Kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bagitangira ubucuruzi kandi bikabagora gutera imbere, hari imishinga imwe n’imwe y’urubyiruko rugenzi rwabo, ishibora kubafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo.
Kudibooks
Niba ukeneye ubufasha mu micungire y’umutungo wawe n’ibaruramari ry’ibikorwa byawe, Kudibooks, ni wowe yagenewe. Kudibooks ni porogaramu ifasha mu gukora ubwishyu no kubarura imari, ifasha abasanzwe babikora ariko batari ab’umwuga.
Iyi porogaramu yaremewe gufasha ibigo bito n’ibiciririrtse, bigihura n’imbogamizi zo guha akazi abanyamwuga mu rwego rw’imari. Itanga ubujyanama mu bijyanye na serivisi za banki, gukora ingengo y’imari, kubika amakuru atandukanye n’izindi nyinshi.
Kudibooks kandi itanga uburyo bwo kongera ubumenyi mu bijyanye n’imari, aho hari igice cyagenewe amakuru arebana n’uru rwego, aho hagenda hagarukwa ku ngingo zimwe na zimwe mu bihe bitandukanye.
VugaPay
VugaPay, ni urubuga rwifashishwa mu gukora ubwishyu bw’ibintu binyuranye. Ni urubuga rw’ikigo Vuga Ltd, cyatangijwe n’urubyiruko rw’u Rwanda Patrick Muhire na Cedrick Muhoza.
Uru rubuga rushoboza abakora ubucuruzi guhererekanya amafaranga mu buryo bunyuranye hifashishijwe Mobile Money, Bitcoin, API, USSD, application za telefoni cyangwa no kuri internet.
Bikunze kuvugwa ko VugaPay, ari ikofi y’ikoranabuhanga. kwifashisha uru rubuga ukishyura na Mobile Money, ni ubuntu ariko ubundi buryo nk’ikarita za banki, bitcoin, PayPal usabwa ikiguzi cya 3% y’ayo ugiye kwishyura cyangwa kohereza.
Pesachoice
Pesachoice yashinzwe mu 2016 bigizwemo uruhare na Davis Nteziryayo unayibereye umuyobozi. Iri koranabuhanga ryashinzwe hagambiriwe gukuraho imbogamizi Abanyafurika n’Abanyarwanda baba mu mahanga bahura na zo mu bijyanye na serivisi z’imari by’umwihariko mu guhamagara no kohererezanya amafaranga.
Iki kigo cyigaragaza nk’izingiro rya serivisi umuntu akenera mu by’imari aho cyibanda mu byo gutanga inguzanyo hamwe n’ibijyanye n’imikorere ya mudasobwa bizwi nka MIDAS HR Software.
MIDAS HR Software ifasha abantu mu micungire y’ibikorwa byabo umunsi ku wundi, ikabafasha gushyira ibintu ku murongo mu bushabitsi bwabo kandi badakoresheje imbaraga nyinshi.
Iki kigo muri rusange kigoboka abantu mu kuziba ibyuho bahura na byo mu gihe bagize impamvu ishobora gutuma bakenera amafaranga kandi imishahara yabo itaraza, maze bakabasha kwikemurira ibibazo bibatunguye.
PayingTone
Ni Ikigo cy’Ikoranabuhanga, gifite intego zo kugeza ku bakiliya serivisi n’ibicuruzwa bitandukanye mu buryo butagoye kandi bujyanye n’imibereho yabo ya buri munsi.
Gifite inshingano yo gufasha abantu kubona serivisi z’imari zigaragazwa nk’inkingi ya mwamba mu buzima bwa buri munsi.
Biciye kuri application yacyo, abayikoresha bashobora guhabwa inguzanyo nto zibafasha mu kubona iby’ibanze bakenera.
Application ya PayingTone iboneka ku bakoresha Google Play Store na App Store.
Uyishyize muri telefoni ye asabwa gutanga amakuru amwe n’amwe amwerekeyeho cyane ay’imari, aho amakuru atanga abafasha mu kugena ingano y’inguzanyo yahabwa.
Iki kigo cyashinzwe na Ignace Turatsinze afatanyije na Brenda Munezero. Aba bombi batsindiye ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika [$20.000], mu Irushanwa ‘Hanga Pitchfest 2022’ nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri.