Buri gihe iyo dutekereje ku gufata Amafoto usanga tubikora iyo turi mu bihe byiza twishimanye n’inshuti n’abavandimwe, dushaka kubika ibyo bihe by’imbonekarimwe tuzahora twishimira iteka.
Usanga n’abayafata biganje mu gufata bya bihe byiza by’abishimye nko mu bukwe, amasabakuru, ibitaramo n’ahandi babona abishimye ku buryo amafoto yabo aza asa neza kandi bakabaha agatubutse.
Serrah Galos ni umwe mu bafata amafoto bubatse izina mu Rwanda, iyo uciye ku mbuga nkoranyambaga akoresha ubonaho amafoto meza abereye ijisho.
Aya mafoto urebeye ku bwiza bwayo ntiwamenya inkuru ziyari inyuma, z’abafite imitima y’ababaye, Serrah akoresha mu gutanga umusanzu we mu gukemura bya bibazo bibugarije.
Serrah Galos yavutse mu 1995, amaze imyaka icumi akora akazi ko gufotora, aho akora ubwoko bw’amafoto atandukanye ariko akibanda cyane mu kugaragaraza inkuru z’abababaye kugira ngo bafashwe mu buzima bwa buri munsi.
Serrah yagiye akorana n’abantu bo mu miryango itandukanye babayeho mu buzima butandukanye barimo impunzi, abarwayi, abana bo mu mihanda n’abandi.
Avuga ko kimwe mu bimufasha gufotora abantu bafite inkuru zibabaje ariko amafoto akaba meza ari uko abanza kwisanisha nabo, no kubashakamo bya byishimo karemano.
Ati “Gutuma umuntu aseka mu ifoto kandi ababaye bituruka ku buryo wihuje n’abo bantu, kubatera urwenya mu gihe muri gukora kandi nizera ko nubwo umuntu aba afite inkuru ibabaje cyangwa afite ibibazo bitandukanye ariko imbere muri bo haba hakirimo ibyishimo.”
“Kubafasha kongera kugira bya byishimo nubwo bari kunyura mu bikomeye nicyo kintu cya mbere nkunda ku kazi kanjye.”
Yakomeje avuga ko kubana bya hafi n’abantu bari mu buzima butandukanye byatumye by’umwihariko abababaye byamwigishije amasomo atandukanye y’ubuzima.
Ati “Mu myaka icumi maze mfotora nize byinshi haba ku bantu, sosiyete n’imiryango itandukanye hari ubwo nkora ku buzima bwo mu mutwe, ubuhinzi n’abandi ibyo byose rero byaranyubatse.”
“Nabashije kwimenya najye ubwanjye binyuze mu bandi, nabashije kumenya ukuri ku buzima tubamo kuko hari inkuru zitandukanye, ibi byaranyubatse ndetse byampaye n’ubushobozi kuko niko kazi ka buri munsi nkora.”
Mu myaka icumi Serrah amaze afotora, avuga ko yabonye inkuru nyinshi ariko yakozwe ku mutima n’inkambi y’impunzi yafotoye muri Sudani y’Epfo.
Ati “Numvise inkuru nyinshi ariko iyankoze ku mutima cyane ni iy’inkambi y’impunzi nagiye gufotora muri Sudani y’Epfo, bambwiye uburyo baciye mu ntambara, bava mu byabo n’uburyo bageze aho.”
“Iyo nkuru narayikunze cyane nishimiye uburyo aba bantu bari babayeho ariko tukabasha kumvikana no kwishimana, ku buryo n’amafoto nahafashe nayatatse mu nzu yanjye.”
Serrah agira inama urubyiruko by’umwihariko abafata amafoto gukora ibyo bakunda kandi bagashyiramo umutima wabo wose ngo babashe kubigeraho.
Inama nagira umuntu ufotora yaba ari gutangira cyangwa ubisanzwemo ni ugukurikira ibyiyumviro byabo, bakumva igifite agaciro kuribo atari uko abandi babikora ahubwo bakamenya ibyo bashaka koko ikindi kandi bakabasha kubikorera ngo bagere ku nzozi zabo.