Search
Close this search box.

Ubusinzi bwatumye adasoza Kaminuza

Ni kenshi tubona abakuze cyangwa se abakiri bato babaswe n’inzoga maze ubuzima bwabo bukazahara ntibagire icyo bimarira, aka wa mugani ngo uyikura mu kabindi ikagukura mu bagabo.

Iyo umuntu amaze kubatwa n’inzoga akaba umwe twita umusinzi, atakaza icyubahiro mu bandi ndetse ntiyongere kugira ijambo. Umuryango utangira kumwinuba, buri wese akumva atewe ipfunwe nuko bafitanye isano.

Ibi byose ni inkuru mpamo kuri Nshimiyimana Alain wabaswe n’inzoga akiri muto, kugeza ubwo zimugize inganzwa ntabashe gusoza kaminuza.

Ni kenshi twumva abagiye bagerwaho n’ingaruka z’ubusinzi ndetse tukabona abapfuye babuzize. Leta y’u Rwanda mu guhangana n’iki kibazo, yarushijeho gushyira imbaraga mu bikorwa bitandukanye bishishikariza by’umwihariko urubyiruko kureka ubusinzi.

Mu ihuriro ry’urubyiruko ryabaye kuri uyu wa Gatanu, imbere y’abayobozi batandukanye, ndetse n’urubyiruko rwaturutse mu duce dutandukanye mu Rwanda, Nshimiyimana yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho.

Uyu umusore w’imyaka 26 uvuka i Butare. Yakuriye mu rugo abona ababyeyi banywa inzoga ariko abana batazemerewe.

Ageze mu mashuri yisumbuye, yisanze mu kigare hamwe n’abandi bana batangira kunywa inzoga bumva ko ariko kujyana n’ibigezweho.

Uyu musore avuga ko mu mashuri yisumbuye yize aba mu kigo, ndetse ko batorokaga bakajya kuzana inzoga hanze y’ikigo. Ahamya ko kugira ngo umuntu abatwe n’inzoga atari ikintu kiza uwo mwanya.

Ati “Sinabaswe ku icupa rya mbere, yewe si irya kabiri, cyangwa irya gatatu. Ryari irya kenshi. Iyo bigitangira, bitangira gake gake, ntabwo umuntu ugiye kubatwa bihita biza uwo mwanya.”

Nubwo amashuri yisumbuye yabashije kuyasoza neza, yageze muri kaminuza biranga. Nshimiyimana avuga ko ubwo yari ageze muri kaminuza, yatangiye kujya anywa inzoga buri munsi maze kwiga biramunanira.

Ati “iyo ugiye mu buzima bwo hanze y’ishuri uvuye mu mashuri yisumbuye, utangira kumva wisanzuye. Udufaranga iwanyu baguhaye ukadukoresha ugura inzoga. Icyo gihe nta muyobozi w’ikigo uba ukikugendaho, mbese uba wisanzuye.”

Uyu musore avuga uko uku kuzinywa cyane bituma utangira gutsindwa m ishuri kuko uba utagikurikira amasomo, akazi wakoraga kakakunanira, ndetse ukisanga uri umutwaro n’umuzigo ku muryango uvukamo.

Ati “uko ugenda ubatwa n’inzoga niko ubuzima bwawe bugenda bwangirika bikagera ubwo nawe wumva ntacyo ukimaze”.

Akomeza agira ati “Nagerageje kwiyahura inshuro irenze imwe. Narebaga iterambere bagenzi banjye twiganye bagezeho nyamara njyewe ishuri nararivuyemo kubera inzoga, nkumva ndihebye.”

Si ibi gusa kandi kuko Nshimiyimana yageze ubwo agurisha ibintu yari afite byose kugira ngo abone amafaranga yo kujya anywera. Ibye bimaze gushira, yatangiye kujya yiba abavandimwe ndetse n’ababyeyi, yemwe n’inshuti ntiyatinya kujya aziba cyangwa se akaziguza amafaranga.

Yisanze basigaye bamuha akato kuko yari yaragurishije ibyabo byose ngo akunde abone ayo kugura inzoga.

Nubwo amafaranga yageze ubwo amushirana, we ntiyigeze areka agasembuye.

Ati “Hari igihe najyaga mu kabari maze iwacu bakabahamagara bababwira ngo umuhungu wabo yasinze kandi yanyweye ntiyishyuye. Ubwo iwacu bakaza kuntahana bakishyura ibyo nanyweye.”

Urugendo rwa Nshimiyimana ntirwari rworoshye namba. Ari kuri we ndetse no ku muryango we. Iwabo bamuhaye akato maze bamuha kujya arara mu nzu yo hanze ari wenyine. Ibi si ibihe byamworoheye namba.

Yatangiye kwiheba ndetse agahorana irungu cyane. Atangira kumva ko ubuzima bwe burangiye ntakabuza. Mu minsi yagiye amara aho ari wenyine yarahawe akato, yaje gutekereza uburyo bushoboka yakwigobotora ingoyi y’ubusinzi.

Yagannye ibigo bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge maze atangira kujya ahabwa ubufasha. Yahamaze amezi ane n’iminsi 15.

Ati “kubera ko nari narabeshye byinshi mu rugo, ntabwo banyizeye nkibabwira ko nshaka kujya muri rehabilitation center. Wabonaga Papa wanjye atabyumva ariko hashize umunsi, mbona arabyemeye maze anjyanayo marayo amezi 4 n’iminsi 15.”

Nshimiyimana ubu ufite ikigo gishinzwe gushishikariza abantu kwirinda ibiyobyabwenge cyitwa Save Lives Foundation, avuga ko yashinze uyu muryango kubera amateka y’ibyamubayeho.

Akorana n’ibigo by’amashuri aho agenda yigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge byumwihariko inzoga kuko nta keza kazo.

Ku rubyiruko rwose rwumva ko kunywa inzoga ntacyo bitwaye, Nshimiyimana abagira inama yo kurya bari menge kuko utangira ari icupa rimwe bikarangira ubaye imbata yayo.

Ati “nta cyiza cyo gukoresha inzoga kuko ntacyo zimarira uwo zabase. Ni byiza ko uzirinda hakiri kare, ndetse n’abatarazinywa bakazireka.”

Nshimiyimana Alain yatanze ubuhamya bw’ukuntu ubusinzi bwatumye adasoza Kaminuza

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter