Benshi mu rungano rwanjye twabyirutse tubwirwa ko gukora cyane ariryo banga ryo kugera ku ntsinzi, ariko bitewe n’aho igihe kigeze ndibwira ko iyi ntero ikwiriye guhinduka, kuko gukoresha ubwenge bisigaye ari ingenzi cyane kurusha gukora cyane ukiyuha akuya.
Mu minsi ya none igihe ni cyo kintu kiri kuza imbere mu bigaragazwa nk’ibihenze abantu bitewe n’umuvuduko bari gukoreraho akazi kabo, ku buryo bakenera icyo ari cyo cyose gishobora kubafasha kukihutisha.
Ubwenge buremano [Artificial Intelligence, AI] ni bwo Isi ihanze amaso ndetse nta gushidikanya ko ari bwo buri kwinjira mu mikorere y’abayituye bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
AI yahinduye byinshi bigendanye n’uko abantu babaho n’uko bakora akazi kabo ka buri munsi. Uyu munsi byageze aho iri koranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kuzamura umusaruro w’akazi umuntu akora.
Usibye Chat GPT hari irindi koranabuhanga wakoresha ryagufasha mu mirimo itandukanye. Reka tubabwire AI zitandukanye mwakwifashisha mu mirimo ikenerwa rimwe na rimwe.
Kickresume
Gukora umwirondoro wuzuye ni ingenzi mu gihe cyo gushaka akazi. Wifashishije Kickresume ushobora gukora umwirondoro uboneye kandi mu buryo bukoroheye.
Iri koranabuhanga rishobora gufasha Abanyarwanda kubona umwirondoro bareberaho [template] mu gihe basaba imenyerezamwuga, ibiraka n’akazi gahoraho.
Kickresume igufasha kugaragaza icyo ushoboye neza, kwiyongerera amahirwe yo kwinjira mu bizamini byo kuvuga no kubona akazi.
Grammarly
Ubumenyi buhagije bwo kwandika ni ingenzi ku ishuri no mu kazi. Ikoranabuhanga rya Grammarly, rifasha mu kongerera urikoresha kunoza imyandikire ye no kugenzura ko nta makosa ari mu nyandiko ye.
Mu gihe uri gukora inyandiko, raporo na email, Grammarly itanga amahitamo akwiye ku magambo wakoresha ndetse ikanagukosora, mu gihe wandika.
Slides Go na Pitch
Niba uri umuntu ukora akazi gasaba kugaragaza ibikorwa cyangwa se kwandika Raporo zitandukanye Slides Go na Pitch biguha amahitamo atandukanye ku buryo raporo zawe ziza zisa neza zifite umwimerere.
Jasper
Kugira gahunda no gukoresha neza igihe ni ingenzi mu rugendo rugana ku migendekere myiza y’amasomo n’akazi.
Jasper, ishobora kuguherekeza mu gihe cyo gukoresha iri koranabuhanga. Ubaye uri umunyeshuri ufite ibintu byinshi byo gukoraho cyangwa ufite akazi kenshi rishobora kugufasha.
Porogaramu ya Jasper ishobora kujya muri telefoni, igafasha uyikoresha mu gutegura inama zo guhura n’abantu no guteganya inshingano zigomba gukorwa.
Jasper yashyiriweho gushyigikira abayikoresha kongera umusaruro w’ibyo umuntu akora no kubafasha kuzuza inshingano zabo nta nkomyi.
Ni ingenzi kwibuka ko ikoranabuhanga rya AI ryashyiriweho gufasha no kuzamura urwego rw’abantu ariko ntirizasimbura ubumenyi bwabo.
AI ifite imbaraga zifatika ariko umuntu akwiye kwizera ubushobozi bwe agashyira imbaraga mu guhanga udushya no kuzamura impano yifitemo.
Mu gihe umuntu akoresheje ubwenge karemano akanifashisha AI, byamufasha kwerekana ubushobozi yifitemo ndetse agashobora kubaho muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje.