Perezida Paul Kagame yagaragarije urubyiruko ko u Rwanda rurutezeho guhindura ubuzima bwarwo cyane ko rugize umubare munini w’Abaturarwanda.
Ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 19, kuri uyu wa 23 Mutarama 2024, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko urubyiruko rw’u Rwanda igihugu kirwitezeho byinshi.
Ati “Iyo urebye iyi myaka 30, uwavutse mu mwaka wa 1994 agize imyaka 30. Abafite imyaka 30 abari hano muri iki cyumba cyangwa abari hanze ni benshi, ku buryo igihugu kibatezeho guhindura ubuzima bwacyo. Ndetse n’abafite imyaka 25, 20 ubu bari mu bo igihugu kireba, guhindura ubuzima bwacyo.”
Perezida Kagame kandi yakomeje agaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kugira imyumvire yo kumva inshingano rufite mu gukorera igihugu cyarwo.
Ati “Icyo bivuze ni iki, abo bafite uko barezwe, mu miryango, uko banarezwe n’igihugu no muri Politiki. Nababaza uyu munsi n’ejo nzababaza cyangwa babyibwira, ubwo burere bumva baravanyemo iki? bumva biteguye iki gukorera Igihugu cy’u Rwanda? Byose rero biri kuri bo, imyumvire yabo, imyumvire y’inshingano bafite no kumva ko igihugu ari bo kireba.”
Umukuru w’Igihugu kandi yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare runini mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda mu myaka 30 iri imbere.
Ati “Mu myaka yindi 30 iri imbere yacu bafite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda kurusha ndetse uko ba twebwe babigenje. Bakwiye kubyumva batyo. Ibigomba kurwanywa barabizi.”
Perezida Kagame yashimangiye ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kuryanya byinshi bishingiye ku mateka y’u Rwanda bishobora gutuma rutubaka igihugu uko bikwiye.
Yarusabye kandi kurwanya imico mibi, politiki mbi mu rwego rwo kwirinda ko byazarukoma mu nkokora mu rugamba rwo kubaka igihugu.
Ati “Mugomba kumva uburemere bw’inshingano z’abanyagihugu nk’abantu mukwiriye kuba abantu bazima, biyubaka, bakubaka imiryango yabo bakubaka n’Igihugu.”
Yagaragaje ko ibanga ryo kugira ngo umuntu abashe gusohoza neza izo nshingano akwiye kumva ko nta mpamvu n’imwe ikwiye kuba iriho imubuza kuba uwo ari we.
Perezida Kagame yasabye abitabiriye uyu Mushyikirano guharanira icyo bifuza kugeraho ku buryo nta muntu ukwiye gutegereza ko hari uzabimuha nk’impano.
Yashimangiye kandi ko nta Munyarwanda utarize isomo ryo kurwanira no guharanira kuba uwo ashaka kuba we.
Perezida Kagame kandi yabwiye urubyiruko, abayobozi n’Abanyarwanda batandukanye bari bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ko niba bashaka ko u Rwanda rutazasubira mu bihe bibi rwanyuzemo bakwiye kwanga icyatuma bataba abo bashaka kuba bo.
Perezida Kagame yibukije Urubyiruko ko rufite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda