Turikumana Fabrice ni umusore w’imyaka 20 watangiye ubucuruzi nyuma yo gucikiriza amashuri kubera ubukene, ahitamo gushakisha amafaranga ngo arihirire barumuna be ndetse anafashe umuryango, kuri ubu afite iduka rifite agaciro ka miliyoni 7 Frw ririmo ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse akaba yaranamaze gufasha barumuna be kwiga, anubakira nyina wahoraga asembera.
Turikumana ni umusore uvuka mu Mudugudu wa Gakenke mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo. Uyu musore yakuze abana na nyina gusa kuko se yabataye bakiri bato.
Nyuma yo kurangiza amashuri abanza bigoranye agatangira ayisumbuye, yaje kubona ko kubatunga bigora umubyeyi we kuko yasabwaga kujya guca inshuro wenyine akaza akagaburira abana bane, akabashakira imyenda y’ishuri n’ibindi nkenerwa byose.
Ati “Kuko njye rero niyumvagamo impano yo gucuruza, nkigera mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye nabonye bitazashoboka nza kuva mu ishuri, ntangira ubuhinzi, neza umufuka w’amasaka nza guhura n’umukire nari ngiye kuyagurisha amfasha kujya mumamira imyaka (kuyimugurira mu cyaro).”
Turikumana avuga ko yabikoze imyaka mike abonamo igishoro cy’ibihumbi 500 Frw ajya kuyatangiza ubucuruzi mu isantere ya Kiramuruzi. Nyuma y’umwaka umwe yahise abonamo inyungu ya miliyoni 1,5 Frw aguramo ikibanza cya miliyoni imwe nacyo aza kukigurisha miliyoni 3 Frw.
Ati “Nyuma naje kwigira inama yo gutangira gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko nabonaga inaha nta muntu uhari ubicuruza neza ku buryo abantu bareka kurenga iyi santere bakajya kubigura ahandi. Nashinze iryo duka rimpagarara miliyoni 7 Frw, murumuna wanjye nawe namushingiye iduka nyuma yo gusoza kwiga ndetse nanafite depo y’amakara byose bishobora kunyinjiriza amafaranga.”
Turikumana avuga ko ibi byose abigezeho mu myaka ine ishize kuko asa naho aribwo yinjiye mu bucuruzi.
Yavuze ko icyamufashije cyane ari ukwihangana ntasesagure, kuyoboka ibimina byinshi byatumaga akora cyane kugira ngo yishyure amafaranga yabaga abisabwamo ndetse no gufata neza abakiliya be.
Inama aha Urubyiruko
Turikumana yagiriye inama urubyiruko yo gukora ibyo bakunze kandi bakabikorana urukundo, ikinyabupfura no kwitanga.
Yavuze ko benshi mu rubyiruko bisuzugura cyangwa bagasuzugura akazi ngo ni kabi kandi gashobora kubageza ku kandi keza bifuzaga.
Ati “Nibamenye ko iyimijwe n’ikaramu itaramburura bige bashyizeho umwete ariko banige ibintu byabafasha mu buzima bwo hanze aha, be gucika intege ngo ni abashomeri ahubwo batekereze cyane uko ubwo bushomeri babuvamo, ushobora guhera ku kazi kabi kakaguhesha akeza gahoro gahoro bikagenda biza ukazisanga ukora ibyo washakaga.”
Kuri ubu Turikumana yishimira ko yubakiye nyina umubyara inzu nziza yo kubamo atagisembera, akishimira ko yabashije kurihirira abo bavukana ndetse umwe muri bo akanamushakira icyo akora. Avuga ko afite inzozi zo kuzaba umucuruzi ukomeye ushobora kujya aranguza abandi cyane cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Turikumana Fabrice wahereye ku mafaranga yakuye mu masaka, ubu ni umucuruzi ukomeye aho atuye