Search
Close this search box.

Urubyiruko rutekereza iki ku kuboneza urubyaro?

U Rwanda rufite itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere ryagiyeho mu 2016 ryemerera gusa abafite kuva ku myaka 18 gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Mu bihe bitandukanye ariko imiryango yagiye igaragaza ko hari inenge muri iryo tegeko, aho ryari rikwiye kwemerera n’abana bari munsi y’imyaka 18 kuba baboneza urubyaro kuko imibare y’abangavu baterwa inda igenda yiyongera.

Itegeko rivuga ko umwana ukeneye serivisi zo kuboneza urubyaro ajyana n’umuntu umurera cyangwa umubyeyi we ibintu bigaragazwa nk’inenge muri iryo tegeko.

Mu Ukwakira 2022, Inteko Ishinga Amategeko yanze umushinga w’itegeko wari ugamije guhindura itegeko risanzwe ryerekeye ubuzima bw’imyororokere hagamijwe kwemerera abangavu kuboneza urubyaro.

Ushobora kwibaza icyo urubyiruko rutekereza kuri iyo ngingo yo kuba abangavu cyangwa urubyiruko muri rusange baboneza urubyaro, abo twaganiriye biga muri Kaminuza zitandukanye bagiye bagaragaza uko babyumva.

Tuyishimire Esther wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Kigali yavuze ko gahunda yo kuboneza urubyaro ari nziza kandi ikwiye kwigishwa kugira ngo irusheho kwitabirwa.

Ati “Ku bijyanye no kuboneza urubyaro ndumva bikwiye kuko umuntu yakabaye abyara abo ashoboye kurera, numva rero ari ikintu cyakabaye gishyigikirwa cyane ariko bikagendana n’amahitamo y’umuntu.”

Nubwo agaragaza ibyo ariko yemeza ko adashyikiye kuboneza urubyaro ku bangavu n’abakobwa batari babyara.

Ati “Kuri njyewe sinumva impamvu uboneza urubyaro utararubona, kuko hari byinshi byica. Ushobora kuboneza urubyaro wazarukenera wenda nturubone kuko hari ubwo ushobora kwifungisha burundu ariko iyo myumvire yazahinduka ugasanga ntubashije kubona urubyaro.”

Yatanze inama kuri bagenzi be ko mu gihe kuboneza urubyaro bitakunze bakwiye gukoresha ubundi buryo burimo gukoresha agakingirizo ariko cyane cyane bakimakaza umuco wo kwifata.

Irakoze Cedrik yagaragaje ko ibibazo biri mu rubyiruko kuri iki gihe birimo kuba rwiyahuza ibiyobyabwenge ndetse n’inda ziterwa abangavu bikwiye gushakirwa umuti.

Yemeza ko umwana w’umukobwa atari akwiye kuboneza urubyaro, ahubwo ko yakwigishwa kwifata aho guhabwa imiti yo kuboneza urubyaro nubwo inda ziterwa abangavu ziteye impungenge.

Ati “Ubundi umuntu yagakwiye kwirinda ariko ku wo byagwiriririye cyangwa byananiye yakoresha agakingirizo kugira ngo ataba yatwara inda itateganyijwe.”

Undi wagize icyo avuga kuri iyi ngingo ni Kamuzinzi Bright, wagaragaje ko ikibazo gituma abangavu baterwa inda zitateganyijwe harimo no kutigishwa amasomo arebana n’ubuzima bw’imyororokere uko bikwiye.

Ati “Hari ukuntu batwigisha ubuzima bw’imyororokereye ugasanga babica hejuru ku buryo batwigisha uko umuntu yakabaye yitwara ageze hanze kandi byatanga umusaruro.”

Nawe atera utwatsi ibyo kuboneza urubyaro ku rubyiruko, agasaba ko rwakitwararika kandi rukifata aho kuba rwakoresha imiti runaka mu kuboneza urubyaro.

Ati “Sinumva ukuntu ubwira umwana w’umukobwa kuboneza urubyaro. Kera hose se ntubabayeho kandi bakamenya kwirinda. Hari udukingirizo wakoresha aho kuboneza urubyaro. Ku giti cyanjye mba numva ushoboye kwirinda kugera igihe ushakiye byaba ari byiza.”

Kamuzinzi yagiriye inama bagenzi be b’abakobwa yo kwiyubaha no kwirinda kugira ngo be kugwa mu bishuko no kurinda imibiri yabo kuko ifite agaciro kuri bo.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangajwe muri Gashyantare 2023, yerekanye ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 ari bo batewe inda imburagihe mu Rwanda.

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter