Search
Close this search box.

Inzozi za Kabongo w’i Nyamasheke watangiye ‘atelier’ ahereye ku mashini imwe yakodeshaga

Kuri ubu abadozi bishimira ko mu birori biteraniyemo abasirimu, usanga abenshi bambaye imyenda yakorewe mu Rwanda, bakavuga ko ari umusaruro wo kuba Leta y’u Rwanda yarazamuye imisoro ku myenda ya caguwa.

Mutiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Nyamasheke abenshi bazi ku izina rya Kabongo ni umuhanzi w’imideli umaze kubaka izina mu bijyanye no kudoda amashati, amakoti, amapantalo n’amakanzu bigezweho.

Mu kiganiro uyu musore ufite ‘atelier’ y’imyenda mu isantere ya Tyazo yahaye KURA, yavuze ko urukundo rwo guhanga imideli rwiyongereye muri we nyuma y’uko u Rwanda rufashe icyemezo cyo guca imyenda ya caguwa.

Tariki 1 Nyakanga 2016 nibwo u Rwanda rwazamuye imisoro, ku myenda yambawe uva ku Madolari 0.2 ku kilo ugera kuri 2.5$, naho ku nkweto zambawe uva kuri 0.2 $ ugera kuri 5 $ ku kilo.

Icyo gihe Kabongo wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye yahise abona ko imyenda yakorewe mu Rwanda igiye kugira agaciro. Uyu musore wari ufite ubumenyi buke ku mashini idoda kuko yabonaga se abikora yahise asaba ubuyobozi bw’ishuri yigagaho kumugurira imashini idoda, kugira ngo age adoda imyenda y’ishuri y’abanyeshuri biga kuri icyo kigo.  

Ishuri ryarabyemeye imashini rirayigura rikajya rimuhemba ijanisha ry’ayo yinjije.  Ibi byatumye arushaho gukunda ubudozi n’ubuhanzi bw’imideli.

Akirangiza amashuri yisumbuye yagiye kwiga umwuga w’ubudozi bw’igihe gito abwigira mu isantere ya Tyazo.

Muri icyo gihe yigaga uwo mwuga abantu batangira gukunda ukuntu adoda bakajya bamuzanira ibitambaro ngo abadodere. Akirangiza muri iri shuri abashoramari bafite amateriye y’ubudozi muri iyi santere bahise bamwegera ngo bamuhe akazi ko kudoda ahitamo umwe barakorana ariko akajya abona abakiliya benshi baza babaza ngo Kabongo arihe.

Byatumye mu 2019, asezera akazi yakoraga ajya kwikorera. Igitekerezo cyo kwikorera cyamujemo nta gikoresho na kimwe afite. Yarebye umuntu wari ufite imashini idoda arayikodesha akajya ayishyura ibihumbi 3Frw ku kwezi.
 
Mu mwaka wakurikiyeho ubushobozi bwari butangiye kuboneka, agura imashini ebyiri zidoda aha akazi abantu babiri na ya mashini akomeza kuyikodesha. Muri uyu mwaka byabaye nk’ibihagaze gato kubera icyorezo cya covid-19.

Mu 2022 Mutuyimana yitabiriye amarushanwa yo Art Rwanda ubuhanzi yo gushaka abanyemano, abagize akanama nkemurampaka bakunda imideli ye bamuha Yes eshanu.

Ibi byatumye arushaho kumenyekana akajya abona abantu baturutse mu turere dutadukanye baza kumureba ngo abadodere imyenda imeze nk’iyo yerekanye mu marushanwa ya Art Rwanda ubuhanzi.


Ntibyaciriye aho kuko muri uwo mwaka yanitabiriye amashanwa ya YouthConnekt, atoranywa mu ba nyempano bane bahagarariye Intara y’Iburengerazuba.

Icyo gihe yahawe n’igihembo cya miliyoni 1Frw. Ku rwego rw’igihugu yabaye uwa kabiri mu cyiciro yahatanyemo atahana igihembo cya miliyoni 5Frw.


Kabongo ashimira abashyizeho amarushanwa yo gushaka abana bafite impano bakabafasha kuzikuza kuko byatumye impano ye imenyekana akanashimira guverinoma yahesheje agaciro imyenda ikorerwa mu Rwanda.


Ati “Biranshimisha iyo umuntu uri mu mahanga ampamagaye akambwira ngo nakunze imyenda yawe nagira ngo uzandodere ishati imeze gutya na gutya. Ndashimira abatekereje gushyiraho amarushanwa yo gushaka abana bafite impano, nkanashimira Leta yazamuye imisoro kuri caguwa kuko byatumye imyenda ikorerwa mu Rwanda igira agaciro.”

Mutuyimana ugeze ku rwego rwo gukoresha abakozi 10 afite intego yo gushinga uruganda rukora imyenda agaha abakazi abakozi barenga 50.

Ati “Icyo nabwira abacyumva ko Made in Rwanda ihenze ni uko umuti wo kugira ngo igiciro cyayo kige hasi uri muribo ubwabo, nibakomeza kuyikunda bakayigura ari benshi izahenduka.”

Kuri ubu Kabongo afite atelier y’imyenda irimo amoko atandukanye y’imashini zirimo ebyiri zigura ibihumbi 700Frw n’indi ifite agaciro k’ibihumbi 600Frw. Imashini afite zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni 4Frw. 

Kabongo afite intego yo gushinga uruganda rukora imyenda y’amoko yose

Iyi mashini igura ibihumbi 700Frw ifite aho uyikoresha yongerera umuvuduko wayo ku buryo ishobora kudoda imyenda myinshi mu gihe gito

Kabongo ashimira abashyizeho uburyo bwo gushaka abana bafite impano bakazitera inkunga

Kabongo imaze guha akazi abakozi 10 biganjemo urubyiruko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter