Search
Close this search box.

Ese ni byiza gukoresha udukombe twifashishwa mu gihe cy’imihango?

Ubusanzwe, gutekana uri mu gihe cy’imihango byifuzwa na buri mugore n’umukobwa wese. Mu gihe cya none, ku isoko hari ibikoresho by’amoko atandukanye byifashishwa muri icyo gihe.

Gusa muri aka kanya, reka tuganire ku buryo bubiri bwifashishwa, burimo ‘udukombe twifashisha mu gihe cy’imihango ndetse na cotex zongera gukoreshwa  cyangwa se zimeswa.

Ubu buryo bwombi bufite ibyiza n’ibibi byabwo, uyu munsi akaba ari byo tugiye kurebera hamwe.

Reka duhere ku dukombe twifashisha mu gihe cy’imihango.

Utu dukombe dukozwe ku buryo twinjizwa mu myanya y’ibanga y’uw’igitsina gore, ku buryo tubasha gufata amaraso aza mu gihe ari mu mihango.

Tugaragazwa nk’igisubizo cy’igihe kirekire ku b’igitsina gore bajya mu mihango, kuko iyo dufashwe neza dushobora kumara imyaka n’imyaka.

Naho tuvuze kuri cotex zongera gukoreshwa (zimeswa), zo zihariye ku kuba zigikoreshwa mu buryo bwa gakondo  ku buryo hari abanatekereza ko isuku yazo itizewe, gusa zimaze igihe kinini zikoreshwa.

Zikozwe mu buryo ziha umutekano uzikoresha, ntizangiza ibidukikije, zirahendutse ndetse ziranoroha kuzikoresha.

Ubu buryo bwombi bwemejwe n’inzego z’ubuvuzi zigaragaza ko kubukoresha byizewe, bukaba buhendutse ndetse akaba atari ngombwa kubuhindura inshuro nyinshi mu gihe uri mu mihango, nk’uko bigenda kuri cotex zimwe na zimwe.

Ibi kandi byanemejwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku buzima, National Institute for Health.

Ubu buryo bwose bwifashishwa mu gihe cy’imihango ku bagore n’abakobwa, buratekanye kandi ingaruka zabwo mbi ni nke cyane iyo ibyo bikoresho bikorewe isuku kandi bigakoreshwa neza.

Turebye ku ruhare rwo kurengera ibidukikije, ubu buryo bwombi bugira uruhare mu kubirengera kuko ibyo bikoresho byongera gukoreshwa inshuro nyinshi ntibibe byahita bijugunywa ngo biteze ingaruka mbi nyinshi ku bidukikije, ibigabanya imyanda ijugunywa ndetse bikanagira uruhare mu kuzigama amafaranga yazakoreshwa ibindi mu gihe kiri imbere.

Bitanga umutekano kuri buri muntu bitewe nuko yabikoresheje.

Nk’agakombe kifashisha mu gihe cy’imihango, bisaba kuba umenyereye kugakoresha kugira ngo ugere ku rwego wumva utekanye mu gihe wagakoresheje, akaba ari na byo bigira uruhare ku mubare w’amasaha wamara ukambaye.

Ni mu gihe cotex zikoreshwa inshuro nyinshi cyangwa se zimeswa zo zoroshye kuzikoresha, ariko bikagusaba kujya uzihindura inshuro nyinshi.

Amahitamo ni ayawe yo kureba niba wakwifashisha ubu buryo mu gihe uri mu mihango. Gusa wahitamo gukoresha udukombe twifashisha mu gihe cy’imihango cyangwa ugahitamo gukoresha cotex zimeswa, ni byiza kuzirikana guhitamo uburyo bwiza ku mubiri wawe ndetse n’imibereho yawe ya buri munsi.

Wibuke kandi ko ari byiza guhitamo uburyo ufiteho amakuru ahagije ku mikoreshereze yabwo, kuko ari bwo bwagufasha kwiyitaho mu buryo butekanye mu gihe cyawe cy’imihango.

Mu gihe uburyo ushaka gukoresha utabufiteho amakuru ahagije, ni byiza kubanza gushaka amakuru ahagije uhawe na muganga.

Utu dukombe ni bumwe mu buryo bugezweho bwifashishwa n’ab’igitsina gore mu gihe cy’imihango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter