Search
Close this search box.

Umuganga wahiriwe na Basketball: Urugendo rwa Mukaneza ukomeje gukora amateka

Ntibisanzwe kubona umuganga wabigize umwuga, ubifatanya no gutoza kandi byose akabikora neza. Benshi bahitamo gukurikira kimwe, ariko Mukaneza Espérance we ntiyemeye ko impano ye ikendera.

Mukaneza ni umubyeyi ufite abana batatu; atoza REG WBBC ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Mu kubyiruka kwe, Mukaneza yakuze akunda imikino, atangira gukina Basketball ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye muri E.S Rwamagana.

Ageze muri Kaminuza, yagiye gukina mu Ikipe ya Etoile mu 1999, aho yatangiye guharurira inzira.

Yagize ati “Naje kwiga Kaminuza i Kigali ntangira gukinira ikipe ya Etoile (ubu ntikibaho). Ubwo hari mu 1999 kugeza mu 2002 mbifatanya no kwiga ibijyanye no gutera ikinya. Twatwaye ibikombe byinshi birimo bitatu bya shampiyona, bibiri bya Memorial Gisembe n’ibindi.”

Ntibyahereye aho kuko kuva mu 2000 kugeza mu 2010, Mukaneza yagiye gukinira Kaminuza y’u Rwanda abifatanya no gukora mu Bitaro bya CHUB mu bijyanye no gutera ikinya.

Mu 2012 amaze kubyara, we na bagenzi be bashinze Ikipe ya Ubumwe WBBC, iza gukomera biyandikisha muri shampiyona batangira gukina gutyo.

Gukina byakomeje kumuhira ndetse ahitamo no kujya abyigisha abandi. Yahise atangira umwuga w’ubutoza mu 2010 kugeza ubu mu 2023 amaze kuba umwe mu bakomeye u Rwanda rufite.

Ati “Mu 2010 ndi gusoza gukina natangiye gukora amahugurwa y’ubutoza, maze mu 2015 mpamagarwa nk’Umutoza Wungirije mu Ikipe y’Abatarengeje imyaka 16 mu mikino ya AfroBasket yabereye muri Madagascar. Icyo gihe nari kumwe na Mushumba Charles nk’Umutoza Mukuru.”

Umwuga we w’ubutoza wakomeje kwaguka maze mu 2017 aba umutoza wungirije akabifatanya no gukina. Mu 2019 nibwo yabaye umutoza mukuru wa Ubumwe WBBC. Iyi kipe yaje kubona umuterankunga maze ihindurirwa izina.

Ati “Mu 2021 ikipe yabonye umuterankunga yitwa REG WBBC dutangira kugura abakinnyi bo hanze bakomeye. Muri icyo gihe twegukanye ibikombe bya Shampiyona bibiri byikurikiranya hose mba Umutoza Mwiza w’Umwaka.”

Si ibi gusa kandi kuko by’umwihariko, uyu mwaka iyi kipe yakoze amateka yo kuba iya mbere yo mu Rwanda yabonye itike y’Imikino Nyafurika kuko ubusanzwe yagendaga ku butumire.

Mu Irushanwa Nyarufika rihuza amakipe y’Abagore, REG WBBC yasoje ku mwanya wa kane, iba iya mbere igeze kuri urwo rwego mu Rwanda.

Nubwo akazi kenshi akora benshi badahwema kuvuga ko kagoye, Mukaneza we ahamya ko byose bisaba kwiha umurongo ugenderaho nk’umu-sportif, ndetse ukagira gahunda ihamye kuko bituma uba indashyikirwa mu byo ukora.

Ati “Si ukwivuga neza ariko ugiye muri CHUK bakubwira ko ndi umukozi w’inyangamugayo no muri REG ni uko.”

Ahamya adashidikanya ko gukina Basketball ari umwuga wagutunga cyane ko hari abakinnyi bagiye bava mu kandi kazi maze bakiyegurira uyu mukino.

Agaragaza kandi ko uyu mukino ku bagore wagiye utera imbere cyane kuko ubu ikipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona mu bagore yanganyije ibihembo n’iyo mu bagabo.

Mukaneza ashimangira iterambere rya Basketball rigenda ryihuta n’imyumvire igahinduka kuko uko ababyeyi bafataga abakobwa bakina byagiye bihinduka.

Ati “Ikindi gikomeye ni uko ababyeyi bari guhindura imyumvire kuko mbere bumvaga ko umukobwa w’umukinnyi ari ikirara, ariko ubu ubona umubyeyi aguhamagaye akubwira ko afite umwana yifuza ko umufasha.”

Ku bakobwa banga gukora imyitozo y’imbaraga ngo batazaba nk’abagabo, Mukaneza avuga ko we abona biterwa n’inyungu umuntu akurikiye. Ahamya ko uwanga iyo myitozo, abiterwa n’uko n’ubundi abona yaba aruhira ubusa kuko ntacyo byamwinjiriza.

Yasabye abakobwa n’abafite inzozi zo kuba abakinnyi gukora cyane kuko intsinzi ari bo iturukaho.

Ati “Icyo nabwira ushaka kuba umukinnyi mwiza ni ukurenga imbogamizi akumva ko bishoboka, agakora atikoresheje kandi akumva ko atari uguta umwanya kuko Basketball yamukorera ubuzima. Muri make ni ugukora cyane.”

Umwanya muto wo kwidagadura abona uyu mubyeyi avuga ko awurebamo umupira w’amaguru, cyane ko ari umufana ukomeye wa Arsenal ndetse akanatemberana n’umuryango.

Mu 2021 Mukaneza Espérance yegukanye Igikombe cya Shampiyona ari kumwe na REG WBBC

Uretse kuba Umutoza wa REG WBBC, Mukaneza Espérance, asanzwe ari umuganga muri CHUK

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter