Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni kimwe mu bikorwa biri gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’Igihugu. Ni henshi uzagenda wumva ko hari ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ndetse ugasanga abakoramo barakuratira ibyiza by’uwo mwuga.
Sibyo gusa, kuko Kaminuza y’u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa aba ba rwiyemezamirimo bakora, yazanye ishami ryigisha ibijyanye n’ubumenyi bw’Isi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Geology and Mining), kugira ngo ifashe ababukora kugira ubumenyi bwimbitse kuri byo.
Nubwo bimeze bityo, umubare w’abakobwa babyiga ndetse n’ababikora uracyari muto kuko benshi bakitinya, bumva ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari akazi kagenewe abagabo.
Iradukunda Hururaini ni umwe mu bakobwa bake batinyutse bakayoboka iy’ikirombe.
Ubwo yari mu mashuri yisumbuye, yatangiye gukunda siyansi, ndetse agiye mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye yiga Ubugenge, Ubutabire, n’Imibare. Mu ishuri yizemo bari abanyeshuri babiri gusa, kuko abandi bari baratinye siyansi.
Muri kaminuza yize ibijyanye n’Ubumenyi bw’Isi ndetse anahugurwa ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 akora mu kigo Trinity Metals Nyakabingo mine gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu buhamya atanga, asobanura ko uyu mwuga akora atawukundaga namba kuko inzozi ze zari ukuba muganga.
Ati “ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni umwuga ntakundaga ariko nza kwisanga narawukunze nyuma yo gusobanukirwa uko ukorwa ndetse n’inyungu ziwurimo muri rusange. Nakuze numva nshaka kwibera umuganga utanga imiti ku bitaro.”
Si ukuwukunda gusa, kuko Iradukunda amaze gutangira uyu mwuga yawukozeho ubushakashatsi, agaragaza imishinga itanu yateza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ndetse ikagira n’uruhare mu guhangana n’ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko.
Ubwo hizihizwaga icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ku nshuro ya 6, Iradukunda yamuritse imishinga ye ndetse ashishikariza abashoramari kuyigiramo uruhare rukomeye kuko ikeneye amafaranga ngo ishyirwe mu bikorwa.
Umwe muri iyo mishinga ni uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya amakuru agendanye n’iruka ry’ibirunga mbere y’uko biruka maze abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakagira umwanya uhagije wo kwitegura ibyo biza.
Undi mushinga afite ujyanye n’uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaba isoko y’ubukerarugendo.
Avuga ko abantu bazajya baza gusura ahantu hagiye hakorwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse hakifashishwa na bimwe mu byo ibirunga byagiye biruka mu myaka yashize maze abakerarugendo bakajya baza kubireba.
Iradukunda agaragaza ko imyanda iba yasigaye barimo gucukura ndetse no gutunganya amabuye y’agaciro yajya ikorwamo sima yo kubakisha.
Uyu mushinga wo gukora sima wamaze kwemerwa ndetse ahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo awagure.
Undi mushinga uyu mukobwa afite ni ujyanye no gufasha abafite amikoro make bagaragara cyane mu bagitangira gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Asaba ko Ihuriro ry’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ryagira ikigega cyo kubikamo ibikoresho maze kikajya kiguriza ibikoresho abashoramari bashaka kwinjira mu bucukuzi.
Agaragaza ko aba bashoramari bazajya bishyura gake gake maze ubucukuzi bugakorwa ndetse n’iri huriro rikunguka.
Iradukunda ubu umaze imyaka ibiri akorera Trinity Metals Nyakabungo mine, ashimangira ko uyu mwuga we umaze kumugeza ku rwego rushimishije cyane.
Yamenye byinshi bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abasha kwigira ku bamutanze mu kazi, ndetse n’abandi bagenda baza gusura ikigo akorera.
Uretse ibyo, we yungutse ariko, avuga ko muri iki kigo yatanze umusaruro ugaragara aho yagiye agira uruhare runini mu kugaragaza uduce twiza twacukurwamo maze bibasha kongerera umusaruro.
Ku bakobwa bakitinya, Iradukunda abagira inama yo kwitinyuka bakayoboka umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko harimo amaronko ndetse imirimo irimo bakaba nabo bayishobora.