Niyitegeka Daniel ni umusizi w’ibisigo byuje ubuhanga n’impanuro, byibanda ku buzima tubayemo, bikanagaragaza intimba uyu musizi agira iyo arebye ibiteye isoni bibera muri sosiyete.
Ibyinshi mu bisigo yandika biba byuje agahinda. Ibi bituma benshi bakeka ko yaba yarabaye mu buzima bubi bikamubera impamvu yo gusiga amaganya buri gihe.
Niyitegeka wemeza ko atabaye mu buzima bwiza ariko nanone butari bubi ku buryo yagira icyo ashinja Imana, avuga ko urugendo rwe mu buzima rwari rurimo inzitizi nyinshi.
Ati “Mu buzima nabayeho ntabwo nishimye cyane, ariko sinanabayeho burushyi. Ntabwo ndi wa muntu wabayeho adamaraye kuko kubera ibibazo by’umuryango ntabashije gusoza amashuri yanjye. Navukiye Rusizi ariko kuko iwacu twagiye turangwa no kwimuka cyane tuva hamwe tujya ahandi, ku myaka mike cyane nacuruzaga imigati i Nyamirambo.”
Ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza nibwo yatangiye kubona ko afite impano y’ubusizi.
Nitegeka ati “Ndabyibuka niga mu wa Gatanu w’amashuri abanza nandikiye umukobwa ibaruwa y’urukundo. Ariko icyo gihe muri iyo baruwa nanditsemo imitoma y’abandi. Ngo uzakwanga nanjye nzamuvuma. Uwo mukobwa yandeze kuri mwarimu ntibyambera byiza pe. Ariko nahise menya ko ibintu byo gutomora bindimo.”
Kuva ubwo yakomeje kugenda yandika ibisigo bigufi ariwe ubyihimbiye. Mu 2019, nibwo yafashe umwanzuro wo gutangira ubusizi nk’ibintu akunze kandi ashaka kugira umwuga wamutunga.
Yatangiye yandikira kuri telefone nto yari afite, ariko kuko amagambo yandikaga yabaga ari menshi, telefone yageraga igihe ntiyongere gukora, bikamusaba ko agira ibyo asiba ngo abashe kongeramo ibindi.
Yigiriye inama yo kugura agakaye gato agashyiramo ibyo yari yaranditse muri telefone kugira ngo atabisiba ntazongere kubyibuka.
Ati, “Niyemeje kugura agakaye ngo ibyo nanditse muri telefone mbikuremo kuko yo yahoraga yuzuye. Gusa ikibabaje ni uko yahise yuzura maze nkagura indi nayo ntimare icyumweru.”
Niyitegeka igisigo cye cya mbere yakise, ‘Ese Mana.’ Avuga ko iki gisigo yacyanditse agendeye ku by’abandi. Nyuma yaje kwandika ikindi akita ‘Bukene uranshakaza.’ Iki cyaramugoye cyane kuko cyari umwihariko we.
Uyu musore uri mu bitabiriye ‘Art Rwanda Ubuhanzi’ uyu mwaka, ndetse akagira amahirwe yo gutsindira kujya mu cyiciro cya nyuma, avuga ko ubusizi ari ibintu ubu akunda afatanya n’akazi ko kogosha.
Igisigo cye ‘Nuzuye imyuka mibi’ nicyo cyamuhesheje amahirwe yo gutsindira kujya mu cyiciro cya nyuma. Niyitegeka avuga ko impamvu yagikoze ari uko yabonye ibintu birimo bibera muri sosiyete biramubabaza.
Ati “Nabonye ibintu biri kuba aha hanze bindya mu maso. Ndavuga nti hari abantu tuba tugendana mu mayira, tukagirango turi kumwe n’abantu bagenzi bacu, kandi ahubwo bararitswe tutabizi.”
Niyitegeka yemeza ko ibyo abantu bakora bidahwitse aribyo bituma asiga amaganya.
Ku bantu bafite impano y’ubusizi ariko bakaba badashobora kugaragaza ibikorwa byabo kubera kwitinya, Niyitegeka abagira inama nawe yahawe yamugiriye akamaro.
Ati “Ni ubwa mbere nanjye mpatanye mu bintu by’ubusizi. Inama nagira abantu bakitinya kandi bafite impano y’ubusizi, nababwira nk’ibyo abagize akanama nkemuramaka bambwiye ubwo narindi imbere, ikikurimo uracyerekana ntabwo twe abantu tukikubonamo. Tubona ibyo watweretse.”
Ibaruwa y’urukundo Niyitegeka Daniel yanditse yamubereye imbarutso y’ubusizi