangiza ikiganiro kuko meme imwe ishobora gutuma group ya WhatsApp imaze iminsi nta n’umwe uvuga yongera kuvuga kakahava.

Hari impamvu ikoreshwa rya memes zafashe indi ntera ndetse bitari mu Gihugu cyacu cy’u Rwanda gusa, ahubwo ku Isi hose.

Kuba zisetsa byo ntibishidikanywaho. Impamvu ni uko zandikwa mu buryo zifata ikibazo cyangwa se inkuru zari zidashimishije maze zikazoroshya ndetse icyari ikibazo, abantu bagatangira kukibona mu bundi buryo.

Urugero hari meme iherutse gucicikana mu minsi mikuru igira iti “Muri iyi minsi ya Noheli n’Ubunani ntuzahweme gufata amafoto menshi bizatuma umenya icyagutwariye amafaranga.”

Kuri iyi meme hari hariho agafoto gasekeje k’umwana ufite umwembe mu ntoki arimo arawurya yawisize ahantu hose ubona ntacyo yitayeho.

Ubutumwa yashakaga gutanga ni uko tudakwiye gusesagura mu minsi mikuru ariko ntibujyanye namba n’ifoto bashyizeho. Ngaho aho memes zisekereza. Ubutumwa urabwumva ariko na meme ubwayo ikagusetsa.

Ikindi kandi meme ifite umwihariko wo gutuma abantu bumva batari bonyine mu kibazo runaka. Aha twavuga nk’urugero meme irimo iravuga ukuntu iminsi irimo iragenda yihuta bigatuma benshi bagira igitutu no kumva iminsi irimo ibasiga ntacyo bagezeho.

Ku muntu uri muri icyo kibazo wabonaga ko ubuzima bwe bwabaye bubi yatangiye kwiheba, iyo abonye meme ibivuga, ahita yumva atari wenyine ko hari n’abandi nkawe bafite ikibazo kimwe. Atangira kumva atihebye.

Uretse ibyo kandi, hari ubwo meme ikoreshwa bashaka ko abantu batekereza ku kintu runaka kandi bakabikora mu buryo busekeje. Urugero ni meme yigeze gukorwa irimo ivuga iti, “Kugira ngo urubyiruko rukure amaboko mu mufuka rukore, ni uko baruha imyenda itagira imifuka.”

Ugisoma ibi bintu uraseka ariko ntibibura kugusigara mu mutwe ndetse no gukomeza kwibaza cyane impamvu uwakoze iyo meme yabyanditse uko. Birangira nawe hari uko utangiye kubitekereza.

Nubwo ariko zituma duseka, hari ababigenderamo. Urugero ni nk’iyo meme runaka irimo iravuga umuntu wenda se uzwi irimo iramusebya cyangwa se ikamuseka bitewe n’icyo yakoze. Ku babibonye baraseka ariko kuri nyir’ubwite we ntabura kubabara. 

Memes ziba zikoze mu buryo zisetsa buri wese uzibonye

Straight out of Twitter