Search
Close this search box.

Urugendo rwa Nsengimana wahinduriwe ubuzima no gukora ifumbire y’imborera

Nsengimana Emmanuel ni umusore wo mu Karere ka Karongi umaze kubaka izina rikomeye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda binyuze mu musanzu atanga mu kongera umusanzu w’ubuhinzi yifashishije ifumbire y’imbonera.

Uyu musore wize ibijyanye n’icungamutungo, yarangije amashuri yisumbuye abura akazi, amaze umwaka ari umushomeri ajya gukora akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali.

Muri ako akazi bamuhembaga ibihumbi 20Frw. Umushahara w’ukwezi kumwe yarawukoreshaga, uw’ukwezi gukurikiyeho akawuguramo ingurube iwabo bakayimuragirira.

Aka kazi yagakoze amezi 8, ahita agasezera asubira iwabo mu murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi. Nyuma yo kubona ko abantu bo muri aka karere bahinga ntibeze bitewe no kubura ifumbire y’imborera, yagize igitekerezo cyo gutangira gukora ifumbire.

Yagurishije ingurube eshatu yari yaraguze akuramo 120Frw. Yiyemeza kujya yirirwa aharura imihanda yo mu cyaro, ibyatsi akabirunda, ndetse ashyiraho n’umuntu ubimutwaza akabirunda mu kimoteri.

Ati “Nta gishoro narimfite uretse bya bihumbi 120Frw. Nakoreshaga ingufu zanjye z’amaboko, uduhanda tw’utugenderano ngafata isuka nkaduharura, rimwe na rimwe bakavuga ngo wa muhungu wo kwa kanaka turabona ashobora kuba yarasaze nta kuntu umuntu yaharura umuhanda batamuhemba nari mfite umukozi umwe wenyine, ibyatsi akabyikorera nkamuhemba”.

Ibyo byatsi yabirunze mu kimoteri, abivanga n’itaka n’amaganga abona ifumbire ibayeyo. Icyo gihe yari yakoze ibeni imwe y’ifumbire.

Iyo fumbire yayiteresheje insina yeraho igitoki kinini cyane, akigurisha ibihumbi 17Frw ari kimwe. Isigaye ayihingisha karoti nazo zirera cyane. Kuri iyo fumbire yahayeho n’umukozi w’Akagari ushinzwe imibereho myiza n’iterambere nawe ajya kuyihingisha.

Ubwa kabiri noneho yakoze imodoka enye z’ifumbire y’imborera, arayigurisha atangira kubona amafaranga. Akajya yiyegereza umurenge n’abashinzwe ubuhinzi ari nako akomeza kwihugura ku gukora ifumbire noneho akajya abona ibiraka binini byo gukora ifumbire nyinshi.

Ati “Ntaho nabyize mu ishuri. Hari ibyo nari mfite nk’impano yanjye mu mutwe, ariko nkagenda nganira n’abandi bantu bakanyungura ibitekerezo.”

Mu biraka yakoze harimo icyo yakoreye mu Murenge wa Rugabano w’Akarere ka Karongi, aho yakoze imodoka 120 z’ifumbire y’imborera ni ukuvuga toni zigera kuri 800 zakoreshejwe mu materasi yo mirenge ine y’Akarere ka Karongi. 

Iyi fumbire yabaye nziza abari bamuhaye ikiraka barayikunda,  ndetse ngo icyo gihe n’abakorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB iyo fumbire barayikunze.

Abamwise umusazi bahinduye imvugo

Nsengimana ifumbire yakoreye Reserve Force igakoreshwa mu materasi yo mu mirenge ine, yatumye atangira kumenyekana abandi ba rwiyemezamirimo batangira kumwizera, uwatsindiye isoko ryo gukora ifumbire wese akamwiyambaza ngo ayimukorere.

Ibi bituma abona igishoro cyo gushaka ibyatsi kuko uwatsindiye isoko rya miliyoni 4Frw amuhamo enye, nawe akabona ayo ashora mu gushaka ibyatsi no guhemba abakozi.

Ati “N’ubu ndacyaharura imihanda kugira ngo mbone ibyatsi, ngakusanya ibyatsi mu mashamba no mu mibande. Mbere ababonaga mparura imihanda banyitaga umusazi ariko ubu bamaze kumenya ko ibyo nkora bifite akamaro gakomeye cyane. Bajya kubona bakabona umuntu avuye nk’i Kigali aje gushaka umuntu witwa Emmanuel ukora amafumbire, abaturage batangira kubona ko ari ibintu bifite gahunda.”

Nsengimana watangiye gukora iyi fumbire abihereye mu kubona umurenge wabo n’iyo baturanye itera bihagiye avuga ko kuri ubu ibikorwa bye byagutse bigera no mu tundi turere ndetse ngo ababazwa no kuba abayobozi bo mu tundi turere babyaza umusaruro impano ye mu gihe abo mu Karere ka Karongi avukamo basa n’abatabyitayeho.

Uyu musore wahaye akazi abakozi 10 bahoraho afite intego yo gukomeza gukorana n’urubyiruko kuko nawe ari urubyiruko.

Ati “Ikintu kiba kibabaje njya mu turere two hirya kurusha Akarere ka Karongi. Njya kwigishayo abantu uko iyi fumbire ikorwa, nkanjya kubakorera. Abahinzi bafite ibikorwa byagutse barampamagara nkagenda nkabayo ni ukwezi.”

Uyu musore avuga ko mu myaka umunani amaze akora iyi ifumbire amaze kugera kuri byinshi birimo kuba yarubatse inzu ebyiri zifite agaciro miliyoni 20Frw, yaguzemo moto ebyiri kandi n’igishoro cye cyavuye ku bihumbi 120Frw ubu kigeze kuri miliyoni 2Frw.

Nsengimana Emmanuel afite intego yo gukomeza gutanga umusanzu we mu kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu gukora ifumbire no guha urubyiruko akazi

Mu byo yifashisha mu gukora iyi fumbire harimo n’ishwagara

Uyu musore akoresha abakozi 10 bahoraho

One Response

  1. Urugendo rwubuzima iyo turusomye tubona ko byose bishoboka iyo tubishyizemo imbaraga.

    Tunejejwe no kubakirikira ngo tubone Testimony zitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter