Search
Close this search box.

Mukoreshe ubumenyi bwanyu mu kubaka Igihugu- Impanuro za Patience Mutesi ku rubyiruko

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, agaragaza ko hari imbaraga nyinshi zishyirwa muri gahunda zitandukanye kugira ngo urubyiruko rw’igihugu rukomeze rufashwe kwiteza imbere.

Asaba urubyiruko kudapfusha ubusa aya mahirwe rubona, ahubwo rukayabyaza umusaruro, rwiteza imbere rwo ubwarwo, imiryango yarwo, aho rutuye ndetse n’igihugu cyarwo muri rusange.

Ubu butumwa Patience Mutesi mu muhango wo guha abanyeshuri 186 impamyabushobozi nyuma y’uko barangije amasomo yabo ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro.

Aba banyeshuri bize mu gihe cy’amezi atandatu ku nkunga ya BPR Foundation, binyuze muri porogaramu ya Igire, imaze imyaka itanu ishyirwa mu bikorwa.

Bakurikiraniye amasomo atandukanye arimo gusudira, amashanyarazi, ubwubatsi, ibijyanye n’amazi, gusana ibikoresho by’amashanyarazi no kubyitaho, ubwubatsi bw’amakaro, no kubyaza umusaruro imbaho mu mashuri atandukanye mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yagaragaje ko ashimishijwe n’intambwe aba banyeshuri bateye ndetse abakangurira gukorana umwete kugira ngo bakomeze gukabya inzozi zabo no kubera igihugu cyabo ab’umumaro.

Yavuze ko “Ndashaka kubashishikariza gukomeza kugira umwete, nkanabasaba kumva ko mufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwanyu mukanahindura aho muba.”

“Ubu bumenyi tuba twabahaye si ukugira ngo ubuzima bwanyu bwonyine buhinduke, ahubwo ni ukugira ngo mugire impinduka zirenga mwe ubwanyu. Ndashaka kubasaba gushishoza mugakoresha ubu bumenyi mwabonye mu buryo bwahindura aho muri, mureba ahari ibibazo mugashaka ibisubizo.”

Patience Mutesi, yagaragarije aba banyeshuri, imbaraga ziri mu gukorera hamwe kuko ibyinshi byiza bigerwaho binyuze mu bufatanye, ndetse anabasaba kudacika intege.

Yavuze ati “Hari byinshi muzagerageza gukora mukabona ntaho bigana, mugomba gukomeza umuhate mukagerageza gukora, buri munsi mukabyuka mukibaza icyo mwakora uyu munsi kiruta icyo mwakoze ejo kugira ngo ubuzima bwanyu, abo mubana ndetse na sosiyete burusheho kuba bwiza.”

“Ubuzima ntabwo bworoshye, hari kenshi ubona umuntu hari aho yageze ariko ntibiba byaramworoheye nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo bisaba umuhate ukomeye cyane, imbaraga, no kugacika intege.”

Patience Mutesi, yavuze ko batazahwema guharanira ko urubyiruko rutera imbere kuko arirwo iterambere ry’ahazaza h’igihugu rishingiyeho.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yasabye urubyiruko gukora cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter