Search
Close this search box.

Ishimwe yigobotoye urucantege rw’ababyeyi n’abarimu, yihebera ubugeni

Ishimwe Israel wamamaye nka ‘ecee art’ ni umunyabugeni ubikunda kandi ubizi.  Kuri we yemera ko ubugeni ari ubuzima ndetse bukaba n’umwuga wagutunga ukabaho neza.

Uyu musore watangiye urugendo rwe mu gushushanya akiri muto, avuga ko mu mashuri abanza, yakundaga gushushanya mu makaye iwabo babaga bamuhaye ngo yandikemo amasomo biga, maze yagera mu rugo nyina akamukubita amucyaha ngo nareke ibyo yihaye byo gushushanya.

Iki gihe, umuryango we wari utaraha agaciro ibyo akora kuko benshi mu bo babonaga bakora uwo mwuga, batari urugero rwiza umwana wabo yareberaho.

Ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, nibwo impano ye yitaweho n’abayobozi b’ikigo yigagaho. Mwarimu we yamusanze ashushanya mu ishuri maze aramukubita. Umwe mu banyeshuri biganaga amugira inama yo kujya kurega umwarimu ku murenge kuko amukubise kandi amuziza gukora ibyo akunda.

Ishimwe wari ukiri umwana, yumvise iyo nama ariyo maze ahagurukana na mugenzi we basohoka babishe bagiye kurega.

Ati “Byari ibintu biraho bisekeje byuje ubwana, ubwo turimo kugenda dusohoka ikigo, duhura n’umuyobozi w’ikigo atubaza aho tugiye.

Narindi kurira maze mubwira ko mwarimu ankubise ampora ko ansanze nshushanya kandi ari ibintu nkunda. Yarebye mu makaye yanjye niba ibyo batwigisha mbyandika asanga birimo, maze arambwira ati guhera ubu, nkugize umushushanyi w’ikigo.

Kuva uwo munsi uyu musore yatangiye kwiga inshuro ebyiri ku munsi, (igitondo n’ikigoroba) kugira ngo abone uko azajya ashushanyiriza buri shuri ribikeneye. Impano ye igenda yaguka ndetse benshi bishimira ibyo akora.

Ageze mu mashuri yisumbuye, yagiye ajya mu nzu z’ubugeni ashaka abamufasha ngo yagure impano ye biruseho ariko ntahabwe ubufasha bukwiye.

Ati “nabonye inzu y’ubugeni nkoreramo ariko ntibitaga ku byo nakoraga. Byabaye ngombwa ko mpindura njya mu yindi. Mpageze nasanze batigisha ahubwo umuntu ariwe wiyigisha. Narahagumye nkajya nkina n’amarangi, ngashushanya ndetse nkabona n’ibiraka ku ruhande impano igenda yaguka.”

Uyu musore yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubwubatsi mw’ishuri rya Muhabura Polytechnic i Musanze. Avuga ko yagiye kwiga ubwubatsi kugira ngo agire ubundi bumenyi ku ruhande bwiyongera ku bugeni yihebeye.

Ishimwe ubu ufite imyaka 22 ni umwe mu bitabiriye amarushanwa ya Arts Rwanda Ubuhanzi ndetse agira amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma.

“Umudahangarwa” nicyo gihangano cyamuhesheje amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa. Ishimwe avuga ko yagikoze ashaka kwerekana ko umugore ari umuntu udasanzwe.

Ati “Iki gihangano nakise umudahangarwa nshaka kwerekana ko abagore muri rusange ari abantu bakomeye. Ikindi kandi, nashishikarizaga abangavu bakuramo inda kubireka kuko hari ubwo uwo mwana yaba umuntu ukomeye akagirira akamaro sosiyete.”

Avuga ko ashaka kugira ubugeni isoko y’ubukerarugendo. Yifuza gushinga inzu ndangamurage y’ubugeni azajya amurikiramo ibihangano bye azajya ashushanya byiganjemo uduce dutandukanye ku Isi azajya asura.

Ikindi kandi, ashaka kuzajya afasha abantu bose bashaka gushushanya ariko batabona ubufasha buhagije.

Ishimwe yemeza ko ubu umuryango we ubyishimira ko akora ubugeni ndetse umushyigikiye cyane.

Ishimwe asobanura igihangano cye ‘Umudahangarwa’

Kimwe mu bihangano bya Ishimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter