Hari benshi babaho babangamiwe n’ikintu runaka ariko kuko nta gisubizo babona uwo mwanya, bagahitamo kubana n’ikibazo ndetse bakiyakira kugeza ubwo ikibazo bafite kitabahangayikisha na busa. Izere Laure Belle Ange we ntiyahisemo guceceka ngo abane n’ikibazo cyari kimubangamiye.
Ubwo Izere yari amaze kubona ko umusatsi we ufite ikibazo cyo gucikagurika buri uko asokoje, yiyemeje kudaterera iyo ngo abyakire, ahubwo ashaka igisubizo kirambye cyo kuwitaho.
Izere yakuze ari umunyabugeni ushushanya, ndetse akagurisha ibishushanyo bye. Uko yagurishaga, niko yagiraga amafaranga ashyira ku ruhande ngo azayikenuze.
Ageze mu mashuri yisumbuye yize Ubugenge, Ubutabire, ndetse n’Ibinyabuzima. Uyu mukobwa ubu ufite imyaka 21 ari mu mwaka wa gatatu wa kaminuza, mu ishami ry’ubucuruzi no kwihangira imirimo muri Kepler.
Izere avuga ko buri uko yasokozaga umusatsi we, wacikaga kandi n’amavuta ashyizemo ntagire icyo akora kirenze.
Yafashe umwanzuro wo gukoresha amafaranga yari yarabitse maze akora amavuta azajya amufasha ndetse agafasha n’abandi bafite imisatsi.
Yagize ati “Maze kubona ko amafaranga nabitse ahagije naravuze nti ndashaka gutangiza uruganda nishimiye kuko nari maze kubona ikibazo gihari. Nabonye ko ku bantu bafite imisatsi by’umwihariko ya ‘naturelle’ nanjye ndimo, ko nta mavuta babona ajyanye n’imisatsi yabo. Ndavuga nti reka nyashore ntawamenya, ninahomba nzongera nshushanye mbone ayandi.”
Izere yahise afungura uruganda arwita ‘ILBA Hair Products’ rukora amavuta ndetse n’amasabune, ‘shampoo’ afasha abafite umusatsi kuwitaho utabagoye kandi ukanakura neza.
Ibyo akora byose yifashisha ibihingwa birimo avoka, umucyayicyayi, igihingwa cya rosella, ndetse n’ibindi.
Mu rugendo rwe ntabwo byari byoroshye. Yatangiranye ibihumbi 130Frw gusa, agura ibikoresho bimwe na bimwe yari akeneye maze atangira gukora. Gahoro gahora umushinga we wagiye waguka none ubu ageze kuri miliyoni 15Frw.
Zimwe mu mbogamizi yagiye ahura nazo harimo kubura abakozi akorana nabo bizewe, kandi banashoboye akazi.
Izere avuga ko ubu afite abakozi bane bahoraho nawe wa gatanu ndetse akagira n’abahinzi bane bahoraho bamugemurira umusaruro. Iyo bateganya gukora imurikagurisha, yongera abakozi bakaba 15.
Mu marushanwa yabaye muri uyu mwaka ya BK Urumuri Initiative, Izere yatsindiye inguzanyo ingana na Miliyoni 5Frw yo kwagura ibikorwa bye.
Kuri we avuga ko iyi nguzanyo yabonye izamufasha kwagurira ibikorwa bye no hanze y’igihugu harimo Canada, Uganda, Poland, ndetse n’ahandi kuko ahafite isoko atarabasha guhaza.
Ubu amavuta ye aboneka mu maduka atandukanye cyangwa se umuntu akaba yayagura ku rubuga rwa internet rw’uru ruganda.
Hari benshi usanga bavuga ko bafite ibitekerezo byo gukora ariko imbogamizi zikaba amafaranga. Ukumva umuntu ahorana ibitekerezo by’imishinga yakora, nyamara wamubaza ibyo yakoze akabibura kuko nta mafaranga yabonye yo gutangira.
Izere we avuga ko imbogamizi ya mbere atari amafaranga ahubwo ari ibitekerezo by’umuntu ku giti cye. Avuga ko igihe cyose ufite ubushake watangirana bike, maze bikagenda byiyongera gahoro gahoro.
One Response
I started a restaurant.