Search
Close this search box.

Utekereza ko udashobora gutsinda siyansi 100%? Igabineza agufitiye igisubizo

Igabineza Salvatrice ni umukobwa w’imyaka 19 wo mu Karere ka Rwamagana, watsinze ku kigero cy’100% agira amanota (60/60) mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu 2023, mu masomo y’Ubugenge, Ubutabire na siyansi yiga ku binyabuzima (PCB).

Yasoreje icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri GS St Aloys Rwamagana, kuri ubu akaba afite inyota yo kwinjira mu burezi ngo asangize bagenzi be ubumenyi afite muri siyansi.

Igabineza avuga ko yakundishijwe amasomo yiganjemo siyansi no kuba benshi mu bo mu muryango we ari yo bize, bimutera ishyaka ryo kuyiga nubwo hari benshi batekereza ko abakobwa batayashobora.

Mu bindi byayamukundishije ni uko ahora afite amashyushyu yo kuvumbura ibintu bishya, ku buryo yumvaga yize siyansi ari bwo inzozi ze zaba impamo.

Ati ‘‘Ibintu byankundishije siyansi ni byinshi, icya mbere ni uko mu muryango wanjye abantu benshi bari muri siyansi, ikindi cya kabiri ndi umuntu ukunda kuvumbura utuntu twinshi, ntabwo nabaga nicaye hamwe.’’

Igabineza Salvatrice agenera inama abakobwa bacyumva ko kwiga siyansi ari ibya basaza babo gusa, ko kugira ubushake no gushyira muhate mu bintu ari byo bitera umuntu gushobora, bityo ko na bo bayiga kandi bakayitsinda ku manota meza.

Ati ‘‘Abakobwa benshi batinya siyansi bakavuga bati ‘Oya turajya mu bindi’ nyine basa n’aho bafata nk’ibyoroshye, gusa ikintu kimwe nababwira mbere y’uko navuga ngo ni n’iyo nama, nta kintu cyoroha kibaho kandi na none nta kintu gikomera kibaho, iyo wagishyizemo imbaraga.

 ‘‘Iyo ikintu cyose ugishyizemo imbaraga birashoboka. Siyansi ni nk’andi masomo ayo ari yo yose cyangwa ni nk’ibyo bindi bajyamo bitandukanye. Urugero abantu benshi basigaye bajya muri WDA kubera ko ari yo yoroshye kurusha siyansi, ariko ikintu nababwira cyo siyansi iraryoha.’’

Igabineza Salvatrice kandi ari mu banyeshuri 895 batsinze neza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu 2022/2023 , baherutse guhembwa mudasobwa zizabafasha gukomeza neza imyigire yabo no muri Kaminuza.

Ni mudasobwa bahembwe mu mushinga ‘Teaching Assistantships Project (TAP) w’ Umuryango udaharanira inyungu wunganira ireme ry’Uburezi, Inspire Educate and Empower (IEE), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB).

Uwo mushinga utoranya abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya leta ukabaha amahugurwa abakundisha uburezi, bagakora ubwunganizi ku bigo by’amashuri bitandukanye ku buryo abasoje inshingano bumva barakunze ubwarimu bajyanwa kwiga amasomo ajyanye n’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwo mushinga kandi ukorwa mu rwego rwo gutegura abarimu b’abanyamwuga mu guteza imbere uburezi bufite ireme mu Rwanda hanongerwa umubare w’abo rufite.

 Igabineza Salvatrice avuga ko uyu mushinga wamukundishije ubwarimu, ku buryo yumva afite inyota yo kwiga amasomo abwerekeyeho bikazamufasha kuba yazigisha akanasangiza bagenzi be ubumenyi afite muri siyansi.

Ati ‘‘Uyu mushinga wa IEE wanteye kugira ishyaka cyane, kubera ko ntabwo numvaga ko nshobora kujya imbere y’abanyeshuri mu ishuri ryose ngo mpagarare imbere ngo ngiye kuvuga. […] inama nagira abandi, ntibumve ko kujya mu burezi ari uko uzaba ugiye guciririka.’’

‘‘Uburezi ni ikintu kinini cyagutse, ni ikintu ushibora gukora ugafatanya n’ibindi byinshi kandi byose bigufasha kwiteza imbere ku giti cyawe ndetse n’igihugu cyawe muri rusange.’’

Igabineza Salvatrice yongeraho ko hari abagifata umwuga wo kwigisha nk’uciriritse bitewe n’ibyo bagiye bumva bivugwa ku mibereho ya mwarimu mu myaka yatambutse, ariko ko bakwiye kumenya ko Leta y’u Rwanda iri guteza imbere uburezi idasigaje mwarimu, kandi ko ari umwuga ushobora gukora ukawufatanya n’ibindi bibyara inyungu.

Igabineza Salvatrice abwira abakobwa batinya siyansi  ko gushyira umuhate mu bintu n’iyo byaba bikomeye ari byo bikubashisha kubitsinda

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter