Search
Close this search box.

Urundi ruhande rw’imbunga nkoranyambaga tutabwirwa

Wari wagerageza kumara iminsi ibiri udakoresheje imbuga nkoranyambaga zawe? Niba warabikoze wumvise umeze gute? Uko biri kose ntibyari byoroshye.

Nubwo guhura n’inshuti tugatemberana byajyaga bidushimisha cyane, ubu byarahindutse. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, internet yaduhaye uburyo bushya bwo gusabana no kwishima dushize amanga, ku rwego nzi neza ko hari abashobora guhitamo telefoni hamwe na internet mu cyimbo cy’ifunguro rya saa Sita.

Nubwo imbuga nkoranyambaga zagiye zivugwaho kutworohereza imirimo imwe n’imwe, birashoboka ko uburyo bwo kuzikoresha bugenda burenga abantu benshi.

Uretse no kuba abantu baratangiye kuba imbata za telefoni, abantu benshi bamaze guhindurwa n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga imaze kwaguka mu buryo bugaragara.

Mu bantu bose, ab’ibyamamare nibo bakunda kugirwaho ingaruka mbi n’imbuga nkoranyambaga ariko n’abandi bantu bakunze kuzikoresha cyane, nabo bari mu bashobora kwibasirwa.

Reka dufate urugero rworoshye. Urabyutse mu gitondo ufunguye telefoni yawe, ubonye ubutumwa bwavuzwemo izina ryawe, mu gihe ubufunguye usanzemo ifoto yawe y’ibanga iherekejwe n’amazina yawe uri gutukwa no gusuzugurwa n’umuntu uzi cyangwa utazi. Ese wakumva umerewe ute? Ndizera ko wakwiyumva nabi.

Akenshi, ntabwo birangirira mu kwibasirwa bisanzwe gusa. Rimwe na rimwe, abakoresha imbuga nkoranyambaga babaho nk’aho buri munota umwe w’ubuzima bwabo ugarukwaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu buryo butari bwiza.

Hari ubwo babwirwa ko ibiryo bariye ari bibi, bambaye imyambaro mibi, cyangwa bafite abakunzi babi. Ibi byose bitangazwa hatitawe ku ngaruka bishobora kugeza ku muntu runaka.

Usibye ingaruka ku marangamutima y’umuntu, imbuga nkoranyambaga zishobora gushyirwa ku mwanya wa mbere mu bintu bishobora gutera igitutu kidasanzwe.

Zimeze nk’indorerwamo tureberamo ubuzima bw’abandi ahanini buba ari ubuhimbano tukabugereranya n’ubwacu nyakuri.

Nk’iyo urebeye ku mbuga nkoranyambaga abo mu rungano rwawe ibyo baba batangarizaho, aho bamara icyumweru cyose basohoka bakagura ibintu bihenze, banasesagura amafaranga ntacyo bitayeho, mu gihe ku rundi ruhande wowe no kuramuka biba ari ikibazo, bituma benshi babura amahoro bagatangira kwitekereza ukundi.

Mu byukuri ibitangazwa byose siko biba ari ukuri, ariko benshi babigenderaho bakigereranya ugasanga bibagizeho izindi ngaruka.

Ikindi kintu gituma imbuga nkoranyambaga zifatwa nabi ni abazikoresha bibasira cyangwa babangamira ubuzima bw’abandi cyane abakiri bato.

Bitangira bigize abantu beza bashimagiza abo baganiriza cyangwa babaha impano, nyuma bagatangira kohereza ubutumwa bugayitse basaba amashusho y’urukozasoni, babatera ubwoba banabasaba ibindi bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Imbuga nkoranyambaga ziraryoha ndetse zishobora no gufasha umuntu runaka kuruhuka. Ku rundi ruhande ariko, zishobora kwangiza nk’uburozi bw’inzoka yo mu gasozi.

Waba ukoresha imbuga nkoranyambaga umunsi ku munsi cyangwa rimwe na rimwe, ukwiye kumenya ko kurwanya kuba imbata yazo bigomba kuba kimwe mu byo kwitaho.

Niba ufite abavandimwe uruta, gerageza kubareberera, niba kandi uri gusoma iyi nkuru menya kandi uhe agaciro ibyo twaganiriye byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter