Albert Munyabugingo, ni rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda wabonye kunanirwa kw’abandi nk’amahirwe kuri we yo gutangira urugendo rushobora kumugeza kure na bagenzi be.
Uyu yahoze ari umukozi wa Jumia Group, sosiyete yari ifite ibikorwa byayo mu Rwanda bijyanye n’ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga.
Albert Munyabugingo avuga ko ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwaje kwanzura ko butakomereza ibikorwa byayo mu Rwanda, maze bufunga imiryango ariko we ntiyacika intege ahubwo ahita abibyazamo amahirwe, kuri ubu amaze kumugeza kure.
Ni ubutumwa yagarutseho ubwo yatangaga ikiganiro kuri uyu wa Gatatu ku ya 24 Mutarama 2024, ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu ya 19 y’Umushyikirano.
Albert yavuze ko yatangiye imirimo ye muri Jumia nk’umukozi usanzwe nyuma agenda azamurwa mu ntera aza kugirwa umuyobozi mukuru wayo mu Rwanda.
Yatangaje ko igitekerezo cyo gutangiza Vuba-Vuba, cyaje nyuma y’uko Jumia ifashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda.
Ati “Natangiye gukorera Jumia ntangirira mu ishami ryo gufasha abakiliya, mu kwihugura no kongera ubumenyi ngenda nzamuka kugera aho nabaye umuyobozi mukuru wa Jumia hano mu Rwanda. Nibwo nyuma y’igihe Jumia yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byabo mu Rwanda no mu bindi bihugu bibiri bya Afurika.”
Mu kiganiro yagezaga ku bari bitabiriye iyi nama yakomeje agira Ati “[…] ariko mu kugenda kwayo, njye nk’uwari umuyobozi wayo sinemeraga ko ubu bucuruzi budashoboka bitewe n’intumbero n’ibikorwaremezo by’igihugu byari birimo bishyirwamo imbaraga n’ubushobozi twari tumaze kwibonamo nk’Abanyarwanda. Niko guhita njye na mugenzi wanjye tubona ko dukwiye kwishakamo igisubizo nk’Abanyarwanda kandi tukagikora neza, kuruta uko cyari kimeze mbere.”
Munyabugingo yavuze ko bahise bafata icyemezo cyo kubiganiriza abandi bakoranaga.
Ati “tubereka ko dushoboye nk’Abanyarwanda kandi twazana igisubizo, kandi nonaha nyuma y’imyaka ine abo bagenzi banjye twakoranaga babona ko tutababeshye, kuko tumaze gukura.”
Uyu rwiyemezamirimo yagaragaje ko ubwo bahise batangiza Vuba-Vuba ubu ikaba imaze kubaka izina ku buryo bugaragara.
Kuri ubu iki kigo gitanga akazi ku bakozi 45 bahoraho, abatwara moto barenga 130 barimo abakobwa n’abagore ku cyigero cya 8%.
Inyinshi muri moto zifashishwa mu kugeza hirya no hino ibicuruzwa, ni izikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Muri uko kwaguka, ubu Vuba-Vuba, ikorera mu mijyi ine y’u Rwanda irimo Kigali, Musanze, Rubavu na Rusizi, Akarere Albert, yavukiyemo akanakuriramo.
Yakomeje avuga ko “Turacyakomeza, nk’Abanyarwanda turateganya guhuza abakora ‘made in Rwanda’ n’andi masoko yo ku Isi, no gufasha Abanyarwanda bari mu mahanga, kuba bagura ibicuruzwa bitandukanye bakabyohereza mu rugo, nta kindi kiguzi bibasabye.”
Yagaragaje ko ibi aribyo bakesha ibikorwaremezo bigezweho byo mu gihugu n’ubuyobozi bwiza, buhora bushishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo no kubyaza umusaruro ubumenyi rugenda rububona mu buzima bwa buri munsi.
Albert yagiriye inama urubyiruko rugishaka akazi, ko kugira ngo rubashe guhatana ku isoko ryo mu gihugu cyangwa iryo ku rwego mpuzamahanga, rukwiye kwiyubakamo ubushobozi bwo gukemura ibibazo bihari, naho ku bafite akazi bagomba kongera ubunyamwuga mu bijyanye n’imitangire ya serivisi n’ibindi.
Yatangaje ko abari mu kwihangira imirimo, guhozaho no kudahwema kongera ubumenyi ariyo ntwaro yabageza ku kure kuruta kuba bakirara bakumva ko bageze ahashimishije.
Ifungwa rya Jumia ryabereye Munyabugingo amahirwe yo gushinga Vuba-Vuba