Search
Close this search box.

Ubutumwa bwa Mwizerwa ku musanzu w’urubyiruko rugenzi rwe mu kubaka u Rwanda

Ese kuzamuka k’ubukungu bw’igihugu kuzabazwa nde? Iyi ni imvugo yaranze Mwizerwa Jean Claude, ubwo yasobanuraga icyatumye yiyemeza kujya yaka inyemezabwishyu ya EBM, mu gihe agiye kwishyura serivisi runaka ahantu hatandukanye.

Yavuze ko hari ikiganiro Perizida wa Repubulika, Paul Kagame, yigeze gutanga kigaruka ku buryo umuntu ashobora kubazwa inshingano, bimubera imbarutso yo kumva ko ari inshingano ze guteza igihugu imbere asaba EBM.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza mu 2023, mu muhango wo gushimira abasora ku rwego rw’Igihugu.

Muri uyu muhango hahembwe abasora bahize abandi mu byiciro bitandukanye mu mwaka wa 2022/2023, aho Mwizerwa Jean Claude, yahembwe nk’uwabaye umuguzi watse inyemezabwishyu nyinshi kurusha abandi ubwo yaguraga ibintu bitandukanye.

Mwizerwa Jean Claude, yagize ati “Biroroshye cyane ko hari uruhare runini cyane wagira mu gihugu binyuze mu gusaba EBM. Nk’Umunyarwanda ushobora kwiyita intwari cyangwa Umunyarwanda mwiza si ngombwa ngo ubyitwe, usaba gusa EBM, mu rwego rwo kuzamura igihugu cyawe.”

“Wa mutekano tuvuga, bya bikorwaremezo, n’ibindi byinshi igihugu kizageraho mu kwaka EBM, mu guha agaciro amafaranga yawe uko yaba angana kose, usabye iyi nyemezabwishyu uzamenye ko ubaye intwari kandi hari umusanzu uzaba utanze.”

Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yikije cyane ku kibazo Mwizerwa yatangiye yibaza anakibaza buri wese, aho yavuze ko iterambere ry’ubukungu bw’igihugu rizabazwa buri Munyarwanda wese nta n’umwe usigaye bitewe n’umusanzu wa buri wese mu byo akora.

Minisitiri Dr Edouard Ngirente, yashimiye Mwizerwa ku bwo kuba indashyikirwa asaba ko benshi bamureberaho.

Yagize ati “Twumve neza icyo Mwizerwa yakoze ntabwo ari uko ari we waguze ibintu byinshi mu gihugu biruta iby’abandi, ariko yagize umuco kandi uwo muco wo gukoresha EBM niwo ukwiye kuturanga twese, ukagirwa n’umucuruzi ndetse n’umuguzi.”

Yasoje ashishikariza abari muri iyi nama gutera ikirenge mu cya Mwizerwa aho yavuze ko “Mureke dukoreshe EBM twubake u Rwanda twifuza, kandi inyungu zabyo tuzazibona twese ari abacuruzi, abasora, abaguzi, Leta n’igihugu cyose muri rusange”.

Mwizerwa yegukanye igihembo cy’umuntu watse fagitire nyinshi za EBM kurenza abandi

Mwizerwa yashimiwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter