Search
Close this search box.

Ibyo wamenya ku mushinga Umutoniwabo wegukanye miliyoni 50 Frw muri ‘HangaPitchFest’

Ibaze mu gitondo ubyutse ugasanga muri telefoni yawe harimo ubutumwa bukubwira ko wakiriye miliyoni 50 Frw. Tutabeshyanye ku myaka yose waba ufite, urwego waba uriho ndavuga umukene cyangwa umukire, watungurwa.

Ubwo butumwa ububonye ari urubyiruko ho biba akarusho, yaba amafaranga watsindiye yavuye mu mitsi y’umushinga wawe ibinezaneza bikarushaho kugusaba kuko uba utangiye gusarura imbuto z’ibyo waharaniye igihe kinini.

Ibi byishimo ni byo Umutoniwabo Cynthia ari kugendana, kuko nyuma yo kumvira inama zitandukanye zagiriwe urubyiruko yashiritse ubute, atekereza umushinga ukemura ibibazo Isi ifite. Byamuhesheje kwegukana igihembo nyamukuru cya Hanga Pitchfest.

Irushanwa rya Hanga Pitchfest rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu, ubuhinzi n’izindi aho uwa mbere wegukana miliyoni 50 Frw.

Ni amarushanwa ategurwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP n’abandi.

Ni ku nshuro ya gatatu iri rushanwa ribaye, iry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abarenga 300 barimo abanyeshuri ba kaminuza na ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga y’ikoranabuhanga itanga icyizere.

Ba rwiyemezamirimo batanu bageze mu cyiciro cya nyuma ni bo batoranywamo uwahize abandi, agahembwa miliyoni 50 Frw, uwa kabiri ahabwa miliyoni 20 Frw, uwa gatatu miliyoni 15 Frw, uwa kane n’uwa gatanu buri umwe agatahana miliyoni 12,5 Frw.

Izo miliyoni 50 Frw zegukanywe n’Ikigo Loopa Ltd cyashinzwe na Umutoniwabo Cynthia, gifite ikoranabuhanga ryo guhindura imyanda ikomoka ku biryo ifumbire y’imborera.

Loopa Ltd ikora imborera iturutse mu minyorogoto, ifashe imyanda ubundi abantu bajugunya bikangiza n’ubutaka.

Ubuhinzi mu Rwanda ni rwo rwego rwihariye abarukoramo, kuko 70% by’Abanyarwanda bagejeje imyaka yo gukora bafite imirimo ikomoka ku buhinzi n’ubworozi, icyakora ahanini ugasanga ababukora benshi ni ku mpamvu z’amaramuko, aho kuba iz’ubucuruzi.

Ibi bituma buri mwaka bwinjiza 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ibigaragaza ko buramutse bukozwe kinyamwuga, bikava ku guhingira amaramuko bikimukira ku guhaza isoko ry’u Rwanda no hanze ryarwo, iyi mibare yazamuka ntakabuza.

Ubwo Umutoniwabo yasobanuriraga abagize akanama nkemurampaka muri Hanga PitchFest umushinga we, yagaragaje ko bjyanye n’uwo mubare ungana utyo, atumva impamvu inzara ikomeje kunuma, akagaragaza ko abantu bafatanyije bashakira iki kibazo umuti ubuhinzi bukaba imari mu Banyarwanda.

Yavuze ko ibibazo u Rwanda ruhanganye nabyo birimo iby’ubutaka buhingwa butwarwa n’isuri bijyanye n’imiterere yarwo, bikajyana no gukoresha ifumbire mvaruganda nyinshi cyane ku bahinzi, aho uretse kurumbya ubutaka, ibinyabutabire biyigize byica ibinyabuzima bito, bigira uruhare mu buhinzi.

Ati “Kugira ngo byumvikane neza, buri mwaka u Rwanda rutumiza ifumbire mvaruganda ingana na toni ibihumbi 70. Mu nama iherutse twagiranye na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse yerekanye ko mu myaka itatu iri imbere u Rwanda ruzatanga  miliyoni 190$ kuri iyo fumbire gusa.”

Umutoniwabo yavuze ko muri Loopa Ltd bashaka guhangana n’icyo kibazo byeruye aho biyemeje gufata imyanda ituruka ku biryo, bakayihinduramo ifumbire y’imborera, iturutse ku minyorogoto borora.

Ibyo ibifasha ubutaka kongera intungaguhingwa, kuko iyo fumbire iba izikizeho kandi ntacyo yangiriza ku bidukikije ugereranyije na ya fumbire u Rwanda rutumiza kandi yangiriza.

Agaragaza ko uretse izo ntungagihingwa, ibi biha ubutaka kurumbuka umuhinzi ntiyirirwe akenera indi fumbire iturutse hanze.

Bakorana n’isoko rya Nyamata ryo mu Karere ka Bugesera, bagakusanya imyanda yose bakabanza kuyirondora hanyuma ikomoka ku biryo, bakayijyana ku ruganda rwabo ruherereye hafi y’iryo soko.

Nyuma iyo myanda iratunganywa ikagaburirwa ya minyorogoto, utwo dusimba na two tugatanga ifumbire isanzwe  iturutse ku byo yitumye, ndetse n’iy’amazi.

Umutoniwabo yavuze ko ibyo byose babikoraga mu buryo busanzwe, agashimangira ko bateganya gushyiramo ikoranabuhanga ryifashishwa mu bikoresho (Internet of Things), ibizafasha gutanga umusaruro utubutse ndetse n’abahinzi bakabona ifumbire ku biciro byoroshye.

 Ni imirimo isaba ubwitonzi cyane cyane ku kwita kuri iyi minyorogoto, kuko iyo aho iba hashyushye cyane ipfa, hanakonja cyane ntitange umusaruro, Umutoniwase akavuga ko bari gukorana n’ibigo bitandukanye nka Kaminuza y’u Rwanda ifite abanyeshuri bazobereye mu bya IoT, bakaba baza gutanga umusanzu muri iki kigo.

Kuri iyi nshuro Loopa Ltd itunganya ifumbire ingana na toni 10 ku kwezi, uyu rwiyemezamirimo akavuga ko aya mafaranga ahawe aje gufasha mu guhindura uburyo bakoraga no kongera ubushobozi bw’ibyo bakora, ikoranabuhanga ribigizemo uruhare rwa mbere.

Ati “Urebye twashakaga miliyoni 50 Frw kugira ngo tubashe gukora ariko mu minsi izaza tuzashyiramo miliyoni 100 Frw kugira ngo tubashe guhaza abaturage.”

Intego ya Loopa Ltd ni ugufasha abahinzi kubona ifumbire ihendutse, bakabasha kongera umusaruro, ndetse na ba bandi bakora ubuhinzi ku buso buto bakayibona byoroshye.

 Ifumbire ituruka ku minyorogoto ni imari ishyushye mu Isi bijyanye n’uko itangiriza ibidukikije ndetse ikaba ikize ku ntungagihingwa.

Isoko ryayo mu mwaka ushize ryabarirwaga muri miliyari 1.34$ ndetse mu myaka itatu iri imbere biteganyijwe ko rizaba ryageze kuri miliyari 2.14$.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cyateye imbere muri iri koranabuhanga aho ifite imirima yororerwamo iyo minyorogoto ibarirwa mu bihumbi 10.

 Raporo ya 2022 y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi cya Grand View Research, igaragaza ko Amerika y’Amajyaruguru yihariye 35% by’iyi fumbire, u Burayi bukaza kuri 30%, Asie-Pacifique ikiharira 20% mu gihe 15% k’ibice bisigaye harimo na Afurika byihariye 15%.

Umunyorogoto umwe wagaburiwe neza ushobora byibuze gutanga toni imwe y’ifumbire ku mwaka, aho amagarama 500 yayo ushobora kuyabona ku idolari rimwe.

Umutoniwabo Cynthia afite umushinga wo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda
Uyu muhango witabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu duce dutandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter