Uwihoreye Tufaha ni umukobwa uhamya ko yakuze akunda kurwana ku ishuri, biza kumuviramo kwiga umukino wo kurwanisha inkota (fencing) kugira ngo hatazagira umunyeshuri umunesha.
Tufaha avuga ko yakunze siporo kuva akiri muto ndetse akajya ayikora mu buryo buhoraho. Mu muryango w’abana icyenda avukamo, niwe wenyine wakundaga ibijyanye n’imikino.
Ubwo yari mu mashuri abanza yakinaga umupira w’amaguru aba no mu ikipe y’ikigo. Yakundaga gukorera imyitozo kuri club Rafiki maze akahigira imikino yindi itandukanye irimo volleyball na Basketball.
Inzozi ze zari ukuzaba umukinnyi ukomeye ku Isi ukina umupira w’amaguru kuko ariwo mukino yakundaga cyane.
Tufaha avuga ko izi nzozi ze zaje guhinduka mu 2011 ubwo yamenyaga ko hari umukino mushya waje, aho abakina baba barwanisha inkota.
Ati “Narindimo gukina kuri Rafiki, abantu baratubwira ngo hari umukino mushyashya waje. Hari mu 2011, nari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mfite imyaka cumi n’itatu. Ubwo tugenda turi abana 12.”
“Kuko twumvaga ngo ni umukino w’inkota, twagiye dushaka kureba ibyo aribyo. Icyo gihe uyu mukino bawukiniraga ku basaveri iruhande rwa Stade y’i Nyamirambo.”
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko bagezeyo yabonye uko umukino ukinwa maze yumva arawukunze, ndetse biba akarusho ahawe inkota ngo agerageze. Yahise asaba umutoza ko nawe yakwigishwa akamenya kurwanisha inkota, urugendo rwe rutangira ubwo.
Tufaha avuga ko mu bana 12 bajyanye nawe kureba uwo mukino, ku nshuro ya kabiri bagarutse ari bane, birangira bisanze ari babiri gusa. We ahamya ko icyamuteye kuhaguma ari uko yakunze uyu mukino yari abonye bwa mbere, ndetse akiyemeza kuwiga kugeza awumenye.
Ntanabura kuvuga ko kuba ari umukino wo kurwana biri mu byamusunikiye kuwugumamo.
Ati “Uyu mukino nibwo bwa mbere nari nkubonye. Sinari narawumvise kuri radiyo cyangwa ngo nkubone kuri televiziyo. Nawubonye ubwo. Gusa kera nkiri umwana nakundaga gukina imikino yo kurwana. Rero mbonye ko n’uyu mukino ari ukurwana, ndavuga nti ngomba kuwukina maze abana twigana ntibazajye bankubita.”
Urugendo rwe muri uyu mukino rwaramuhiriye kuko mu mwaka wa 2020 federasiyo y’umukino wo kurwanisha inkota yamuhaye kujya kwihugura byimbitse kuri uyu mukino, maze ahabwa impamyabushobozi mpuzamahanga.
Tufaha yamaze umwaka arimo yiga muri Academy d’Arme d’Alger, ishuri ry’imikino riherereye muri Algeria. Mu 2021 yagarutse mu Rwanda ashinga ikipe ayita Dreams Fencing Club.
Yashinze iyi kipe ashaka ko urubyiruko ndetse n’abana bakiri bato baza kwiga uyu mukino.
Avuga ko uyu mukino utagira imyaka runaka yo gukinirwaho, ko guhera ku myaka ine, umuntu atangira kuwukina maze akawureka igihe kuri we yumvise ko umubiri we utagishoboye.
Nubwo iwabo ariwe wakuze akunda siporo gusa, yaje kwigarurira umutima wa musaza we maze nawe atangira gukina uyu mukino.
Ati “naragerageje gushishikariza barumuna banjye kuza gukina baransembera. Gusa musaza wanjye witwa Ibrahim we yarabyemeye. Naramuzanye ubu asigaye anakina. Uyu mwaka yitwaye neza abona umudari wa mbere.”
Tufaha inzozi ze ni ukuzatwara umudari wa shampiyona y’Isi cyangwa akajya mu mikino ya Olympic. Ahamya neza ko bishoboka bitewe n’urwego agezeho ubungubu.
Ati “Mu 2021 narindi ku mwanya wa 127 muri Afurika, ariko ubu ndi ku mwanya wa 14 muri Afurika hose mu bakinnyi barenga 900, cyangwa 1000 ntazi. Ku mwanya w’Isi ho narindi ku mwanya wa 688, ariko aka kanya, ndi ku mwanya wa 123.”
Tufaha yabaye uwa mbere wakinnye igikombe cy’Isi inshuro ebyiri mu Burusiya no mu Misiri, akina shampiyona Nyafurika inshuro ebyiri.
Yagaragaje ko imbogamizi zihari ari uko nta bikoresho bihagije, ndetse nta n’abatoza benshi bahari bo kubafasha, kuko buri uko agiye mu marushanwa, agenda wenyine habe umutoza cyangwa se undi muntu umuherekeza.
Gusa yemeza ko icyizere gihari ko mu myaka iri imbere uyu mukino uzaba umaze kugera kure, ndetse mu Rwanda naho hagataha imidari ikuwe muri uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.
Asaba by’umwihariko abayobozi ndetse n’abandi babifite mu nshingano gutera inkunga uyu mukino maze ukagera ku rwego rushimishije mu Rwanda.
Tufaha abona ko nk’umukobwa ukina uyu mukino ari igisobanuro cy’uko inzozi z’umwari zidakwiye gupfukiranwa. Avuga ko igihe cyose umuntu ashyizemo imbaraga, ubwenge, ndetse n’ubushake ashobora kugera ku cyo yifuza.
Uretse ibi kandi, uyu mukobwa yakinnye Karate, Rugby, ndetse na Taekwondo. Mu mukino wa Taekwondo yatsindiye umudari wa gatatu.
Uwihoreye Tufaha ni umukobwa umaze kumenyakana cyane mu mukino w’inkota
Tufaha na bagenzi be bakinana