Ese iyo usoma ibitabo uraryoherwa? Ni bingahe waba warasomye kuva watangira kumenya gusoma? Sinzi neze umubare w’ibyo wasomye ariko uwavuga ko kuri benshi ari muto nk’akabuto ka sinapi ntiyaba ari kure y’ukuri.
Ariko nzi neza ko igisubizo cyawe cyari guhinduka iyo ahari ijambo ‘ibitabo’ hari gusimbuzwa ‘filime’. Hari icyo bihise bikwibutsa? Naba nkwibukije tumwe mu duce twa filime wakunze cyane? Tukiri aho, ni filimi zingahe umaze kureba kuva wagura mudasobwa yawe cyangwa smartphones? Ni umubare udashobora kwibuka sibyo?
Twese tubaye inyangamugayo, twakwemeranya ko kureba filime ishimishije biryoha nko kurya ice cream ya strawberry ikonje ku kazuba ko ku Cyumweru, mu gihe gusoma igitabo ku rundi ruhande, bitera ubunebwe kandi bisaba ingufu nyinshi no gutekereza cyane.
Niyo mpamvu benshi muri twe duhitamo gufata mudasobwa zacu ubundi tukirebera filime kuruta kwifata tukerekeza ubwenge bwacu ku gusoma ibintu runaka mu gitabo.
Ariko se ntujya wicara ugatekereza ko abantu bagerageza gusoma ibitabo baba bari intambwe imwe imbere y’abadasoma? Aha icyo nshaka kuvuga ni uko bahora bafite igitekerezo runaka hafi kuri buri ngingo.
Benjamin Franklin, yigeze kuvuga ko “Umuntu ukwiye kugirirwa impuhwe nyinshi ari wa wundi uba uri wenyine ku munsi w’imvura nyinshi ariko akaba atazi gusoma.”
Utekereza ko ibi bishobora kuba bishingira ku kuba gusoma biryoha? Iyo biza kuba ariko kuri, ndizera ko filime zari kuba nziza cyane kuruta ibitabo. Reka duse nk’ababyinjiramo cyane, aho ahanini tuza kubona impamvu nyinshi ibitabo ari byiza kuruta filime mu buryo ubwo aribwo bwose.
Gusoma byongera ubushobozi bwo kwibuka. Iyo usoma igitabo, uba ufite byinshi byo gukora kuruta kwicara gusa ugahanga amaso yawe ku mapaji yacyo. Uba ugomba kwibuka abari kukivugwamo, ibibaranga na buri kimwe kuri bo, buri uko ubasomye aho ugeze.
Ibi byonyine bidufasha kongerera ubwonko bwacu ubushobozi bwo kwibuka. Niyo mpamvu gusomba bifatwa nk’ibifasha abantu baba bafite ibibazo bijyanye no kwibagirwa.
Ibitabo bifasha kurema ishusho y’ikintu runaka mu mutwe. Tekereza urimo gusoma igitabo. Mu busobanuro bworoshye usomye ahanditse “umusore muremure w’inzobe, ufite ibitugu bigari n’umubiri mwiza, ufite impumuro nziza nk’iyindabo za lavender zimera neza ku ruhande rw’umugezi.”
Ako kanya ubwonko buhita bushushanya ishusho y’uwo muntu, ishusho itoroshye kuba wabona mu bisanzwe. Niyo mpamvu gusoma bifatwa nk’umwitozo w’intekerezo bitandukanye n’iyo ureba filime gusa.
Bizamura urwego rw’usoma mu ndimi. Filime nazo zishobora kukuzamurira urwego rw’ururimi runaka, ariko iyo bigeze ku bitabo, usanga ariwo mwihariko wabyo. Ibitabo bidufasha kunguka amagambo mashya, ibintu bisa nk’ibigoranye muri filime. Ibi ni ukubera ko iyo ureba filime, wita cyane ku mashusho uba ureba kuruta ibyo bavuga.
Ibyiyumvo by’uko hari icyo wagezeho. Niba warasomye igitabo ukakirangiza, ushobora kumva neza icyo nshaka kuvuga hano! Kurebera ibiganza byawe mu gihe bihindura paji ya nyuma y’igitabo uri gusoma, wibuka urugendo rwose kuva kuri paji ya mbere bigatuma wumva usa nk’uwagize ikintu gikomeye ageraho, intsinzi n’ibyishimo udashobora guhabwa no kureba filime.
Filime mu buryo bwazo, zirashimishije ariko, ibitabo biza imbere mu bijyanye n’ubumenyi. Sindi kukubuza kureba filimiezawe ukunda cyane kuko n’ubundi ntabishobora, ariko nanone igihe kirageze ngo utangira gutekereza no gusoma ibitabo.
Nubigerageza, uzamenya ko ibitabo bibitsemo imigisha gusa umuntu wese atapfa gusonabukirwa!