Search
Close this search box.

Ibanga ryafasha ababyinnyi bato kugera ku nzozi zabo mu mboni za Sherrie Silver

Sherrie Silver ni izina rimaze kwamamara mu myidagaduro by’umwihariko mu gice cyo kubyina, kuko ari umwe mu bahiriwe n’iyi mpano yo kubyina.

Nituvuga ko kubyina ari umwuga wahiriye Sherrie Silver, ntiwumve biterwa no kuba azi gushimisha abamureba,  ahubwo ni umwuga umutunze kandi wamugejeje kuri byinshi. 

Ibikorwa bye bigaragarira mu bihembo yagiye ahabwa kubera uyu mwuga nka MTV Video Music Award, TIME100 Impact Awrd n’ibindi. 

Sherrie Silver wemeza ko kubyina ari umwuga yihebeye,  yavuze ko kurangwa n’udushya no gukora cyane aribyo byafasha uwifuza gukora uyu murimo kugera kure. 

Ati “Kubyina niko kazi kanjye ka buri munsi kandi ni umwuga ushobora kwihebera mu buzima bwawe, icyo bigusaba ni uguhora uhanga udushya, kutigereranya n’abandi no kubishyiramo imbaraga.”

“Kimwe mu bintu bisubiza ababyinnyi inyuma ni ukutubahiriza igihe, kudashyiramo imbaraga kandi kugira ngo ugire aho ugera mu ruganda rw’imyidagaduro bisaba gukora cyane.”

Yaboneyeho umwanya wo gusaba urubyiruko kudacika intege no kwigirira icyizere, kuko bizabafasha kugera ku ntego z’ubuzima. 

Ati “Icyo nsaba urubyiruko ntuzigere ucika intege cyangwa ngo uhe umwanya umuntu ukwereka ko ntacyo ushoboye kandi uhorane icyizere cy’ahazaza kuko amahirwe aba ahari.”

Sherrie Silver yamenyekanye cyane mu 2018 nyuma yo kuyobora amashusho y’indirimbo “This Is America” ya Donald Glover uzwi nka ‘Childish Gambino’. Ikindi amaze kumenyekanaho ni umryango Sherrie Silver Foundation ufite intego zo kuzamura impano z’abana b’Abanyafurika. 

Sherrie Silver ni umubyinnyi ukomoka mu Rwanda umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter