Col Vicent Mugisha ni umwe mu basirikare bakomeye mu Ngabo z’u Rwanda, yasangije urubyiruko imyitwarire myiza yaranze urwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urw’ubu arwibutsa ko rugomba gutera ikirenge mu cya bakuru babo, rukazibukira imico mibi irimo no gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo niruragwa u Rwanda ruzabe rufite ibisabwa byose ngo rutazahirika igihugu mu manga.
Bijyanye n’uko urubyiruko rw’u Rwanda rukabakaba hafi 70% by’Abanyarwanda bose, uyu munsi ingamba zose igihugu kiri gushyira mu bikorwa, ruhabwa umwanya munini kugira ngo mu gihe abari ku buyobozi bazaba batangiye gutega zivamo, bazabe bafite ababakorera mu ngata bashoboye.
Kimwe mu bintu bikomeje kuranga urubyiruko rw’uyu munsi ni ukwijandika mu nzoga, ibiyobyabwenge, rimwe na rimwe ugasanga rusa n’urwatandukiriye nyamara rwirengagije ko hari inshingano zirutegereje.
Iyi ni yo mpamvu mu byumweru bishize Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yari imaze iminsi izenguruka mu Ntara zose iha amasomo urubyiruko rusaga 5000 rwiganjemo ururi mu yisumbuye, ibyo rugomba kwitaho kugira ngo rwitegure kuza ku isoko ry’umurimo rwikwije.
Mu mpera z’iki cyumweru gishize iyi gahunda yasorejwe mu Mujyi wa Kigali, aho urubyiruko rugera kuri 1000 rwahanujwe n’abamaze igihe ku isoko ry’umurimo ndetse bafite aho bamaze kugera kabone n’uko batangiye nta cyizere.
Mu batanze impanuro harimo na Col. Mugisha Vincent wasangije uru rubyiruko uko urwari ku rugamba rwo kubohora igihugu rwari rumeze, arwereka ko iyo rwibeshya rukajya mu biyobyabwenge, umugambi wo kubohora Abanyarwanda wari kuguma mu bitekerezo bagatsindwa uruhenu.
Yababwiye ko bahanganaga n’igisirikare gikomeye gifite intwaro z’ubwoko bwose mu gihe Inkotanyi hari ubwo “amasasu zayikoreraga ku mutwe”, ariko ikinyabupfura, kumenya icyo zishaka byatumye bahagarika Jenoside.
Yababwiye ko uretse guta ubwenge, kubaho nta cyizere cy’ejo hazaza ndetse no guhombera ababyeyi n’igihugu byanarimba rugafungwa nta kindi kizima ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryageza k’ubikoresha
Yerekanye ko ibyo ababwira abifitiye ubuhamya kuko na we inzoga z’ubwoko bwose yazinyoye yabugerageje ariko agasanga nta mumaro na muke bitanga.
Ati “Ntacyo bizakugezaho uretse kugusenya. Bana bacu mwirinde ibiyobyabwenge kuko iki gihugu ntituzagiha abasazi. Ubu koko murashaka ngo tugihe abanywi b’urumogi? Abantu batuzuye mu mutwe? Igihugu bazakiroha nk’uko ubona umusinzi atwara imodoka akayiroha mu manga. Ni uko igihugu gipfa.”
Uretse kureka inzoga n’ibiyobyabwenge, Col Mugisha yabwiye aba banyeshuri gukomeza guhatana, rukagira intego bikajyana no kwiyemeza, kugira umurava, gutekereza guhanga udushya no kudacika intege “nibyanga ukomeze ugerageze uhozeho ntugamburuzwe.”, ababwira ko imbare bafite Perezida Kagame uhora arajwe ishinga n’ejo heza habo.
Yatanze urugero rw’intambara yo kubohora Igihugu aho ababyeyi kuko bari bazi icyo bashaka bafunze umwuka, umubyeyi akajya atanga abana be, bagera ku rugamba bagapfa, akohereza abandi gutyo.
Ati “Mwabaga muri abana batanu yabyaye. Akabanza agafata babiri akabohereza bagapfa, akabimenya ko bapfuye, akohereza ba biri bandi basigaye bakaza. Uko ni ukwiyemeza kudasanzwe, ukabona na bo barapfuye usigaye wenyine ugakomeza. Inkotanyi icyaziranze ni ukutagamburuzwa no kudacika intege, namwe mubigire uko.”
Yerekanye ko uko kudacika intege ari ko kwatumye ubu igihugu kimaze kuba igihangange ku rwego mpuzamahanga, aho bagisaba gutanga umutekano hirya no hino. Bitari uko “tutava amaraso cyangwa ngo dukunde intambara ahubwo ari ukwanga igihungabanya uburenganzira bw’umuntu.”
Ku bijyanye n’uko u Rwanda ruri mu kwezi k’ubutwari, Col Mugisha yerekanye ko intambara y’amasasu yarangiye ubu ubutwari buri mu mirimo itandukanye yo kubaka igihugu, abasaba guharanira kumenya kugira ngo igihugu bazacyubake ku buryo budasubira inyuma.
Ati “Muhore mwiga. Ibintu byo kubona impamyabushobozi ya mbere ibintu bigacika amafaranga akahashirira ngo warangije mubireke. Warangije iki se? Ahubwo uratangiye. Utangiye kwiga no kubona Isi. Mwige ubushobozi burahari. Igihugu ntigitera imbere kidafite abize, ahubwo gitera imbere kuko gifite abaturage bajijutse.”
Ni impanuro yaherekesheje kunga ubumwe kuko umutungo igihugu gifite ari abaturage, bakabijyanisha no kwiyoroshya mu gihe bahawe inshingano runaka bitari bya bindi byo guhabwa imirimo, uwayihawe akaremera kuyirusha.
Ati “Ugasanga bakugize Meya ukumva waremereye, ese ubwo bakugize minisitiri? Icyica Abanyarwanda dukunda kuremera kurusha inshingano. Nimuce bugufi mwumve abari munsi yanyu na bo bagera.”
Col Mugisha yeretse uru rubyiruko ko buri kimwe cyose cyateguwe kugira ngo rubashe kunyura mu nzira itunganye izarugeza ku ntsinzi, abibutsa kudapfusha ayo mahirwe ubusa kuko ibyagezweho ubu “byubakiye ku maraso menshi y’abaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu.”
Col Muhisha Vincent yibukije urubyiruko rw’abanyeshuri ko ari rwo mizero y’ejo hazaza, bityo ko kwishora mu biyobyabwenge ari ukuroha igihugu mu manga