Hari undi mwuga mwiza nko kuba umusirikare? Abajene, tubyita umwuga uri cool! Yego ni byo irahari myinshi ariko kuba umusirikare birihariye. Ni umwe mu myuga utera ishema uwukora n’abo akorera, aricyo gihugu. Ni umwe mu myuga mike uwukora aba yemeye kwitanga, byaba na ngombwa agahara ubuzima bwe ariko akazahora yibukwa iteka.
Abajya mu gisirikare ni twe abajene, urubyiruko bakiri bato. Ariko se ni buri wese wabasha koko gukora aka kazi. Brig Gen Rwivanga Ronald, yagiye mu gisirikare ari mu myaka mito nkatwe.
Duherutse kuganira ari muri Centrafrique i Bangui amaze gukurikirana imyitozo y’abasirikare bato batojwe n’Ingabo z’u Rwanda. Yagarutse ku buryo yinjiye mu gisirikare.
Kimwe mu bintu abantu bavuga ku gisirikare, ngo ni uko haba harimo imyitozo ikomeye, ituma umuntu asohoka yarakamutse bya nyabyo.
Brig Gen Rwivanga iyo asubije amaso inyuma kuri iyo myitozo, aramwenyura. Ati “Narayishimiye n’ubwo yari ikomeye, ubwo nari nyisoje, natangiye urugendo rwanjye.”
Iyo bigeze ku bakobwa, iyi myitozo nabo bayisoza berekanye ko bashoboye.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DCG Ujeneza Marie Chantal, we asobanura ko ajya mu gisirikare hari imvugo zica intege abakobwa ko badashoboye, ko nta mbaraga ku buryo bamwe ‘dushaka kwiyorohereza.’
Ubwo yavugaga kuri iyi myitozo benshi dutinya yagize ati “Mu gisirikare bakwigisha gutinyuka, gusimbuka ahantu harehare, gusimbuka icyobo, kugwa mu cyobo ukakivamo.”
“Buri gihe narebaga abahungu babikoze neza nkavuga nti uwampa ngo mbe nkabo, ntabwo nigeze mpera mu cyobo ariko naratekerezaga nti uwampa rimwe ngo ngisimbuke nk’uko umuhungu yabikoze hakaba igihe ngerageza rimwe, kabiri, gatatu akaba aribwo mvamo.”
“Buri mujene wese yaba umusirikare”
Brig Gen Rwivanga ati “Icya mbere nakubwira ni uko umuntu w’umujene uwo ari we wese, yavamo umusirikare mwiza. Bituruka ku myitozo uba wamuhaye, ariko ariko ayo mahugurwa aba agomba gukurikirwa n’ikinyabupfura hamwe n’ubuyobozi bwiza.”
Asobanura ko iyo umusirikare ayobowe nabi, “abo bantu wigishije kurasa, baba amabandi”.
Ati “Uko mbibona, ni ngombwa ko urubyiruko ruhabwa imyitozo, ariko ni na ngombwa ko bagira ubuyobozi bwiza bubafasha kugira ngo bajye mu murongo muzima.”
Iyo asubije amaso inyuma ku buto bwe mu gisirikare ubwo yacyinjiragamo, yibuka imyitozo yo kurasa.
Ati “ Ikintu binyibutsa ni uko umusirikare wese aba ashaka kurasa neza, aba ashaka kuzuza inshingano abarimu be bamwigishije. Wabonye ukuntu bakora akarasisi neza, hari ibyo bita amasomo y’ibanze, aho haba harimo ibintu byinshi birimo ikinyabupfura ku buryo no mu karasisi ubona ukuntu umusirikare ahagaze ugahita ubona ko yigishijwe byuzuye.”
Igisirikare ni umwuga ugirira akamaro kanini umuntu kuko cyubaka ikinyabupfura ku buryo bukomeye bitewe n’amategeko abasirikare bagenderaho.
Ati “Dufite amategeko tugenderaho mu gisirikare agufasha kugira ngo ukunde igihugu, ube inyangamugayo mu buryo butandukanye.”
Iyo asubije amaso inyuma, aterwa ishema n’uburyo akazi ka gisirikare kagira uruhare mu gutuma abantu bagira amahoro n’umutekano. Ati “Bitera ishema cyane kubona mu kazi dushinzwe, ari ukurengera umutekano w’abaturage ibyo rero aho nagiye nkorera hose nagiye mbibona.”
“Twakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2000, igihe twatahaga abaturage barigaragambije bavuga ko bashaka ko Abanyarwanda basigara mu kazi.”
“Ahantu hose u Rwanda rugiye, ubona ko hari icyo twagiye dufasha abaturage b’icyo gihugu. Ibyo rero bidutera ishema, byanteye ishema nk’umusirikare numva ni ikintu kizima umuntu akora mu buzima bwe akumva afitiye abandi akamaro.”
Kwinjira mu ngabo z’igihugu byemererwa abantu bari mu byiciro bitandukanye, guhera ku barangije amashuri atatu yisumbuye ku muntu uri hagati y’imyaka 18 na 23. Icyo gihe ni uwifuza kuba umusirikare muto.
Naho ku barangije Kaminuza, bifuza kuba abofisiye nyuma y’umwaka umwe w’amahugurwa, bagomba kuba batarengeje imyaka 24 ku bize amasomo y’ubumenyi rusange n’imyaka 27 ku bize andi masomo nk’ubuganga na Engineering. Gusa hari ibindi byinshi bisabwa, biboneka mu itangazo rishyirwa hanze iyo igihe cyo gushaka abifuza kwinjira mu ngabo kigeze.
Urubyiruko rushishikarizwa kujya mu Ngabo z’u Rwanda
Ingabo z’u Rwanda ziganjemo urubyiruko zigira uruhare mu kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika