Kugira ikintu runaka ukunda gukora (hobby) bitera umunezero kandi bikanaruhura. Bigufasha kugira ubumenyi bushya mu bintu bitandukanye, ndetse no kumenya neza indangagaciro zawe. Uretse ibi kandi, ibyo dukunda gukora bigira uruhare rukomeye mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Niba ukunda gusoma nka njye, uzi uko bimera gusoma igitabo cyiza. Hari ubwo usanga umuntu arimo gusoma igitabo yisetsasetsa cyangwa se arimo arira bitewe n’inkuru iri muri icyo gitabo arimo gusoma.
Hari abandi usanga gusoma batabikozwa yewe batazi iyo biva n’iyo bijya, ahubwo bikundira gushushanya, kuboha, kureba filime, gukina games, gutembera ndetse n’ibindi.
Mu by’ukuri, ibyo dukunda gukora bigira uruhare mu kurinda umuntu kurambirwa. Iyo ufite icyo ukunda gukora, ntugira umwanya upfa ubusa. Umara igihe wihugura ku bundi bumenyi, uhura n’abantu bashya, ndetse ugatangira kubona Isi mu bundi buryo. Ibi bituma utarambirwa ngo wumve ntacyo gukora ufite.
Ibyo dukunda gukora bituma twakira impinduka mu buzima bwacu. Utangira guhindura uko wakoraga ibintu, maze bigatuma udahora ahantu hamwe no mu kintu kimwe.
Imitekerereze yawe iraguka kuko uba ugerageza gukora ibitandukanye n’ibyo usanzwe ukora.
Dufate urugero rwo kuboha. Iyo ugiye kuboha ku nshuro yawe ya mbere ntibyoroha namba. Ubanza kugorwa no gufata urudodo ndetse no kuyobora ikoroshi. Umwenda wa mbere uboha ntuba ari mwiza pe. Uba wuzuyemo amakosa kuko uba utaramenya neza kuboha.
Nubwo kuboha biba bikugoye, bituma utekereza cyane ugashaka uburyo waboha ikintu cyiza.
Ikindi ni uko ibyo dukunda gukora biduha ubunararibonye ndetse n’inkuru twasangiza abandi. Ndibuka umunsi njye n’inshuti yanjye twemeranyije ko tugiye kujyana n’abandi kuzamuka umusozi wa Jali.
Twari abantu bagera kuri 20, benshi muri bo basanzwe bazamuka imisozi. Ibiganiro byari byinshi ku buryo byatumye twumva twisanzuranye nabo.
Mu byukuri, bwari ubwa mbere tugiye kuzamuka imisozi. Wumve ngo ntan’ikilometero twazamutse. Amaguru yatangiye kuzamo ibinya maze kugenda biranga.
Ubwo inshuti yanjye iba iranyongoreye gahoro iti, “yewe, ibyo kuzamuka imisozi si ibyacu pe. Twashaka ikindi kintu cyiza kitari ibi.” Narasetse nivayo, ariko umwanzuro tuwufatiye aho, twemeranya ko tutazongera gukinisha kuzamuka imisozi.
Ikindi kiza ku byo dukunda gukora, ni uko ushobora kubihinduramo umwuga wagutunga. Niba ukunda kureba filime ushobora kujya uzikora cyangwa se ukazandika.
Niba ukunda gusoma nka njye, waba umwanditsi cyangwa se ugashinga inzu itunganya ibitabo. Ushobora kuba umushushanyi kabuhariwe, ushobora gufotora, cyangwa se ugakora ibindi ariko nabyo ukunda.
Umwanzuro wo gufata ibyo ukunda ukabibyazamo umwuga ugutunga, ni icyemezo umuntu yifatira we ubwe. Ikiba kigamijwe nuko wishima kandi ukabaho ubuzima bwiza.