Search
Close this search box.

Intsinzi yuzuye uyisobanura ute?

Mu butumwa busekeje bukunze guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, hari ubwo nabonye mu minsi ishize bugira buti “nkurikije uko napanze ubuzima bwanjye nkiri mu mashuri yisumbuye, uyu mwaka ni wo nagombaga gukoramo ubukwe. Ariko umwaka urangiye nta mukunzi mfite, nta n’uwo twitegura kurushinga.”

Ibi byongeye kunyibutsa uburyo mu mashuri yisumbuye twahoranaga inzozi z’ibyo twifuzaga kuzageraho mu myaka izaza.

Waricaraga ukabona ubuzima bwawe ari nk’inzira igororotse itagira gitangira. Ubwo ugapanga uti “ninsoza amashuri yisumbuye, nzahita njya muri Amerika gukomeza Kaminuza” cyangwa uti “Ku myaka 23 gusa, nzaba ndi umuyobozi w’ikigo cy’ishoramari gikomeye mu gihugu. Ku myaka 25 nzakora ubukwe, maze mbyare umwana wa mbere mfite imyaka 26. Impamyabushobozi y’ikirenga nzayigira ku myaka 30.”

Ibi ni ibihe twibuka bikadusetsa. Sinavuga ko ibyo twatekerezaga icyo gihe byari bibi, kuko byagaragazaga icyizere dufite cy’ubuzima buri imbere.

Nyamara, iyo umaze kumenya ko ubuzima tubamo buhinduka mu kanya nk’ako guhumbya, ni bwo igitutu cyo kugera ku ntsinzi yuzuye cyiyongera.

Iyo usoje amashuri yisumbuye, benshi baba baguhanze amaso. Iyo ugize amahirwe iwanyu ukaba ari wowe usoza kaminuza, umuryango wawe wumva ko ari wowe ugomba kujya uzana amafaranga menshi mu rugo batitaye ku mushahara wawe uko ungana.

Uzisanga usigaye wibutswa ko mu rugo bakeneye guhaha, kwishyurira abavandimwe bawe amashuri, umuriro washize n’ibindi.

Ukora iyo bwabaga ngo ubabonere ibyo bagusaba byose, maze bakakubona nk’uwageze ku ntsinzi yuzuye. Nyamara uko urushaho kubashimisha, ni ko amadeni agenda yiyongera.

Ku rundi ruhande ariko dukwiye kwemera ko hari ubwo tugira uruhare mu kwishyiraho igitutu twishinga ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga.

Ubona abantu mungana bavuga uburyo bakorera miliyoni ku kwezi, maze aho kwicara hamwe ngo ugire intego mu buzima wifuza kugeraho, ugashaka kumera nka bo ndetse ugakora hakaba nubwo ukora ibidakwiye.

Utangira kujya uhinduranya akazi amanywa n’ijoro wumva ko ari byo bizaguha amafaranga menshi. Wibagirwa ibyo wakundaga ndetse n’inzozi wifuzaga kugeraho zikibagirana. Utangira kuyoborwa n’amafaranga.

Uko iminsi igenda ishira, wisanga utangiye kwibura. Ibitotsi biragenda bikabura ndetse ukumva nta gaciro ugifite. Icyo abandi bita intsinzi mu buzima, kuri wowe wumva ntacyo kimaze.

N’ubwo ubuzima buhindagurika, hari uburyo ushobora gukoresha ukirinda igitutu cyo kugera ku ntsinzi runaka, ukabaho mu buzima unezerewe, ugakora akazi kawe neza, kandi ugatera imbere.

Icya mbere ni ukubanza ugasobanura intsinzi mu buzima icyo ari cyo kuri wowe utitaye ku buryo abandi bayisobanura. Ugomba kumenya iby’ingenzi mu buzima bwawe mu bijyanye n’ibyishimo, kunyurwa ndetse n’iterambere ryawe bwite.

Ni byiza kumva ko imbogamizi zidakwiye kuguca intege kuko ari ibigize ubuzima tubamo umunsi ku munsi. Zituma tugira ubunararibonye mu byo twahuriyemo na zo.

Ubuzima si inzira igororotse nk’uko twabitekerezaga tukiri mu mashuri yisumbuye. Kwihangana no gukomera ku cyo twiyemeje kugeraho, ni byo bitugeza ku ntsinzi nyayo.

Nk’urubyiruko by’umwihariko ni byiza gukora ibintu byinshi bitandukany, ntiwihambire kuri kimwe. Niba usanzwe ukora ibijyanye n’ubwubatsi, gira umwanya ugerageze ububaji umenye naho uko bikora.

Ibi bigufasha kwiga no kunguka ubumenyi mu kindi kintu. Iyo kimwe wakoraga cyanze, ujya mu kindi.

Ikindi ukwiye kutigereranya n’abandi, ahubwo buri ntambwe uteye ukayishimira. Ni byiza gufata umwanya ugakora ibyo ukunda bituma uruhuka. Ugomba kwita ku buzima bwawe ndetse ukagirana umubano mwiza n’abandi uganisha ku iterambere.

Jya wibuka ko igitutu cyo kugera ku ntsinzi gituruka ku bantu n’uko babona ibintu. Wowe gira intego mu buzima ndetse ushyireho na gahunda yo kugera kuri izo ntego.

Kora ibituma wishima ndetse ntiwemere ko ibyo abandi bagezeho bikubera ifatizo ry’ibyo ukwiye kuba waragezeho. Igihe cyawe nawe kizaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter