“Uri umunyamahirwe!” Iyi ni imvugo ikunze kugarukwaho cyane iyo bashaka kubwira umuntu ko yahiriwe no kugira ibyo abandi badafite. Iyo umuntu afite akazi keza, urugo rwiza, abana b’imico myiza n’ibindi byiza, usanga bakunze kuvuga ko yahiriwe.
Si ibi gusa kuko n’umunyeshuri usanzwe yasibiraga cyane, iyo yimutse nyuma y’igihe, buri wese wumvise iyo nkuru ntabura kumubwira ko yahiriwe.
Iri jambo kandi ryongera kumvikana cyane iyo ababyeyi barimo kugereranya imyigire ya kera ndetse n’iy’ubu. Amahirwe yo kwiga dufite ubu ntiyahozeho.
Leta y’u Rwanda yakomeje kugenda ikuraho inzitizi zatumaga abana batagana ishuri harimo kongera ibyumba by’amashuri, kugaburira abana biga mu mashuri abanza, kugabanya amafaranga y’ishuri n’ibindi.
Ikindi kandi Ministeri y’Uburezi ntihwema guhemba abana batsinze neza ku rwego rw’igihugu muri buri cyiciro, kuva mu mashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye.
Kayitare Audax ni umwe mu bahawe mudasobwa nk’igihembo ubwo bashimiraga abana batsinze neza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Uyu musore wasoje amashuri ye mu Ishuri ry’Ikoranabuhanga, Rwanda Coding Academy, ni we wagize amanota ya mbere mu gihugu mu bize ‘ICT and Multimedia’. Yavuze ko agitangira kuhiga bitamworoheye kuko ari bwo yari agiye gukoresha mudasobwa kandi abandi bigana bari basanzwe bayimenyereye.
Agira ati “Ikintu cyangoye cyane nkitangira kwiga muri Rwanda coding Academy kwari ukumenyera gukoresha mudasobwa. Niganaga n’abayimenyereye ariko njyewe ari ubwa mbere.”
Gutsinda byari amahirwe?
Kayitare ahamya adashidikanya ko gutsinda kwe bitari amahirwe ahubwo ari ubushake yashyize mu kwiga ndetse n’ubufasha yahawe n’ababyeyi n’abarezi byatumye atsinda.
Ashimangira ko igihembo yahawe yagikoreye kuko yabyaje umusaruro amahirwe yahawe yo kwiga muri Rwanda Coding Academy.
Ibi kandi bishimangirwa n’umubyeyi we Mudaheranwa Cyprien wavuze ko imyigire y’umwana we yari igoye ariko yabyitwayemo gitwari.
Ati “Twe tucyumva urwego iri shuri ririho, twumvaga ari iryakwigamo abana baturuka mu miryango ikomeye ariko uyu mwana ikigo cy’amashuri abanza yizeho cya Nemba Primary School, bigiraga muri shitingi kuko ni ahantu Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania mu 2006 batuye [na we ari muri abo] ariko kubera umuhate n’umurava twari dufite, byabaye ngombwa ko dukurikirana imyigire ye na we ashyiraho umwete.”
Inama agira bagenzi be
Kayitare agira inama bagenzi be yo kutajenjeka bakagira umurava mu byo bakora.
Yagize ati “Inama naha abanyeshuri bagenzi banjye ni ugukora cyane n’imbaraga zabo kandi bakumva ko badakwiye gucika intege. Igihe bahuye n’imbogamizi, bakwiye kumva ko atari ryo herezo, bagakomeza guhangana.”
Ibi kandi bigarukwaho n’abandi bahembwe ku rwego rw’igihugu. Mu butumwa bwabo, basaba bagenzi babo kugira intego no gufata ingamba zo kugera kuri izo ntego.
Ku bazakora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye, babibutsa ko badakwiye kugira ubwoba, ahubwo bagasoma ibitabo ndetse bagakurikira neza ibyo abarimu babigisha.
Minisiteri y’Uburezi ku wa 4 Ukuboza 2023 ni bwo yatangaje amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, aho abahungu batsinze neza kurusha abakobwa.