Search
Close this search box.

Umushumba wo mu Bigogwe i Washington DC!

Mu myaka mike ishize iyo wavugaga Ngabo Karegeya, cyangwa se ‘Ibere rya Bigogwe’, benshi bumvaga umusore muto w’umushumba ufite inzozi zo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nka. Byari bigoye  kwemera ko zizaba impamo.

Uyu munsi iyi nkuru ya Karegeya yarahindutse. Yabaye urugero rw’uko buri muntu ukoze neza icyo akunda gishobora kumuteza imbere.

Ni nde wumvaga ko umushumba ashobora kwinjira muri Kigali Convention Centre, ngo atumirwe mu nama zirimo Umukuru w’Igihugu, cyangwa ngo yurire rutemikirere imwerekeza i Washington DC ? Ibi bishoboka gusa mu Rwanda rutagira uwo ruheza!

Ngabo Karegeya washinze ikigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku nka kizwi nka Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd, ubu iyo muganiriye icya mbere akubwira ni uko yashimishijwe no kwitabira Rwanda kandi ko yungutse ubumenyi buzamufasha gukomeza ubukerarugendo bwe. 

Ngabo ni umwe mu bantu basaga ibihumbi bitandatu bitabiriye Rwanda Day, yabereye i Washington DC aho ubuyobozi bw’igihugu bwaganiriye n’Abanyarwanda biganjemo ababa mu mahanga. 

Ngabo Karegeya yavuze ko yashimishijwe no kuba yaritabiriye Rwanda Day kandi ko yabonye umwanya mwiza wo gusobanura ibikorwa by’ubukerarugendo akorera mu Bigogwe. 

Ati “Uru rwari urubuga rwiza rwo guhura n’abantu bakunda ibyo nkora n’abatabizi nkabibabwira, wari umwanya mwiza wo gushishikariza Abanyarwanda gukunda ubukerarugendo bw’iwabo.” 

“Ku giti cyanjye ni iby’agaciro kwitabira RwandaDay nk’umushumba bakangirira icyizere Amerika ikaguha Visa, byanyeretse ko umushinga wanjye ufite agaciro.” 

Yakomeje avuga ko Rwanda Day yayibonyemo amasomo menshi azatuma akomeza kwagura ibikorwa bye. 

Ati “Hari byinshi nigiye muri Rwanda Day birimo gukora ibyo ukunda n’abandi ukabibakundisha ikindi ni uguhozaho ntucike intege niyo ibintu byaba bito iyo ukomeje bigeraho bigakura.” 

“Nabonye kandi ko Abanyarwanda bakunda iwabo nk’imipira ya Bigogwe najyanye bahise bayigura mu gihe gito, ikindi nize ni uko igihugu gikunda urubyiruko kandi cyiteguye gufasha abafite imishinga myiza ndetse na Perezida wacu ariteguye kudushyigikira. Igihugu cyafunguye amarembo nitubibyaze umusaruro.” 

Ngabo ni umwe mu rubyiruko rufite imishinga itanga icyizere mu bukerarugendo,  yasabye urubyiruko kudacika intege mu mishinga batangiye. 

Ati “Abantu basura Bigogwe ndababwira ko twiteguye gukomeza kongera ibyo tubaha ku buryo hazakomeza kuba mu rugo ndetse no guhesha ishema igihugu.” 

“Urubyiruko ndabasaba gukomeza gukora ibyo rukunda kandi bagirire icyizere, hari igihe tuba dufite ubwoba bwo gutangira ariko ni wigirira icyizere bizakunda bizatwara igihe ariko bizakunda.” 

Ibere rya Bigogwe Tourism ni ikigo cy’ubukererugendo ahanini bushingiye ku nka, cyatangijwe na Ngabo Karegeya aho atembereza abakerarugendo mu nzuri ziri mu Bigogwe, bakigishwa umuco nyarwanda ushingiye ku nka n’ibindi.

Ngabo Karegeya watangiye afite inzozi zigora benshi kuzumva, yatangiye kuzikabya

Ngabo yagaragaje Rwanda Day nk’amahirwe azamufasha guteza imbere ibyo akora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter