Nubwo buri muntu wese afite inzira ye y’iterambere, ndetse abahanga mu by’Iyobokamana bakagaragaza ko buri muntu azagira iherezo rye, ariko ntiwakwirengagiza ko hari abantu bateye imbere bikaba imbarutso ku iterambere ry’abandi.
Ingero ni nyinshi cyane. Umwe mu banyemari ku Isi akaba na nyir’Ikigo gifatwa nk’isoko ryo kuri internet cya Amazon, Jeff Bezos yigeze gutangaza ko ubukire afite abukesha Umunya-Chicago wamamaye mu bijyanye no gukora filime, Walt Disney cyane ko ari we wamufashe akaboko akamwereka uko bita ku bakiliya ndetse no gushyiraho icyerekezo kirekire. Uyu munsi Bezos abarirwa miliyari 177.6$
Ni inkuru ijya gusa n’iy’umunyemari Elon Musk nyiri X, Space X, Tesla n’ibindi wigeze kuvuga ko iyo Umunya-Serbia w’Umunyamerika, Nikola Tesla wari umuhanga cyane mu bya siyansi atahaba, ibijyanye no kwinjira mu by’ikoranabuhanga byuzuye byari kugarukira mu bitekerezo.
Birashoboka ko ari yo mpamvu Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yiyambaje rwiyemezamirimo, umukinyi wa filime, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi n’indi mirimo witwa Niragire Marie France kugira ngo ahanure urubyiruko bijyanye n’inzira yanyuzemo ngo agere aho ageze ubu.
Niragire yasangije urubyiruko 1000 rwo mu Mujyi wa Kigali rwari rwiganjemo abanyeshuri rwerekwa inzira rugomba gucamo n’ibyo rugomba kuzuza kugira ngo niruramuka ruvuye ku ishuri ruzazane ku isoko ry’umurimo ubumenyi buhagije.
Uyu mubyeyi usanzwe ari nyiri Televiziyo izwi nka Genesis TV igaragara mu bihugu 56 ku Isi, akaba azwi nka Sonia muri Filime ya Inzozi, avuga ko na we yatangiye afite inzozi nk’abandi bana bose ndetse ntabwo ngo yatangiye akina filime.
Nk’abandi bose, Niragire yize amashuri abanza ajya no mu yisumbuye. Yagerageje amahirwe atandukanye, ajya mu ba-scout, mu itsinda ryabyinaga mu buryo bwa gakondo ndetse n’iryabikoraga mu buryo bugezweho, kugira ngo aha nibyanga byibuze bizakunde hariya.
Niragire usanzwe ari n’Umuyobozi b’Urugaga rw’abakora za filime yeretse urubyiruko ko yari asanzwe abikunda, akagaragaza ko nta cyiza nko gukora ibintu ukunda, nubwo byabanje kumugora cyane.
Asoza ayisumbuye nk’umuntu wakundaga gusa neza, yagiye mu bintu byo gutaka (decoration), ibintu byakorwaga n’abantu bake cyane, agafatanya na bagenzi be bakajya gutaka mu bukwe bakabona udufaranga two kubaho.
Muri kaminuza yize ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli.
Nk’umwana w’umukobwa wari ucangamutse yahise aba umuyobozi ushinzwe inyungu z’umuhanzi atashatse kugaragaza amazina ariko “ukomeye mu gihugu” hanyuma bakora igitaramo gikomeye nta n’umwe umuteye ingabo mu bitugu.
Ubwo yari muri kaminuza abanyeshuri bishyize hamwe bashaka gukora filime bise Urudasanzwe yagombaga gukinwamo n’umwana w’umukobwa w’umupolisi.
Bamugezeho bamuha ikizamini aragitsinda, filime irakinwa, mu bikorwa byo kuyerekana, Niragire yagerewe n’umuyobozi w’Ikigo cyatunganyaga filime Inzozi washakaga umukinnyi mukuru.
Ati “Ni uko nabonye amahirwe yo kuba umukinnyi wa mbere ntwara n’igihembo muri filime nakinye nitwa Sonia. Aho hose nari nkiri umunyeshuri.”
Yasoje kaminuza. Bimwe by’umunyeshuri ukirangiza intego ze zari ugukora mu bigo bikomeye, atangira urugendo rwo gushaka kazi, azenguruka ibigo byinshi, biranga arakabura. Abonye bikomeje kutamuhira, yicaye hasi ateketeza ku mpano ye ibyo gushaka akazi abivamo.
Ati “Icyo gihe narimaze gukina filime eshatu, ndavuga nti reka mbyaze impano yanjye umusaruro. Nahise nshaka amahugurwa yo gukina. Kubera ko nahoraga nkina namenye uko bakora filime, nshaka uko nava ku gukina filime ahubwo nkazikora.”
Yatangiye akora filime yo kugerageza ijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, akora n’itsinda rigari rizobereye ibya filime, ayijyana mu iserukiramuco i Berlin mu Budage.
Iyi filime yaje mu zatsinze nubwo itabaye iya mbere, ibyamuhamirije ko afite impano idasanzwe, umwuga awiyegurira burundu, ari bwo yakoze filime y’uruhererekane yagombaga kujya ica kuri televiziyo yiswe Little Angel, filime yakoze akumva ko yengetse.
{{Televiziyo zo mu Rwanda zanze gucishaho filime ye, biba imvano yo guhanga iye}}
Nubwo yari amaze kugera ku rundi rwego, ndetse amaze gukora filime yari igezweho icyo gihe televiziyo zo mu Rwanda zakomeje kumubera ibamba, ahitamo gushakira hanze yarwo icyakora abona imwe yari mu birometero 4,490 uturutse mu Rwanda, ni ukuvuga muri Afurika y’Epfo.
Ati “Natangiye kwibaza nti ko nayikoreye Abanyarwanda bazayibona bate? Nasanze ngomba gushaka isoko mu Rwanda. Aho ni ho nakuye igitekerezo cyo gutangiza televiziyo mu Rwanda.”
Yagombaga kwiga umushinga akamenya ibisabwa ishoranmari, mbese byose bisaba ngo televiziyo ijye ku murongo, byose bikajyana no gushaka aho azakura amafaranga yo kuyitangiza.
Ni ibintu byari bigoye cyane na cyane ko ikoranabuhanga ritari ryagateye imbere cyane, ariko wa mutima wo kudacika intego w’Abanyarwanda amafaranga agenda ayabona gake agake ari na ho yongera itafari ku mushinga we, ubu “ mfite igitangazamakuru cyanjye.”
Ni televiziyo igamije guteza imbere ikoranabuhanga, ubuhanzi, ubukerarugendo n’urubyiruko.
Kudacika intege biri mu bya mbere yasabye urubyiruko, arwereka ko bitari ibya buri wese kuba ari we mugore rukumbi wari ufite televiziyo, akinjira mu ruganda abandi bagabo bari barambyemo ariko uyu munsi akaba agihanganye.
Yarweretse ko n’indangagaciro, umwihariko wo guharanira kuba uwo uri we bituma ugera ku ntego zawe, akagaragaza ko kuva akiri muto yari azi ko azaba umunyamakuru kuri televiziyo bitakunda akaba umukozi wo mu ndege, akagaragaza ko yabigezeho ndetse akanabirenga.
Niragirire Marie France usanzwe ari nyiri Genesis TV yasangije urubyiruko urugendo rwe rw’iterambere
Abasanzwe ku isoko ry’umurimo bahuguye urubyiruko hashingiwe ku bunararibonye bwa buri umwe