Nta bihe biba byiza nko kubona wambaye ya kanzu igaragaza ko wasoje amasomo, ushimirwa na buri wese yaba umubyeyi, inshuti abarimu bakuvuga ibigwi bijyanye n’uko witwaraga neza mu ishuri n’ibindi. Icyo ni kimwe mu bihe binezeza mu buzima uba ugeze ku musozo ariko uba utangiye ikindi kizashyira ku iherezo ry’ubuzima bwawe.
Mu buryo butandukanye kubonera akazi ku muntu urangije kwiga hari uburyo na byo biba ubwabyo ari akandi kazi ku buryo kuva ku cyiciro cy’umunyeshuri ukagera ku cyo kuba umukozi biba bigoye rimwe na rimwe, aho uba ugomba kwihangana ugakomeza guhatana.
Imibare ya UNESCO igaragaza ko abarenga miliyoni 560 ku mwaka barangiza amasomo, ariko abatanga akazi bakagaragaza ko nubwo uwo mubare ari munini bitajyanye n’ubumenyi abarangiza bafite ngo babe bakemura ibibazo Isi ifite.
Ibi ni na byo byatumye mu byumweru bishize Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, izenguruka intara enye zigize igihugu n’Umujyi wa Kigali, muri gahunda yari igamije kwereka urubyiruko ishusho y’uko ku isoko ry’umurimo haba hameze ndetse n’uko rugomba kwitegura kugira ngo mu gihe ruzaba rusoje amasomo rutazatungurwa, aho abarenga 5000 beretswe uko bagomba kwitwara.
Inzobere mu bijyanye n’umurimo ndetse n’inararibonye zagerageje kugaragaza ibintu by’ibanze umuntu ukiva mu ishuri agomba kwitaho muri rusange, ariko twakusanyije bimwe mu by’ingenzi urubyiruko rugomba kwitaho.
Kuzuza C.V ntacyo uhinduye
Bimwe mu bya mbere byitabwaho ku muntu ushaka akazi, ni impamyabushobozi n’inyandiko zikubiyemo umwirondoro we n’ibyo yakoze, kugira ngo abe yakwemererwa gukomereza mu zindi nzira zishobora gusiga abonye akazi.
Mu kunoza uwo mwirondoro hari ubwo ushaka akazi cyangwa uje ku isoko ry’umurimo agerageza gushyiramo ibyo yibwira ko ari byo byiza nyamara niba ashaka akazi ko gucunga imari ahantu, akibagirwa ko yigeze gushingwa umutungo wa koperative ikomeye runaka, kuko yumva nta cyo bimaze.
Kuri iyi nshuro abahanga bakubwira ko udakwiriye kugira ikintu uhindura ku byo wakoze kuko nta tegeko ribihanira. Buriya twa turimo wagiye winyabyamo ku ruhande tugaragariza utanga akazi ko uretse akazi wasabye ushobora kungura ikigo mu bundi buryo.
Kumenya icyo ushaka
Kimwe mu bivangira akantu kenshi ni ugusa n’uhuzagurika, umuntu atazi na we mu by’ukuri icyo ashaka kugira ngo agihe umwanya ndetse abe yagishakira n’ibicyunganira ngo agere ku ntsinzi.
Kuri ubu uba ugomba kumenya ikizagufasha muri uru rugendo rw’ubuzima ndetse no mu mwuga ushaka gutangira, kuko bizagufasha kumenya aho ushakira bwaba ubufasha, akazi, abakarimo n’ibindi bishobora kuguhesha akazi keza, bikakurinda guhera mu mayira abiri amwe yananiye ya mpyisi.
Ibi bijyana no kumenya icyo utandukaniraho n’abandi. Kuba urangije ni byiza ariko aka kanya si inkuru, kuko ibihumbi bisoza amashuri buri mwaka. Kuri iyi nshuro uba ugomba kureba agashya uzanye mu byo wize noneho ugashyira imbaraga mu ku kazamura
Gushaka umufashamyumvire
Kubera ko uba uri mushya ari na bwo uva ku ishuri, biba byiza gushaka umuntu ugufasha muri uru rugendo bikaba byiza ari wa muntu wageze ku nzozi ze mu mwuga ushaka kwinjiramo, kuko imbogamizi zibirimo aba azisobanukiwe cyane kukurusha.
Aguha inama bijyanye n’ubunararibonye afite, bigatuma ubona imbogamizi zirimo, ugafata ibyemezo bidahubukiwe ndetse ukibanda ku mwihariko bitagusabye ko ubanza kunyura mu bibazo kuko aba akwereka ahari ikinogo ukahasimbuka.
Ibi bigufasha kandi kumenya aho ufite intege nyinshi n’inke, ukabona ubumenyi bushya ndetse ukanoza n’ibyo wari usanganwe. Ibi birafasha cyane kuko ibyo wakoze nabi abikwereka, akakwereka uko ubikosora, ndetse akaguhuza n’abandi bahanga azi mu rwego ushaka kugira umwuga.
Kurenga ibyo wize
Muri iyi minsi ntabwo bikiri inkuru kubona umuntu umaze gukizwa n’ibyo atize, aho usanga umuntu yarize ubuhinzi ariko itangazamakuru ryaramubereye umuryango winjira ku bisubizo byinshi.
Si ugutesha agaciro ibyo umuntu yize ariko muri iyi minsi abasoza amasomo bifungira mu gikarito bakumva ko niba abatabonye imirimo mu byo bize ubuzima buba burangiye.
Ni ibintu bikwiriye kurangira ahubwo ukumva ko niba ugeze mu kigo rubaka ukaboba andi mahirwe arenze ku byo wize, uba ugomba kuyafatirana, nta wamenya ayo mahirwe ashobora kubera umugisha kuruta ibyo wize.
Kumenyana n’abari mu mwuga
Nubwo imirimo myinshi ishyirwa ku ka rubanda abantu amagana bagatangira kuyisaba, buriya imirimo myinshi ntabwo ishyirwa ku ikoranabuhanga cyangwa ahandi habonwa na bose.
Rimwe umuntu arabyuka akumva ashaka akazi agatangira kujya ku mbuga zishyirwaho imyanya ikeneye abayijyamo, ariko rimwe na rimwe ugasanga ntiyibuka ko kumenyana n’abantu (network) batandukanye ari yo nkingi mwamba kugira ngo babone akazi.
Abo bantu bashobora kuba abo mu muryango, inshuti, abasoje kwiga aho wize bari mu mwuga wahisemo, bakakubera ikiraro cyo kugera aho bageze binyuze mu kugufata akaboko na we ukabagararariza ko nibagusiga uzinogereza.
Kwikura mu kaziga
Mu gihe uziyemeza ukumva ko wabishobora, ukajya mu matsinda ahuza abanyeshuri bari kuganira ku ngingo runaka, ahantu hateraniye abantu n’iyo waba utabazi, icyo gihe uzaba watangiye gutera intambwe iguha amahirwe yo kunguka abantu bashya no kumenyera kuvugira mu ruhame. Intekerezo ya ‘sinabishobora’ muri iyi Si zigomba kuba amateka kuko nudashabuka ukumva ko ubishoboye gutera imbere bizagorana.
Nimwe na rimwe biragorana ariko ugomba kubigeraho, niba wiga imibare kuki utakwiyunga ku biga amasomo y’igihe gito y’ubucuruzi, Igifaransa, n’ibindi ukunguka ubumenyi bushya, ku buryo cya gikarito cyo kumva wihagije, utuje mbese ko ari amahoro wakivamo. Nubikurikiza no ku kazi uzahabwa ntibizaba ari bishya.
Kwihugura mu ikoranabuhanga
Muri iki kinyejana cya 21 ikoranabuhanga ni ingenzi mu mirimo yose, ku buryo hari n’aho ryatangiye gusimbura abantu mu kazi. Ibi birumvikana neza ko mu myaka iri imbere abantu batazashaka ubumenyi kuri ryo bazabererekera abarihaye umwanya.
Kwitabira amasomo y’ikoranabuhanga, kumenya gukoresha porogaramu za mudasobwa ndetse n’ibundi bumenyi bujyanye na mudasobwa ni ingenzi ku muntu ushaka kujya ku isoko ry’umurimo, kuko kuba umuntu ashobora gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo ikigo kirimo biri mu bya mbere abatanga akazi baba barebaho.
Kwitabira ubukorerabushake
Birumvikana umuntu wese urangije kwiga aba yumva anyotewe amafaranga, kugira ngo yiteze imbere ndetse ku bakomoka mu miryango itifashije batangire kwitura ineza ababyeyi babagiriye, bakabunganira kuko ari we kabando k’iminsi umubyeyi aba yarabitse kure.
Icyakora ntabwo ayo mahirwe abonwa na bose, aho biba bisaba ko ubanza gusaba ubukorerabushake wagira amahirwe bukaguhesha akazi. Kuri iyi nshuro ikiba kigomba kwitabwaho ni ukureba ikigo ubona ko kizakungura ubumenyi, kurusha kujya muri cya kigo uba ubona ari wowe cyishingikirijeho kandi kitaguhemba.
Iyo utanga akazi abonye ushaka kumenya, aguha umwanya mu kigo cye, noneho ubumenyi ufite bukazagena igihe uzamarayo. Ibi bijyana n’uko uzasanga ibigo byinshi bigaragza ko abakozi biha akazi ari abo byirereye, kugaragaza ubwo bushake bikakubera urufunguzo rwo kugera ku ntsinzi mu mwuga wawe.
Kunoza imbuga nkoranyambaga zawe
Ikintu cyo kwita ku mbuga nkoranyanyambaga abantu ntibakunda kucyitaho. Reba urugendo wanyuzemo rwose kuva aho utangiriye kubona uburenganzira bwo gukoresha mudasobwa cyangwa telefone.
Rwaranzwe n’ibintu bitandukanye, bivuze ko n’imbuga nkoranyambaga zawe wagiye uzishyiraho ibintu rimwe na rimwe uyu munsi ureba ukibaza niba ari wowe wabikoze bikakuyobera.
Mu byo abatanga akazi bitaho iyo wabasabye akazi ni ugushaka amakuru akwerekeyeho, iyo ukoresha imbuga nkoranyambaga biba ari amahirwe kuribo.
Tekereza bya bintu washyiragaho wikinira, wambaye uko ubonye n’ibindi wumvaga ko bikaze, niba ubona imbuga nkoranyambaga zawe zitaguhesha icyubahiro uyu munsi zikoreho Umuganda.
Hisha konti ubona ko zakwimisha akazi, usibe amafoto ubona atajyanye ndetse unahanagure ibitekerezo bidafututse wagiye wandika ku bantu, ku buryo utanga akazi azabona ko uri umuntu wiyubashye, umubere amahitamo ya mbere ku bo agomba kuzana mu kigo cye.
Kubaka uburyo bw’itumanaho
Kimwe mu bintu by’igenzi ndetse bigezweho uyu munsi ni ugutanga amakuru ndetse no kumenya uko uyatangamo. Uyu munsi ushobora kuba uzi ibintu ariko udafite ubumenyi bwo kubigaragaza mu gihe wa muntu uzi kwirwanaho ashobora guhabwa akazi ukakabura.
Kugeza uyu munsi 70% by’akazi gakorwa bijyana no gutanga amakuru cyangwa ubutumwa mu buryo bwanditse cyangwa bw’amajwi. Urumva ko amahirwe yose ubonye yaba ayo kuvugira mu ruhame, kwiga indimi zitandukanye ari ingenzi kugira ngo ubashe kuba muri iyi Si yuzuyemo ihangana akaruta akandi (mu bumenyi) kakamira.