Search
Close this search box.

Iki ni igihe cyanyu ngo mukore ibyo tutashoboye- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Perezida Paul Kagame yagaragarije urubyiruko ko hari amahirwe menshi yashyiriweho gushyigikira imishinga y’abakiri bato ndetse ko ari bo bategerejweho gutanga impinduka no gukora ibikorwa bamwe batabashije gukora mu bihe byashize.

Yabigarutseho mu muhango wo gutanga ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo bahize abandi mu Irushanwa rya Hanga Pitchfest2023 ryasojwe tariki 8 Ukuboza 2023.

Umukuru w’Igihugu yari abajijwe icyo we yakora abaye rwiyemezamirimo, ahita agaragaza ko mu buto bwe yumvaga azaba umupilote ndetse yakundaga ibijyanye n’indege muri rusange ariko bikaza kurangira atabigiyemo.

Yagaragarije urubyiruko ko n’ubu ubwikorezi bwo mu kirere ari imwe mu ngeri ziri gutanga umusanzu ukomeye mu koroshya ibikorwa bitandukanye.

Ati “Wanareba uko byifashe ubu, ubwikorezi bwo mu kirere uyu munsi bugira uruhare rukomeye haba mu by’ikoranabuhanga ryifashishwa ariko no mu koroshya ibintu cyane.”

Perezida Kagame yavuze ko kuva akiri muto agitekereza kuba umupilote hari ikibazo cy’ingendo zo mu kirere muri Afurika, kugeza n’ubu kigihari, nyamara hari indege na sosiyete z’ubwikorezi bwo mu bice bitandukanye by’umugabane.

Ati “Ni gute twakoresha iri koranabuhanga mu guhuza abantu by’umwihariko Afurika iri ku rugero rwo hasi mu migenderanire?”

“Ubu hari imodoka zikoresha amashanyarazi, ubu abantu batangiye gutekereza indege zikoresha amashanyarazi, ibyo byose byerekeza mu gukoresha ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije abantu bagabanya imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, navuga byinshi…Hari ba rwiyemezamirimo benshi bakiri bato hano ndimo kubashishikariza, iki ni cyo gihe cyanyu ngo mukore ibyo bamwe muri twe tutabashije gukora muzane impinduka, igihe ni iki.”

Perezida Kagame avuga umushinga ugamije guhuza Isoko ry’Ubwikorezi bw’Indege muri Afurika (Single African Air Transport Market, SAATM) wuzuzanya n’Isoko rusange rya Afurika mu koroshya ubucuruzi, guteza imbere urujya n’uruza ku mugabane bityo hakenewe kurebwa impinduka zakorwa ngo bijye mu bikorwa.

Abahanga bagaragaza ko kuba abatuye Afurika biganjemo urubyiruko, haba muri iki gihe no mu kizaza biha uyu mugabane amahirwe yo gutera imbere.

Imibare igaragaza ko abarenga miliyoni 400 muri Afurika bafite imyaka iri hagati ya 15 na 35, mu gihe 70% by’abatuye Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bafite imyaka iri munsi ya 30.

Biteganyijwe ko bitarenze 2030 urubyiruko rwa Afurika ruzaba rugize 42% by’urubyiruko rwose rwo mu Isi.

Perezida Kagame yaganirije abitabiriye Hanga Pitchfest2023
Perezida Kagame yifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda rugera kubyo abababanjirije batagezeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter