Uwantege Lydia aheruka kumurika Igitabo yise “A melody in words” yakusanyirijemo imivugo itandukanye, mu kugaragaza uruhare rwe mu gusigasira umuco w’Abanyarwanda.
Kuri we iki gitabo ni igihamya cy’umuhate afite mu kwagura impano ye y’ubwanditsi.
Uwantege Lydia ni umwenjeniyeri wabigize umwuga, umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’ibitabo.
Mu kiganiro twagiranye, Uwantege yavuze ku rugendo rwe kuva akigira igitekerezo cyo kwandika, kugeza asohoye igitabo cye yitegura kugeza mu nzu n’amasomero acuruza ibitabo mu minsi ya vuba.
Yavuze ku nama aha abandi banditsi bafite igitekerezo cyo kwandika ibitabo bagamije guhindura sosiyete babarizwamo.
Ni ibiki byakubayeho byakubereye imbarutso yo kwandika iyi mivugo, ni gute ugaragaza umuco Nyarwanda mu kuyandika?
Buri muvugo uri muri iki gitabo uvuga ku gace k’ibyaranze ubuzima bwanjye. Harimo byinshi umuntu asoma na we akibonamo.
Iki gitabo “A Melody in Words’’ (Indirimbo mu magambo), gikubiyemo imivugo yanditswe nk’indirimbo zifite injyana ndetse zigaragaza icyizere cy’igihe kirekire. Gikundisha umusomyi ubusizi aho buri mukarago ugaragaza ubuzima mu buryo butandukanye.
Imivugo irimo itera ibyishimo usoma ndetse ikamwinjiza neza mu busizi binyuze mu bwiza bw’ururimi, injyana yo kubaho n’imbaraga zihoraho zo kwizera.
Iki gitabo kigabanyijemo insanganyamatsiko eshanu zirimo Kwibaza, Gutekereza, Guhura, Kwihangana no Kuzirikana ndetse buri yose ifite imivugo iyivugaho.
Buri mukarago ni ijwi ry’umuziki, buri gika ni uruhererekane rw’amajwi kandi byombi hamwe bikabyara injyana igera kuri roho y’usoma. Ni igitabo gituma witekerezaho ndetse ukongera ukisuzuma binyuze mu busizi.
Ikindi kandi ni uko hari amagambo nagiye nshyiramo y’Ikinyarwanda ku bushake kugira ngo uzagisoma wese azamenye ko ndi umusizi w’Umunyarwanda.
Watunyuriramo ku rugendo rwawe rw’ubusizi. Ni gute uhitamo uburyo wandikamo? Imyandikire yawe yagiye ihinduka gute kuva utangiye kwandika?
Gusiga kwanjye akenshi bibanzirizwa n’ikintu runaka. Hari ubwo biba ari ishusho ije mu ntekerezo zanjye cyangwa se nkasiga ngendeye ku myemerere yanjye. Ubwo iyo icyo nandikaho kibonetse, ndicara nkagitekerezaho nkahitamo uko nshaka gukurikiranya amagambo ngo havemo umuvugo ufite injyana iryoheye isomwa.
Ni izihe mbogamizi wahuye na zo ubwo wasohoraga iki gitabo?
Nk’umwanditsi ukizamuka, kubona umuntu wemera gusohora igitabo cy’imivugo byari intambara itoroshye. Ndetse no kubona abantu bashishikariye kugisoma ntibyoroshye namba.
Ariko ndashimira by’umwihariko imiryango ikomeje guteza imbere abasizi ndetse n’uburyo buzabafasha kugaragaza impano zabo. Urugero navuga nka Spoken Word Rwanda, yaramfashije cyane, ituma nerekana impano mfite, ndetse mpura n’abandi basizi bagenzi banjye.
Ndashimira kandi by’umwihariko ababanye nanjye muri uru rugendo harimo umwanditsi Nyagatare Ivan, Umwanditsi Impundu Celeste wampaye ibitekerezo ku gitabo cyanjye n’Umusizi Mukiza Shaki wamfashije kugisuzuma no kugitunganya.
Ikindi ni uko urubuga rwa Amazon rwamfashije kugeza igitabo cyanjye ku rwego mpuzamahanga ndetse nkaba nifuza ko cyazagera no ku Banyarwanda muri rusange.
Ubu ndacyari mu biganiro na “Imagine We Publishers” kugira ngo mbe umwe mu itsinda ry’abanditsi bafite.
Inzira ntiyoroshye namba, ariko urugendo rwanjye nirugira umusizi umwe cyangwa benshi rugirira akamaro, bizanyura kurushaho.
Ubona Abanyarwanda bakira bate ubusizi?
ubusizi bwa kera ni bwo usanga bwitaweho cyane kuko bufite umwanya ukomeye mu mateka y’u Rwanda, ariko abahimba ubu ntibabyitaho cyane. Ndizera ko igitabo cyanjye kizagira uruhare mu gukundisha abantu ubusizi.
Ni iyihe nama wagira abasizi b’Abanyarwanda bari kwiyubaka ukurikije urugendo wanyuzemo?
Ku musizi ukizamuka namusaba kudapfukirana ijwi rye ry’ubusizi. Ni byiza ko yigira ku bandi basizi ariko akagira umwihariko we. Ntagire ubwoba kuko ijwi rye ni ingenzi.
Abanyarwanda bakiriye bate igitabo cyawe? Ni iyihe mishinga ufite mu minsi iri imbere?
Navuga ko cyakiriwe neza nkurikije uko inshuti zanjye n’imiryango itandukanye y’abasizi mbamo igenda imbwira.
Ubu nta kindi gitabo ndi gukoraho, nshishikajwe no gukomeza gukwirakwiza igitabo cyanjye ariko si cyo kizaba icya nyuma kuko nzandika ibindi. Iki gitabo ni intangiriro ariko uwashaka ibindi nandika yabisanga ku mbuga nkoranyambaga nkoresha.
Uwantege Lydia aheruka kumurika Igitabo yise “A melody in words”
A melody in words ni igitabo gikusanyirijemo imivugo itandukanye, mu kugaragaza uruhare rwa Uwantege mu gusigasira umuco w’Abanyarwanda