Search
Close this search box.

Ntibaheranwe n’ubwigunge: Ubuhamya bw’urubyiruko rubana na Virusi ya SIDA

Mu buzima busanzwe nta muntu ugira uruhare mu buryo avukamo n’aho avukira. Binezeza abavukiye aho benshi bita mu bisubizo mu gihe ababoneye izuba mu miryango itishoboye basabwa imbaraga zidasanzwe ngo bashobore kwiyambutsa iyo nyanja.

Ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Rwanda bwitabwaho byihariye ndetse byatumye impfu z’abana bapfa bavuka zijya hasi n’ibyago byo kwanduza abana ku babyeyi bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA biragabanuka cyane.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF Rwanda, igaragaza ko abasaga 95% mu bagore batwite bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, bafata imiti yagenwe birinda kwanduza abana babo. Ababyeyi bagera kuri 2% mu banduye bashobora kwanduza abana batwite.

Nyampinga [izina ryahinduwe] w’imyaka 24 ni umwe mu bavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Uyu mukobwa wavutse mu 1999, yamenye ko yavukanye agakoko gatera SIDA afite imyaka 15.

Yavuze ko amaze kumenya uko ubuzima bwe buhagaze n’ikibazo afite, yanzuye kutiheba ahubwo ashyira imbaraga mu gutegura ubuzima buri imbere.

Ati “Nabanje gutekereza ejo hanjye heza, bambwira n’uburyo ngomba kubyitwaramo. Ibyo ni byo byankomeje, mbasha kunywa imiti neza kugira ngo mparanire ejo hanjye heza.”
“Umubyeyi wanjye ni we wanganirije. Yari yaragize ipfunwe ryo kubimbwira bitewe n’ubuzima yagiye anyuramo. N’ubundi yabimbwiraga wumva afite ubwoba yibaza ati, mbese umukobwa wanjye araza kubifata ate?”

Ubuzima bugoye mu ishuri…

Nyampinga avuga ko mu ishuri bitigeze bimugora kuko yize mu bigo byinshi ku buryo abantu batapfaga kumenya ibyerekeye ubuzima bwe bwite.

Aya mahirwe ntiyageze kuri Kankindi [izina ryahinduwe] kuko byari bigoye kwiga mu mashuri yisumbuye aho bacumbikirwa afata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Kankindi wari waramenye ko yavukanye ubwandu bwa HIV mu 2005 ubwo yari afite imyaka 11, yabanje kunanirwa kwakira iyo nkuru mbi, kugeza ubwo yahisemo kujya anywa imiti ari kurya ngo hatazagira umuvumbura.

Ati “Nari nkiha akato no mu banyeshuri kuba wanywa imiti bakureba byari ibintu bikomeye. Byarangoye kwiga muri ‘internat’ ku buryo naretse kwiga mba mu kigo nkajya ntaha kubera icyo kibazo cyo kuba naraburaga uburyo mfata imiti.”

“Imiti nayishyiraga mu gapapuro twajya kurya nkahekenya ibiryo maze nkamira, nsa nkuwishisha kugira ngo batambona.”

Uyu mukobwa ubu ufite imyaka 29 avuga ko yiyakiriye ku buryo yumva ari mu mubare w’abagomba kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Akato gashobora gutuma wiyahura

Kankindi avuga ko mu bihe bya mbere yahabwaga akato ku buryo yumvaga yanze ubuzima.

Ati “Hari ubwo nagiye mpura n’akato mu miryango nkumva ndiyanze, nkumva ndakariye Imana nti ‘Mana kubera iki wemeye ko mvuka uku nguku? Nkumva wenda ngize ihungabana. Ariko uko imyaka yagiye yicuma, ubu nta kibazo mfite.”

Kagabo [izina yiswe] ufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA avuga ko mu gihe uwabuvukanye ahuye n’ikibazo cy’akato bamugira inama yo kugana muri serivisi zishinzwe imibereho myiza mu kigo nderabuzima kibegereye bakagirwa inama cyangwa bagafashwa n’abajyanama b’urungano.

Ati “Umuntu wahuye n’icyo kibazo cyo kwiha akato, akenshi kugira ngo akire yitabira amatsinda bahererwamo ibiganiro bya buri kwezi na buri gihembwe. Iyo yisanze muri bagenzi be, baganira buri munsi kuri virusi itera Sida icyo gihe abasha kwiyumva mu bandi.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira Ubwandu bwa Virusi Itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Basile Ikuzo, yavuze ko abantu baha akato abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA baba bafite ubumenyi buke kuri iki cyorezo.

Ati “Iyo umuntu atanze akato ku muntu ufite virusi itera Sida ni uko aba ayifiteho ubumenyi buke, ku buryo yandura n’uburyo yirindwa. Ibyo rero no mu nzitizi dufite ni uko ubumenyi haba mu rubyiruko no mu bantu bamwe na bamwe budahagije ku bijyanye na Virusi Itera SIDA.”

Urubyiruko ruracyafite icyizere cy’ubuzima

Kankindi avuga ko kuba ufite virusi itera SIDA bidasobanuye ko nta buzima ufite.

Ati “Numva ko kuba mfite virusi itera Sida ubuzima bwanjye butarangiye, ngomba gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu. Imirimo iyo yose nayikora ndetse n’urugo ejo cyangwa ejo bundi narwubaka.”

Ibi kandi abihuriraho na Nyampinga uhamya adashidikanya ko azashaka ndetse akagira umuryango.

Ati “Mfite icyizere cyo kuzashinga urugo mu myaka izaza. Nta kwiheba kuko ushobora kuba ufite virusi itera Sida ariko umugabo wawe ntumwanduze cyangwa se abana bawe.”

Aba bakobwa basaba urubyiruko kutishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye n’igihe bateshutse bakayikora, bakibuka gukoresha agakingirizo. Basaba kandi urubyiruko kwipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Mu butumwa bwabo bashishikarije abanduye virusi itera SIDA kunywa imiti neza no gukurikiza inama za muganga bakirinda kwiha akato, bakumva ko bashoboye kuko byatuma bagira ubuzima bwiza ndetse bagatanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter