Uburyo abakobwa n’abagore bari gushishikarira gukomanga mu mirimo yose irimo n’iyo babwirwaga ko batayishobora, bikomeje gushimangira aho u Rwanda rugana mu iterambere ridaheza.
Ntibyari bisanzwe kubona umukobwa ushobora gufata igitiyo n’isuka akajya gucukura amabuye y’agaciro muri metero mirongo ingahe mu nda y’Isi.
Uyu munsi wa none amazi ntakiri ya yandi, umukobwa asigaye afata ipiki akajya kumena urutare ashakisha amabuye y’agaciro ahishe mu ntera ndende uvuye i musozi.
Ubwo abanyamakuru bazengurukaga mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Turere twa Gicumbi, Burera na Rubavu wabonaga ko nubwo umubare w’abakobwa ukiri muto ariko hari intambwe imaze guterwa mu kwerekana ko babishobora.
Ashimwe Ange Nadine ni Umukozi ushinzwe ibijyanye n’Imikorere y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Kigo gicukura Amabuye y’Agaciro ya Wolfram cya New Bugarama Mining, NBM cyo mu Karere ka Burera, gifite abagore bagera kuri 30% by’abakozi 1000.
Uyu mukobwa ashinzwe kumenya niba ubuvumo bumeze neza, bukaba budafite ikibazo cyashyira mu kaga ubuzima bw’abakozi bakora mu burenga 67 iki kigo gifite.
Ni ikigo buri kwezi gicukura toni 18 za wolfram ku kwezi, Ashimwe akagaragaza ko uwo musaruro abakobwa na bo bawufiteho uruhare ndetse badahari cyahomba byinshi.
Yavuze ko iterambere ry’iyi mirimo ryatumye batinyuka babona ko na bo batanga umusanzu kuko “ubu ntibikiri kwa kundi aho umuntu yikoreraga ikibuye cy’ibilo bingahe akitwaza ko umugore atagishobora. Ubu hari imashini zibifasha.”
Ati “Nubwo tukiri bake ariko twe twarabisobanukiwe. Dutanga umusaruro nk’uwa basaza bacu. Nkanjye narabyize muri kaminuza, mbyiga mbikunze numva ari yo mpano yanjye kandi izangeza kure. Icya mbere kigorana ni imyumvire. Uyu ni umwuga mwiza cyane ubereye bose muri iyi minsi.”
NBM ni ikigo gifite site zirindwi, aho gifite ubuvumo bugera kuri 67, ubugera kure bufite metero 180.
Ashimwe avuga ko nta gitangaza kirimo kwinjira muri ubwo buvumo akajya kumenya ikibazo cyabaye, na we agafata icyemezo gikwiye bidasabye umuhagarikira.
Uretse muri NBM no muri Koperative COMINYABU, ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu, bamenye ibanga.
Uyu munsi muri iyi koperative, abakobwa ni amashyiga y’inyuma kuko ifite abagore 300 mu bakozi bayo 700.
Koperative COMINYABU icukura amabuye arenga toni 10 ku kwezi, arimo gasegereti, coltan, wolfram, lithium, quarts na Beryllium.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ubucukuzi muri COMINYABU, Byukusenge Thaddée, yavuze ko mu myaka itanu ushize nta bakobwa babarizwaga muri iyi koperative ariko bagiye bayinjiramo umunsi ku wundi.
Ati ‘‘Mbere ntibumvaga uyu mwuga. Ni ibintu twaharaniye ko bumva bijyana no gushyiraho politiki idaheza. Ikindi twahinduye ibipimo dukora ubuvumo (babwita indani) zigendeka buri wese akajyamo byoroshye bijyana no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.’’
Mu gisarubeti cya kaki na botine, Nyiramahoro Jeannette, umaze imyaka ibiri muri iyi mirimo, twamusanze mu buvumo muri metero nka 50 uvuye i musozi hamwe n’abakobwa bagenzi be bari gufasha basaza babo gucukura amabuye y’agaciro.
Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko yitunze, yiyishyurira mituweli akanasagura ayo kwizigama.
Ati ‘‘Aka kazi kagira aho kagukura. Ibijyanye n’imbaraga byo ni ukunganirana kuko n’uwo muhungu ashobora kugira nke nkamurusha. Aha turafashanya buri wese mu bushobozi bwe.’’
Nubwo ibyo bigo byasobanukiwe ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire, urwego rw’ubucukuzi y’amabuye y’agaciro ruracyaseta ibirenge kuko kugeza ubu mu bakozi ibihumbi 70, abagore ni 16% mu gihe mu bigo bicukura aya mabuye 150 abagera kuri 11% ni bo babiyoboye.