Search
Close this search box.

Urubyiruko rutekereza iki kuri St Valentin?

Amaso yose ahanzwe itariki ya 14 Gashyantare kuko aba ari umunsi udasanzwe ku bakundana baba berekana urukundo hagati yabo mu buryo budasanzwe.

Uyu uba ari umunsi udasanzwe ku bakundana kuko baba bizihiza umutugatifu Valentin, waranzwe n’urukundo rudasanzwe, bityo Isi yose ikawuharira abakundana.

Abakundana bizera ko uyu munsi ugomba kuba uw’ibikorwa bidasanzwe bituma barushaho kugaragarizanya urukundo nko guhana impano, indabo, gusohokana n’ibindi bibafasha kwishimana.

Urubyiruko rutandukanye rwagaragaje imyemerere yarwo kuri iyi ngingo, bamwe bavuga ko bemera ndetse bizihiza cyane uyu munsi, abandi bagaragaza ko bawufata nk’usanzwe.

Iriza Pamella ufite umukunzi bamaranye imyaka itanu, yavuze ko St Valentin ari umunsi udasanzwe ku kandi uko byagenda kose aba agomba kuwizihiza.

Ati “St Valentin ni umunsi udasanzwe ku bakundana. Njye n’umukunzi wanjye turawizihiza cyane, aba agomba kumpa impano nanjye namuteguriye indi, ubundi tugasohokana tugasangira twishimira urukundo rwacu.”

Iriza yongeyeho ko umukunzi we aramutse yirengagije St Valentin byamwereka ko nta gaciro gakomeye amuha.

Kamanzi Patrick nawe avuga ko yubahiriza St Valentin kuko uba ari umwanya mwiza wo gusabana no kongera kugirana ibihe byiza n’umukunzi we.

Ati “Kuri st Valentin aba ari umwanya mwiza wo kongera gusabana bidasanzwe n’umukunzi wanjye, nkamugenera impano imushimishije ndetse tukanishimira urukundo rwacu.”

Ku ruhande rwa Uwera Bélise we yavuze ko kuri St Valentin nta kiba kidasanzwe, ahubwo buri munsi ahora yishimira umukunzi we.

Ati “Njye nkunda umukunzi wanjye buri gihe ntabwo ari ngombwa ko ndindira umunsi umwe mu mwaka ngo mwereke urukundo rudasanzwe, njye kumuha impano ahubwo ibyo mbikora kenshi gashoboka.”

St Valentin ijyana n’imyizerere ya buri muntu. Mu rukundo biba byiza kubiganiraho kugira ngo buri wese amenye ikitabangamiye mugenzi we, mbere yo gufata umwanzuro w’uburyo bwo kuyizihiza.

Kuri St Valentin usanga buri wese yitabira kugura impano yo guha uwo bakundana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter