Search
Close this search box.

Mwige kuvuga oya- Impanuro za Minisitiri Mimosa ku rubyiruko

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yahaye ubutumwa urubyiruko bwo kurwanya ihohoterwa n’akarengane bikorerwa muri siporo himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’Igihugu.

Yabigarutseho mu muhango wo guhemba abagore b’indashyikirwa bagize uruhare mu guteza imbere siporo ku mwana w’umukobwa mu mikino itandukanye.

Ibihugu bigera ku 147 bifite amategeko ahana abagerageza kubangamira abagore hagendewe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iyi niyo mpamvu UN Women yatangije ubukangurambaga ku rubyiruko rutandukanye harimo n’urwo muri siporo kurwanya iri hohoterwa rigashira ku Isi.

Mu muhango wabereye muri BK Arena, urubyiruko ruturutse mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali rurimo abahungu ndetse n’abakobwa rwaganirijwe kuri iyi ngingo ndetse runagirwa inama ku byarufasha kubikumira.

Minisitiri Munyangaju wari muri uyu muhango yasabye urubyiruko rw’ingeri zose ko rugomba gufata iya mbere rugahakana ibikorwa byimakaza ihohoterwa rikorerwa muri siporo kandi inzego zo kubikumira nazo zihari.

Ati “Ubutumwa bwanyu kuri uyu munsi ni ubu, mwige kuvuga ‘Oya’ mu bihe byose. Yaba umuhungu cyangwa umukobwa ufite inshingano zo kwiyubahisha ugahabwa icyo ufitiye uburenganzira aho ariho hose nta yandi mananiza.”

“Niba uhuye n’inzitizi izo arizo zose cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikubuza kugera ku nzozi zawe haguruka uvuge turahari ku bwawe. Nubivuga none uraba wirinze ubwawe kandi ube utanze umusanzu mu gukumira icyo cyaha kitazibasira abakugwa mu ntege.”

Urubyiruko rwasabwe kuvugana n’umuntu mukuru wizewe yaba umwalimu, umubyeyi, umutoza cyangwa undi wese rubona rwizeyeye warufasha kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Ikindi cyagarutsweho ni uko abakiri mu myaka yo gukora bagomba kumva impanuro bahabwa kugira ngo bashygigikirwe n’abafite mu nshingano kubageza ku ndoto zabo kuko bafite imbaraga zo guhindura Isi binyuze muri siporo.

Minisitiri wa Siporo abana benshi b’abakobwa bagaragaje ko kumubona ayoboye siporo bibatera ingabo mu bitugu zo kugera kuriu byose, yongeyeho ko ejo hazaza h’umukobwa hari mu biganza bye.

Ati “Mwebwe ubwanyu nimuhagurukira rimwe, buri wese akabigira inshingano akarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi mugakurikiza amahame y’uburinganire mu buzima bwa buri munsi, muzakomeza kubaka ejo hazaza hakwiye Abanyarwanda hanatugeza ku iterambere cyane cyane muri siporo.”

“Muhagurukire rimwe twamagane ihohoterwa rishingiye ku gitsina icyo aricyo cyose. Mukomeze kongera ubushobozi bw’abagore kuko bafite umusanzu uhambaye mu gutanga no guteza imbere siporo.”

Raporo yo mu 2021 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima, OMS, yagaragaje ko buri mwaka abagore n’abakobwa miliyoni 736 bo ku Isi yose bakorerwa ihohoterwa ryo ku mubiri, irishingiye ku gitsina cyangwa irindi, abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere akaba ari bo benshi basagarirwa cyane.

Abo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, muri Aziya y’Epfo na Oceania bari hagati y’imyaka 15 na 49 bibasirwa ku kigero kiri hagati ya 33 na 51%, bagahohoterwa n’abantu ba hafi kuri bo barimo abo bashakanye.

Iyi raporo kandi igaragaza ko bitewe n’uko abagore benshi badatobora ngo bavuge ko bakorerwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, imibare iyigaragaramo ishobora kuba ari mike ugereranyije n’umubare wa nyawo w’abahohoterwa.

Abahembewe kugira uruhare mu kurwanya ako karengane mu Rwanda harimo Kalimpinya Queen wabaye umukobwa wa mbere werekanye ko gusiganwa ku modoka nk’umukobwa bishoboka; Mukansanga Salima wakoze amateka yo gusifura Igikombe cy’Isi; Liliane Mukobwankawe wabaye umukinnyi mwiza utanga imipira mu marushanwa Nyafurika ya Sitting Volleyball mu 2015 na 2019.

Ishimwe Henriette wakinnye Cricket kugeza aho yandikiye amateka mu Gikombe cy’Isi cya 2023; Umulisa Joselyne watwaye ibikombe bitandukanye muri Tennis ndetse akaba yaranashinze ishuri riyigisha rifite amashami mu ntara z’u Rwanda; Rudasingwa Camille wazamuye abakobwa benshi bakina Volleyball.

Tufaha Uwihoreye uri ku mwanya wa 14 n’uwa 103 ku Isi mu bakina Fencing yarahembwe; Nyirahuku Philomene gushyigikira umwana w’umukobwa muri Basketball; Zura Mushambokazi ufite imidari ibiri ya zahabu ku rwego rw’Isi muri Taekwondo.

Ingabire Diane wigisha gukina amagare; Umutoza w’Ikipe y’igihugu ya Karate Gashagaza Solange nawe yarashimiwe; Tetero Odile wabaye umukinnyi mwiza muri Basketball umwaka ushize yahawe igihembo na Munezero Valentine wabaye umukinnyi mwiza mu mikino Nyafurika ya Volleyball.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yahaye impanuro urubyiruko rwifuza kugera kure muri siporo

Urubyiruko rwasabwe guhagurukira rimwe rukarwanya akarengane gakorerwa abana b’abakobwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter