Nubwo ibitekerezo by’imishinga umuntu yakoraho mu guhangana n’ibibazo byugarije abatuye Isi bishobora kubonwa mu buryo butandukanye, ntagishimisha ngo guhanga umushinga ugendeye ku kibazo cyakubangamiye mu mikuriye yawe ndetse ugatangira kuwuhemberwa ku bw’icyizere ubonwamo.
Uretse ko ubu ababyeyi bari kumva akamaro ko kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere bijyanye n’uko Isi iri gutera imbere, bakihambura ingoyi y’imyizerere rimwe na rimwe ipfuye, mu myaka mike ishize cyaraziraga.
Byabaga bigoye ku mubyeyi kugira ngo abohokere umwana we, amubwire uko umwana abaho, ibyo agomba kwirinda ngo atishora mu busambanyi n’ibindi, ahubwo kuri bo icyo gihe bavugaga ko umwana ava mu mukondo n’ibindi binyoma nk’ibyo.
Icyakora ntabwo ababyeyi babaga banze abana babo, ahubwo kubabwira ayo makuru bumvaga ko ari bwo bari kubashora mu bibi, nyamara kutabibabwira byari ibibazo kuko ba mucutse umumpe babaga barekerereje umwana, kuko adafite amakuru ahagije, akabeshywa, bikarangira aguye mu bishuko.
Gisubizo Abi Gaelle uretse kuba atarabwiwe ayo makuru n’ababyeyi be akiri muto, nta n’ubwo ageze mu ishuri abarimu be bamuvunguriye kuri ubwo bumenyi akurira mu gihihirahiro.
Gisubizo amaze gukura ashingiye ku buremere bw’amakuru atahawe, yashinze Ikigo Dope Initiatives, agamije kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere hakoreshejwe imikino.
Ni ikigo yakomeje guteza imbere ndetse biramuhira, ku buryo ku mugoroba wo ku wa 08 Ukuboza 2023, Dope Initiatives ari umwe mu mishinga itanu yahembwe mu marushanwa ya Hanga Pitchfest aho wabaye uwa gatatu ukegukana miliyoni 15 Frw.
Gisubizo avuga ko yatangije iki kigo nyuma yo kubona ko yakuze atigishwa ubuzima bw’imyororokere bigatuma agendera ku makuru y’ibihuha yabwirwaga n’urungano cyangwa abamuruta, rimwe na rimwa akaba yagwa mu bishuko.
Ati “Hari ubwo bambwiraga ngo ku gicamunsi ntabwo natwita, ngo ahubwo iyo bigeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba niho nabaga natwita. Barambwiraga ngo nimara gukora imibonano mpuzabitsina nkoga birandinda gutwita.”
Gisubizo yerekanye ko kubura amakuru y’ubuzima bw’imyororokere bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abangavu baterwa inda ku buryo buri hejuru cyane.
Avuga ibi mu gihe imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 batewe inda imburagihe.
Gisubizo ati “Hagati ya 2020 na 2022 umubare wikubye hafi kabiri. Ni ibintu biteye agahinda. Kubeshya umwana rimwe gusa bishobora gutuma ubuzima bwe burohama burundu.”
Yerekana ko babonye ikibazo cy’abana baterwa inda z’imburagihe gikomeje gufata indi ntera yakoze uburyo bw’ikoranabuhanga bukorwa mu buryo bw’imikino bwiswe Keza Game Quiz, aho urubyiruko rubona ibisubizo by’ibibazo byose rwibaza kuri iyi ngingo mu buryo bwo gusabana.
Ubu buryo bujyana n’imyaka ya buri muntu kuko buri cyiciro cy’imyaka cyagenewe amasomo runaka, ni ukuvuga kuva ku myaka 15 gusubiza hasi no kuva kuri iyo myaka gusubiza hejuru.
Ukenera aya makuru ashobora kuyabona mu ndimi eshatu zirimo, Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza. Iyi porogaramu ya mudasobwa iguha ibibazo igatanga n’amanota, icyo utakoze neza ikaguha ibisubizo kiri cyo.
Kuva iyi gahunda yatangizwa muri Nzeri uyu mwaka, Gisubizo amaze gukorana n’ibigo by’amashuri 23 ndetse kugeza uyu munsi abantu bagera ku 9200 bo muri ibyo bigo bakoresha iyo porogaramu.
Ati “Impamvu twibanze ku bigo by’amashuri ni ukugira ngo abana bakomoka mu bice by’ibyaro batabona telefoni zigezweho, babone uko bakoresha iyi porogaramu kuko twayishyize muri za mudasobwa z’ibigo bigaho.”
Kugeza uyu munsi Gisubizo arashaka gufasha abana bari hagati y’imyaka 10 na 24, akavuga ko iyi porogaramu iboneka hose haba kuri Play/App Store, mu bigo by’amashuri n’ahandi bakayikoresha.
Kuri ubu afite intego y’uko 2024 izarangira iyi gahunda yaragejejwe mu bigo 70 ndetse ngo barashaka gukusanya arenga miliyoni 50 Frw azashyirwa mu bikorwa byo kongera amasomo batanga kuri iyi porogaramu igakwirakwizwa no mu bihugu bya Afurika kuko naho iki kibazo gihari.
Ibyo bizajyana kandi no gushaka uburyo bakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano kugira ngo ubajije ikibazo kijyanye no kunyomoza amakuru yabwiwe ajya asubiza ako kanya.
Afurika cyane cyane iyo munsi y’ubutayu bwa Sahara niyo ya mbere igira umubare munini w’abatewe inda imburagihe mu Isi aho abakobwa miliyoni 12 bari hagati ya 15 na 19 babyara buri mwaka.
Gisubizo yiyemeje kwigisha abana amakuru yose y’ubuzima bw’imyororokere nyuma y’uko we atabonye ayo mahirwe
One Response
good idea