Search
Close this search box.

Gushaka amafaranga yo gukoresha ku ishuri byamufunguriye imiryango yo kuba rwiyemezamirimo

Christian Gakwaya ni rwiyemezamirimo washinze Ikigo gitegura ibirori, inama n’ibitaramo, Rwanda Events. Yavuze ko ari igikorwa yatangiye mu 2009 akiri umunyeshuri, atanga serivisi za protocol mu nama zinyuranye, intego ari ugushaka amafaranga yo gukoresha ku ishuri gusa.

Ibi Christian Gakwaya, yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, mu kiganiro yatanze ubwo hatangizwaga Inama y’Igihugu ya 19 y’Umushyikirano.

Yavuze ko kuva mu 2009, Rwanda Events, yagiye yaguka mu buryo bugaragara kuko yatangiye ifite abakozi batatu, ariko ubu ikaba imaze kugira abangana na 60 bakora umunsi ku munsi, haba hari akazi kenshi bakiyongera.

Christian Gakwaya, yavuze ko “Dutangira mu 2009, twabitangiye dushaka kubona amafaranga yo gukoresha ku ishuri, ariko mu 2014 amahirwe yatangiye kugenda ahura na gahunda ya Leta, ubwo hatangizwaga Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama [Rwanda Convention Bureau]. Badufashije kwihugura no kutwumvisha ko uru rwego turimo ari rumwe mu nkingi igihugu kirimo cyubakiraho ubukungu bwacyo.”

Christian, yagaragaje ko kimwe mu byagize uruhare mu kwaguka kwa Rwanda Events, ari inama mpuzamahanga u Rwanda rwatangiye kwakira mu 2014 zirimo n’iya ‘World Economic Forum on Africa- WEF Africa’, bikaba byaratumye bagenda baboneramo amasomo akomeye bikabafasha gukura kinyamwuga.

Ati “Byatubereye nk’undi muryango ufunguwe kugira ngo duhindure imikorere, twitegura n’icyerekezo igihugu cyafataga.”

Hagati ya 2016 na 2019, Leta y’u Rwanda yashoye imari mu bikorwaremezo birimo n’inyubako zikorerwamo ibintu bitandukanye zirimo iya Kigali Convention Centre, BK Arena na Kigali Marriott hotel.

Christian yatangaje ko bazegereye kugira ngo bubake urwego rw’imikoranire, ibyatumye Rwanda Event, yakira inama nyinshi bituma ubucuruzi bwe bwaguka ku buryo bugaragara.

Yavuze ko kubera uru rwego rumaze gutera imbere mu Rwanda hadakwiye guharanira kwakira inama zaje mu Rwanda gusa ahubwo “Ndashishikariza ba rwiyemezamirimo, abikorera cyangwa andi mashyirahamwe ko ubwo buryo bwo gupiganirwa inama ku rwego mpuzamahanga buhari, muri Rwanda Events, ubwo buryo turabufite.”  

Christian yasabye Leta ko hashyirwaho gahunda y’amahugurwa n’ubumenyi muri uru rwego yaba ay’igihe gito n’ikirekire kugira ngo babashe kugendana n’iterambere ryarwo, kandi rutange umusaruro ushyitse mu Rwanda no hanze yarwo.

Kuri ubu Rwanda Events, itanga serivisi eshatu z’ingenzi zirimo iza ‘Destination Management’ zikubiyemo kwakira aba baje mu Rwanda mu nama, kumenya uko bahagera, kubamenyera aho baza nicyo bazarya.

Hari kandi iza ‘Professional conference organizer’ zikubiyemo kuyobora abantu baba baje mu nama, gufasha kwandika imyanzuro y’inama no gusemura, hakaza na serivisi za ‘production’ zijyana n’ibikoresho by’amashusho, amajwi, n’amatara byifashisha mu nama kugira ngo zigende neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter