Nubwo abantu benshi bajya mu rukundo bagatwarwa n’umunyenga warwo, ntibakunze gutekereza ko no gutandukana bishoboka. Iyi niyo mpamvu twese bitubabaza cyane iyo dutandukanye n’abakunzi bacu ndetse rimwe na rimwe kubyakira bikatubera ingorabahizi.
Nk’uko bamwe mu banditsi bagiye babivuga, nta kintu ku Isi gishimisha nko gukunda kandi ugakundwa. Ariko kandi ntitwakwirengagiza ko agahinda gaterwa no gutandukana n’umukunzi kaba kajya kungana na bya byishimo byari bihari.
Kuba wababara rero nyuma yo gutandukana ni ibintu bisanzwe. Uburakari, agahinda, cyangwa se kumva wihebye ni ibintu biba ku bantu hafi ya bose nyuma y’uko batandukanye n’abakunzi babo. Gusa hari ubwo ibi bikabya bikaba byanavamo uburwayi b’wagahinda gakabije.
Mu buryo bwo kwirinda ingaruka z’igihe kirekire izi ni zimwe mu nama zagufasha kudaheranwa n’agahinda ko gutandukana n’uwo wakundaga.
Wipfukirana amarangamutima yawe
Hari abantu benshi bahisha ububabare bwabo kugira ngo batagaragara nk’abanyantege nke, nyamara burya gusohora ibintu biraruhura.
Niba ufite umuntu wavugisha, ni byiza kumubwira ibyabaye, ugatuma amenya n’igikomere byagusigiye. Ibi bituma agufasha mu nzira yo komoka bityo bikakorohera.
Irinde guhita ushaka undi mukunzi
Benshi uzumva bavuga ngo igikomere cy’urukundo gikizwa n’urukundo rushya, gusa ibi sibyo habe na gato. Kujya mu rukundo utarabasha gukira no kwibagirwa uwo mwakundanaga, bisa nko guhisha umuriro aho kuwuzimya.
Ibi bikongerera amahirwe yo kongera gutandukana n’uwo mukunzi mushya kuko n’ubundi ntuba ugiye kuko umukunda, ahubwo uba ugiye kugira ngo ukire. Iyo utamubonyemo ibyo washakaga bigutera igikomere kirenze icyo wari ufite, bityo bigatuma utinda gukira.
Shakira umwanya inshuti zawe
Nyuma yo gutandukana n’umukunzi, benshi bumva bakwifungirana mu cyumba kubera ko agahinda kaba kabashegeshe, gusa mu gihe ushaka gukira vuba, kujya aho abantu bari birafasha cyane. Inshuti zawe muba mufite ibintu byinshi muhuriyeho ku buryo kenshi iyo muganiriye birangira wibagiwe ibyakubabaje.
Bihe igihe
Ibuka ko iyihuse ibyara ibihumye maze wihe igihe cyo gukira. Kwihutisha ibintu nta kintu bizagufasha, ahubwo fata umwanya wawe wiyiteho, wikunde, wongere wiyumve nk’uko wiyumvaga mbere. Ibi bazagufasha gukira kandi bikurinde ingaruka z’igihe kirekire ziva mu gutandukana n’umukunzi.
Nubwo gutandukana n’umukunzi biri mu bintu bibaza cyane, ni ngombwa kwibuka ko na mbere y’uko baza wari mwiza kandi dushoboye. Erega nawe ntiyari kugukunda atakubonyeho ibyiza byinshi.
Witekereza ko kuba mwatandukanye ari amakosa yawe, ahubwo wowe tangira kwita ku buzima bwawe bushya atarimo.