Search
Close this search box.

Yakunze uburezi akiri muto: Inkuru ya Chaste Niwe wa Bridge2Rwanda

Umuyobozi w’Ikigo gitegura abanyeshuri kikanabashakira ibigo by’icyitegererezo bakwigamo hirya no hino ku Isi, Bridge2Rwanda, Chaste Niwe, yagaragaje ko yatangiye kwiyumvamo kuzatanga umusanzu ukomeye mu burezi ku rubyiruko rw’u Rwanda n’urwa Afurika muri rusange, ariko muto cyane.

Chaste Niwe, yahishuye iby’urugendo rwe mu burezi, mu kiganiro yatanze ku mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Chaste, yagize ati “Ni ibintu byatangiye nkiri muto. Ubundi mu burezi kera, kugira abana babiri mu mashuri yisumbuye byari igitangaza. Nkiri umwana nagize amahirwe njya kwiga amashuri yisumbuye, amahirwe akomeza kwisukiranya njya kwiga hanze y’u Rwanda binyuze muri Bridge2Rwanda, njya kwiga muri Yale University.”

Yavuze ko iki kigo cyafashaga abantu batsinze neza kurusha abandi ariko ari ibintu byamutunguye cyane ariko nanone yakoreye.

Ati “Uretse no kuba ntararotaga kujyayo sinarinzi ko inabaho, gusa ngezeyo nasanze Isi ifunguka. Nagezeyo ari nko kubona ibintu kuko nabiharaniye kandi nkiri muto.”

Chaste yavuze ko akigerayo yifuje kwiga ibijyanye n’Ubukungu cyane kuko yumvaga ashaka kumenya impamvu ibihugu bimwe bikennye n’impamvu Afrika yasigaye inyuma. 

Ati “Nize mfite inyota yo kugaragaza ko ibintu bishoboka.”

Yagaragaje ko nyuma yaje kugaruka mu Rwanda abona ibintu byinshi bisa nk’ibishingiye ku burezi, ko abantu aribwo bukungu fatizo bw’igihugu bituma ashaka kuba umwarimu.

Ati “Nisanze mfite igitekerezo cyo guteza imbere uburezi buharanira iterambere ry’abantu. Twe abenshi kera twiga twigiraga igipapuro [impamyabumenyi] gusa.”

Yagaragaje ko uburezi bukwiye gugaragazwa mu isura nshya nk’ubutuma umuntu yikura mu bukene, no mu bitekerezo bimuhutaza bituma atagera aho ashaka kugera.

Ati “Bajya bavuga ko uwambaye ikirezi atamenya ko kera, ariko hari ikirezi tugomba gutangira kubona hakiri kare. Aho dushaka kujya turahazi, turi ahantu [igihugu] umuntu ashobora gutekereza imyaka 50 iri imbere.

Tugomba kurenga kunezezwa n’ibitanoze cyane cyane urubyiruko, aho dushaka kujya si hafi, ntitugomba kwemera ibitanoze, tugomba kuba indashyikirwa tukabifata nk’ingeso. Bizatuma muri 2050 u Rwanda rumenyekana nk’ahantu ibintu bibera.”

Kuri ubu Bridge2Rwanda, ifasha abanyeshuri 120 batsinda neza kubona buruse yo gukomeza amasomo yabo yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo, igikorwa gitwara miliyoni 10$ ku banyeshuri b’abanyarwanda ndetse no muri Afurika buri mwaka.

Iki kigo kandi gifite gahunda yo gufasha abantu basanzwe mu kazi kujya gushaka impamyabumenyi zirenze ku zo bafite, mu byiciro binyuranye no ku barimu bifuza gukomeza amasomo. 

Chaste Niwe yagaragaje ko uburezi bw’iki gihe bukwiye gutandukana n’ubwo mu myaka yashize kuko Isi imaze gutera imbere

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter