Search
Close this search box.

Ubuhamya: Yamenye ko yavukanye agakoko gatera SIDA afite imyaka 11

Muganga aguhumuriza akubwira ko ntacyo bitwaye, umuryango na wo ukakubwira ko bizagenda neza. Nyamara ntutinda kubona ko bigenda neza gusa iyo uri iwanyu cyangwa uri kumwe n’abandi bafite ikibazo nk’icyawe ku bitaro.

Isengesho rituje bakunda gukoresha basenga rigira riti ‘Mana, mpa umutuzo wo kwakira ibintu ntashobora guhindura, ubutwari bwo guhindura ibintu nshobora n’ubwenge bwo kumenya itandukaniro’, ushiduka ari byo byiringiro byawe nk’umukiristu.

Gusenga usaba imbaraga zo kwakira ibyo utabasha guhindura ni cyo ukora iyo umenye ko ufite agakoko gatera Sida.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana mu Rwanda (UNICEF RWANDA), rivuga ko 2% y’ababyeyi bafite ubwandu bw’abakoko gatera SIDA banduza abana babo igihe bababyara.

Ntibyoroha na busa, iyo uri muto ukamenya ko wanduye virusi itera SIDA. Ni urugendo rugora, rwuzuyemo ibikomere, kwiheba, kwiyanga n’agahinda gakabije. Uba uri inzirakarengane y’amakosa cyangwa ingorane umubyeyi wawe yanyuzemo.

Ikuzwe Uwayo Divine ni umwe mu babaye inzirakarengane z’ingorane umubyeyi we yanyuzemo. Yavutse mu 1998, ni we muto mubo bavukana.

Kuva akiri muto, nyina yahoraga amuha imiti ariko we ntamenye ikibazo afite. Agize imyaka itandatu, ni bwo yamenye ko mu bo bavukana, nta wundi unywa imiti, uretse we.

Yabajije nyina ikibazo afite gituma ahora anywa imiti. Ikuzwe ati “nabajije Mama impamvu ari njye unywa imti gusa, maze ambwira ko ari inkorora ndwaye.”

Akomeza ati “akibimbwira narabyizeye kuko nkiri muto narwaraga inkorora ariko idakabije.”

Muri sosiyete twakuriyemo, kumva ko ufite virusi itera SIDA, byafatwaga nk’igihano uhawe ku bw’amakosa wakoze. Kubwira abantu ko ufite virusi itera SIDA, byari bimeze nko kuvuga ngo, ‘ndi hafi gupfa’ cyangwa se, ‘muryango wanjye namwe nshuti zanjye murabeho.’

Iyo umubyeyi yaganirizaga abana kuri virusi itera SIDA, byafatwaga nk’aho amennye ibanga rikomeye cyane ritari rikwiye kuvugwa.

Nyamara ubwo Ikuzwe yagiraga imyaka 11, buri kimwe cyagiye ahagaragara. Ibyari ibanga biva mu bwihisho. Yari agifata imiti kandi inkorora yarakize, nuko atitiriza nyina kumubwira aho ikibazo kiri.

Ikuzwe agira ati “Ntibyoroheye Mama na busa ariko byarangiye ambwiye ko nanduye agakoko gatera SIDA arimo ambyara.”

Nk’umukobwa witeguraga gutangira amashuri yisumbuye, iyo nkuru ntiyari nziza habe namba.
Iyo turi hafi yo gutangira amashuri yisumbuye, hari ibyo tuba twiteze kuzabonerayo. Uba uzi ko uzahura n’abantu bashya, ukagera ahantu utari uzi, ugakurikiza gahunda nshya utari umenyereye n’ibindi.

Iyo utekereje uko uzatwara ivarisi, ukigana n’abantu bashya, ukagira abarimu bashya, ukagira abakobwa b’inshuti zawe, ugahura n’abasore beza ndetse umwe muri bo akazaba umukunzi wawe, bituma wisetsasetsa mu cyumba aho nta muntu ukureba.

Kuri Ikuzwe we, ibyo abandi batekereza bikabanezeza we byabaga ari nk’inzozi mbi.

Ati “Numvaga niyanze, nkumva nanze Mama wanjye ndetse n’ubuzima muri rusange. Siniyumvishaga impamvu ari njye mwana mu rugo urwaye SIDA. Narekeye kongera gufata imiti kuko n’ubundi numvaga ko ngiye gupfa birangiye. Gutekereza ko ngiye gupfa nkiri muto ni byo byambabazaga kurushaho.”

Imyaka itandatu yakurikiyeho nyuma y’uko amenye ko yanduye yabaye mibi ku buzima bwe. Yari agifitiye urwango Nyina ndetse na we yiyanga. Yahanganaga n’agahinda gakabije no guhisha imiti ngo bagenzi be batayibona.

Abonye guhisha imiti byanze, yahisemo kuyibitsa umuyobozi ushinzwe imyitwarire.

Ikuzwe akomeza ati “Icyo gitekerezo cyari kiza pe. Ariko hari igihe umuyobozi yazaga mu ishuri igihe cyo kunywa umuti kigeze akambwira ngo nsohoke maze ugasanga abandi banyeshuri babyibajijeho. Nanjye muri njye nkumva mpawe akato.”
Nubwo urugendo rutoroshye, Ikuzwe yizera ko hari impamvu Imana yemera ko buri kintu cyose kiba ku bantu. Yabonye benshi bagiye bapfa ari bato kandi nta virusi itera SIDA bafite maze yemera adashidikanya ko ubuzima ari umugisha.

Yaje kwiyunga na Nyina umubyara abifashijwemo n’abaganga n’abandi bantu bafasha abafite agakoko gatera SIDA ndetse yiyemeza kongera kunywa imiti neza.

Yasoje amashuri yisumbuye ndetse ubu afite akazi keza kamufasha kwiyitaho no kugura ibyo akenera umunsi ku wundi.

Ikuzwe ashishikariza urubyiruko rufite virusi itera SIDA kwiyitaho ndetse bagakurikiza inama za muganga.

Ati “Niba ufite ubwoba ko abantu bazaguha akato nibamenya ko ufite virusi itera SIDA, jya wiyitaho ndetse ufate imiti neza, ntawe uzabimenya. Igihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina ukoreshe agakingirizo. SIDA tuyihagarike.”

Kuri we yizera ko abantu by’umwihariko abakiri bato nibarekera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, virusi itera SIDA izacika burundu.

Muri raporo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyashyize ahagaragara, ubwandu bushya buri kuri 0.08% mu gihe 35% by’abanduye ari urubyiruko.

Ikuzwe avuga ko kwiyakira ariyo ntambwe ikomeye yabashije kugeraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter