Ubushomeri ni kimwe mu bibazo byugarije urubyiruko rw’u Rwanda muri iki gihe, aho imibare igaragaza ko buri ku kigero cya 17% ibintu biteye impungenge cyane ko umubare munini w’Abaturarwanda ari urubyiruko.
Nubwo bimeze bityo ariko uzumva kenshi abakoresha bagaragaza ko hari amahirwe y’akazi ku bantu bashoboye ahubwo ko habuze abakozi bakwiriye bo guhabwa imirimo, kuko hari urubyiruko ruhabwa akazi ntiruhamare kabiri bitewe n’ibibibazo bitandukanye birimo imyitwarire idahwitse no kutazirikana inshingano rufite.
Ubusanzwe hari ibintu bifasha umuntu kumara igihe mu kazi akora ka buri munsi, ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru, bigaragaza ibyo buri wese aba akwiye kwitaho mu gihe abonye akazi mu kigo runaka.
Icyerekezo cy’ikigo ukorera
Bimwe mu bintu by’ingenzi uwabonye akazi akwiye kwitondera no kumenya kurushaho ni intego n’icyerekezo cy’ikigo. Ibyo bigufasha gukorera ku ntego ujyanisha n’aho ikigo ukorera cyifuza kugera.
Bisaba kandi kumva ko intego n’icyerekezo by’ikigo ukorera bijyana n’indangagaciro n’umuhate wawe kuko bigufasha gukorera ahantu wumva wisanzuye ndetse ugakora akazi mu buryo bushimisha umukoresha.
Kwisanisha n’aho ukorera
Ikintu gikunze kugorana cyane ku mukozi ugiye mu kigo gishya ni ukwisanisha n’aho akorera kugira ngo yibone mu bo ahasanze.
Iki ni kimwe mu byo ukwiye kwitaho cyane mu gihe uhinduye akazi cyangwa winjiye mu kigo gishya, ugerageza kuba inshuti n’abo uhasanze, ukiga imwe mu mico myiza n’imigirire mizima ubasanganye.
Ukwiye kandi gukoresha ibishoboka byose ukarema inshuti nshya kuko ari na zo zizagufasha kwisanga muri icyo kigo ndetse ukazirikana kubahiriza amabwiriza n’amategeko yashyizweho mu kunoza umurimo mwiza.
Ibi byorohereza umuntu kandi mu gihe yabanje kwiga ku kigo agiye gukoramo, akamenya imikoranire y’abagikoramo, intego zacyo n’uko gisanzwe gifashwe ku isoko ry’umurimo biramworohera cyane.
Kwiga no guharanira itembere
Abantu benshi batekereza ko kubona amasezerano y’akazi mu kigo runaka bihagije ku kuba wabonye akazi gahoraho.
Ibi ni ukwirengagiza gukomeye cyane ko no mu masezerano y’akazi habamo ingingo zishobora kuganisha ku kuyasesa zirimo no kuba umukozi adatanga umusaruro ukwiye.
Mu kwirinda ko wagirwaho ingaruka n’ibyo no kwirara kuko wamaze kubona akazi, bigusaba guhozaho mu kwiyungura ubumenyi no kugenda ugaragaza impinduka ku mikorere yawe muri icyo kigo.
Ibyo bigufasha gukomeza gutekerezwaho nk’umuntu w’ingenzi mu iterambere ryacyo ndetse bigatera umukoresha ishema ko yabonye umukozi ushobotse kandi ushoboye.
Kwiga ni uguhozaho cyane ko muri ibi bihe, usanga ikoranabuhanga rigenda ritera imbere.
Kwiha intego
Ubuzima bwa buri munsi tubamo busaba kwiha Intego. Iyo ukorera ku ntego bigufasha kugira iterambere runaka ugeraho kandi bigufasha no guteza imbere ikigo ukorera.
Ni intego wiha zishingiye ku nshingano nshya uba wahawe, ibyo usabwa kuzuza muri zo ndetse n’uruhare rwawe mu guharanira ko ikigo cyangwa aho ukorera hakomeza gutera imbere.
Ibi bisaba gufata ingamba zo kubyaza umusaruro amahirwe yose ashobora kuboneka yagufasha kunoza akazi kawe ukayafatirana kugira ngo abyazwe umusaruro.
Ushobora kandi kujya ufata iya mbere mu kugaragaza ibyakorwa ngo iterambere ryifuzwa rigerweho, gukemura ibibazo bishobora kugaraga muri icyo kigo ndetse no guhangana n’ibihombo.
Kubaka umubano no kwigaragaza
Abahanga bagaragaza ko kuzuza inshingano mu kigo runaka gikoresha abakozi barenze umwe, bisaba gukorera hamwe, guhuza umugambi ndetse no kuzuzanya.
Birumvikana ko kugira ngo abantu buzuzanye cyangwa bakorere hamwe bisaba kubanza gukora umubano n’ubucuti hagati yabwo.
Umuntu mushya kwisanga mu bandi bisaba ko akoresha ibishoboka byose akarema ubucuti hagati yabo asanze.
Nubwo kwigaragaza bishobora gufatwa nk’aho ari ikintu kitari cyiza, ariko hari uburyo wigaragaza mu byiza ku buryo buri wese amenya ko wahageze hashingiwe ku musaruro watangaga cyangwa ibyo umenyereweho mbese umwihariko wawe.
Birumvikana nk’umuntu mushya ushobora kwitinya ariko ntabwo ariko ukwiye gukora ibishoboka byose ukagaragaza itandukaniro ku buryo buri wese amenya ko hari impinduka ziri kuba.
Imyitwarire myiza
Umukozi mwiza ni urangwa n’imyitwarire myiza. Uko wakora kose udafite ikinyabupfura n’indangagaciro nzima ntabwo umukoresha ashobora kukwihanganira.
Niyo mpamvu mu gihe ubonye akazi, ukwiye gukorana umurava ariko kandi ukagira ikinyabupfura gikwiye umukozi mwiza mu rwego rwo gukomeza gutsinda.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame aherutse kugaragariza urubyiruko rw’u Rwanda ko rukwiye kurangwa n’ikinyabupfura mu rwego rwo kugera ku ntego no gutanga umusaruro ukwiye mu byo rukora.
Mu gihe wifuza kuramba ku kazi bisaba ko uba umunyakuri, kubahiriza igihe, kuzuza inshingano zawe ku gihe, kuba umwizerwa n’ibindi.
Kwemera impinduka no kugirwa inama
Umuhanga mu by’imitekerereze, Sénèque niwe wavuze ko kwibeshya ari ibya buri wese. Nta muntu udakosa ariko ikosa rikomeye ni uko umuntu wakosheje atakemera kugirwa inama ngo ahinduke cyangwa yikosore ubutaha ntazabisubire.
Umuntu wese ushaka kugera ku ntego ye bimusaba kwemera kugirwa inama, gukosorwa no kwemera kwakira impinduka.