Muri iki gihe, ijambo ‘Murakoze/Urakoze’ risigaye ritugora kurivuga tubikuye ku mutima kuko benshi muri twe basigaye babona ko iryo jambo nta buremere rikifitemo.
Iri jambo rito cyane usanga rikunze kuba ihurizo kuribwira umubyeyi wakwibarutse cyangwa uwakureze, uwakugiriye neza, yewe n’uwemera Imana usanga gushimira Iyamuhanze biva kure kuko aba akibona ibibazo mu buzima bwe akumva gushima ntacyo bivuze.
Ibi akenshi biterwa nuko twibwira ko ibyo ababyeyi badukoreye zari inshingano zabo, ndetse n’ibyo baduhaye bwari uburenganzira bwacu. Hari n’abandi bumva ko ibyo bagezeho byavuye mu buhanga ndetse n’umurava bashyize mu byo bakoze.
Igitangaje ni uko iyo witegereje neza, ubona ko ibintu byinshi by’ibanze dufite twabihawe n’abandi. Usanga icyo twe twakoze ari ukwakira ibyo twahawe maze tukabibyaza umusaruro.
Ubumenyi ufite si wowe wabwihaye kuko hari umwarimu waje imbere yawe maze arigisha wunguka ubumenyi. Hari uwanditse icyo gitabo wasomye cyakugiriye akamaro.
Hari abagiye bagira uruhare mu bintu byose uzi aka kanya. Niyo waba wararebye video zigatuma umenya, ni ngombwa kuzirikana ko uwakoze iyo video yagize uruhare kugira ngo umenye.
Iyo umumotari agutwaye kuri Moto, kumubwira ngo ‘Urakoze’ igihe akugejeje aho wari ugiye wumva ntacyo bimaze kuko wabimwishyuriye. Guhagurukira umubyeyi mu modoka zitwara abagenzi akagushimira, wumva bitagufasheho kuko ari ibisanzwe.
Gushimira inshuti yawe wumva atari ngombwa kuko ibyo agukorera nawe aribyo umukorera, kandi ukumva ko abizi ko umukunda ndetse umwitayeho.
Hari abandi bavuga ko gushimira umuntu mu bintu bitarimo amafaranga ntacyo biba bivuze kuko ijambo ‘murakoze’ ridafata mu nda.
Umuco wo gushimira ugenda ucika mu bantu kuko benshi batagiha agaciro icyo bakorewe, abandi bagashimira bigiza nkana kubera inyungu babikuramo.
Apôtre Joshua Seleman ukomoka muri Nigeria niwe wavuze ngo igituma abantu benshi badashimira ni akamenyero ko kumva ko ibyo bakorewe ariko byagakwiye kugenda.
Atanga urugero rw’abantu we yita ‘intashima’ usanga bararakariye abavandimwe babo ndetse n’imiryango ngo ntibabahaye ubufasha.
Ati “Nyokorume arifata akiyemeza kukwishyurira kaminuza imyaka itatu. Ariko buri uko akoherereje amafaranga ntumushimira. Ntunamwereka ko hari agaciro ubiha. Ahubwo wihutira kumumenyesha ko igihe cyo kwishyura cyageze. Ibi wanga kubikora kuko wishyizemo ko ari inshingano ze kwita ku mwana w’umuvandimwe we, maze ukirengagiza ko afite urugo n’abana be akwiye kwitaho.”
Akomeza agira ati “Nubwo ari Nyokorume, ntibizamubuza kurekera kukwishyurira kuko abona ko uri intashima. Niba nta narimwe wari wamuhamagara cyangwa ngo umwandikire umushimira ko mu nshingano nyinshi afite yemeye no kujya akwishyurira, ese ntutekereza ko akubona nk’umuntu udaha agaciro ibyo akora?”
Si we gusa kandi kuko na Alex ucuruza ibiribwa mu Mujyi wa Kigali yemeza ko gushimira byagakwiye kuranga buri wese mu byo akora naho ajya.
Ati “tuba dukwiye gushimira umukiliya igihe amaze kutugurira kuko mu bacuruzi bose mucuruza ibintu bimwe, niwowe aba yahisemo kugurira.”
Avuga kandi ko iyo umukiliya we amushimiye bimugwa neza kuko ari ikimenyentso cyuko yanyuzwe n’ibyo yahawe. Nyamara iyo atamushimiye, bituma yibaza niba koko uwo mukiliya yishimiye serivisi yahawe.
Ubushakashatsi bwo bugaragaza ko gushimira bitera ubibwiwe umunezero. Buvuga ko umuntu ukunda gushimira abaho igihe kirekire kuruta umuntu udashimira.
Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko ku bantu bakuriye mu miryango idashimira bibagora nabo gushimira. Abatarabyigishijwe ari bato usanga bagorwa no kubikora kuko bumva ntacyo bimaze ndetse ugasanga ikintu cyose bakibona mu buryo bubi gusa.
Izi nzobere zivuga ko umuco wo gushimira ari ikintu cyiza buri wese yagakwiye kwiga ndetse agaha umwanya mu buzima bwe. Bigakorwa mu bihe byoroheje ndetse n’ibikomeye.
Shimira ugutije ikaramu, ushimire uguhaye umwanya ngo muganire. Shimira umubyeyi wakubyaye, umwarimu wakwigishije, inshuti yawe magara, umucuruzi uguhaye ibyiza, uguhaye ubufasha runaka, ukugiriye inama zubaka, ndetse n’abandi.
One Response
very helpful
Keep this culture of writing articles that benefit the society for its balance