Search
Close this search box.

Ibanga ryagufasha gukora amahitamo akwiye mu buzima bwawe

Gukora ikintu ku bushake, ni imvugo ikunze kumvikana cyane mu mategeko bashaka kugaragaza ko umuntu runaka yakoze ikintu ntawe umuhatiye cyangwa umubeshye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibi ntibigarukira gusa mu gukora imibonano mpuzabitsina, kuko ushobora guhitamo gukora ikintu ku bushake bitewe n’igihe urimo cyangwa ibibazo ufite.

Hari igihe umuntu akora ikintu atari ku bushake ahubwo bitewe nuko yabeshywe. Urugero harimo nko kwemera gukorana imibonano mpuzabitsina na mugenzi wawe yakubeshye ko ari bukoreshe agakingirizo ntagakoreshe, cyangwa se ukabeshya umuntu kwizera ko uri muri gahunda yo kuboneza urubyaro maze mukaryamana akabona uratwise.

Icyo gihe ntabwo aba aguteye inda ku bushake, biba biturutse ku kuba wamubeshye.

Igihe ukoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu wasinze wowe utasinze, hari ubwo bifatwa nko gufata ku ngufu niyo mwaba mwabyemeranyije kuko uwo muntu ntabwo aba afite ubushobozi bwo gutekereza neza ngo abe yakora ikintu ku bushake.

Mu Rwanda, ingingo yo gukora ikintu ku bushake ikunze ku garukwaho cyane mu mategeko ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere, ubuvuzi, ndetse n’amakuru y’ibanga yerekeye ubuzima bwite bw’umuntu.

By’umwihariko ku bakiri bato, kwigishwa kumenya ibijyanye no gukora ikintu runaka ku bushake bikwiye gutangira kare. Ngibi bimwe mu byagufasha kumenya niba koko ikintu cyakozwe ku bushake.

Guceceka ntibigaragaza ko wemeye gukora ikintu runaka, kuko gukora ikintu ku bushake biba iyo habayeho kuganira byimbitse ku bagiye gukora icyo kintu.

Iyo kuganira birangiye, uwemeye gukora icyo kintu we ubwe yivugira ‘Yego.’ Ibi bigaragaza ko uyu muntu yemera kandi asobanukiwe neza n’ibyo agiye gukora.

Kuba umuntu yamwenyura, akemeza akoresheje umutwe cyangwa se agakora ibindi bigaragaza ko yemeye ariko ntiyivugire ko abyemeye, ntibihabwa agaciro ko ikintu akoze yagikoze ku bushake.

Ushobora kureka gukora ikintu runaka wari wemeye igihe cyose wumva ko udashimishijwe nacyo. Uganiriza mugenzi wawe ukamubwira ko utiyumva neza ku buryo wakora icyo kintu ndetse ukamumenyesha ko ushaka ko mubihagarika.

Igihe cyose ijambo ‘oya’ ryirengagijwe igihe hagiye gukorwa ikintu rukana, icyo gikorwa kiba gikozwe ku gahato. Niba mugenzi wawe atameze neza, cyangwa se adashimishijwe n’icyo gikorwa mukarenga mukagikora icyo gihe bifatwa ko cyakozwe ku gahato.

Igihe cyose umwana utujuje imyaka yo gufata ibyemezo iteganywa n’itegeko akoreshejwe ikintu runaka nubwo yaba yabyiyemereye, ntabwo bifatwa ko yabikoze ku bushake, kwiyumvisha ko umuntu wambaye imyenda runaka, cyangwa se umuntu ugusomye bisobanuye ko arimo kukwemerera gukora ibirenzeho ibyo sibyo kuko nyir’ubwite ntabwo aba yabikwemereye.

Igihe cyose umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge agize icyo akoreshwa, cyangwa se umuntu agahatirwa gukora imibonano mpuzabitsina atewe ubwoba icyo gihe icyo gikorwa ntaba agikoze ku bushake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter